Dore imbuga za internet 10 (websites) ushobora gukoreraho amafaranga wibereye iwawe mu rugo ukoresheje telephone cg mudasobwa

Hari imbuga za internet zzitandukanye ushobora gukoreraho kashi wibereye iwawe mu rugo ,ukaba ushobora gukoresha telefone cyangwa mudasobwa ,  aho ugenda usubiza utubazo tumwe na tumwe ,bakanaguha ibindi bintu wakora nko kugira uruhare mu bushakashatsi ,ubundi ukirira kashi.

Muri iki gihe tugezemo ,internet ntigomba kutubera igihombo ,aho dutakariza amafaranga yacu tugura ama data ,tunayitakazaho umwanya .twagakozemo ibindi ,ahubwo dushobora kuyikoresha nk'akazi ka buri munsi kakubyarira akayabao k'amafaranga.

Muri yi nkuru turakubwira imbuga za internet ushobora gukoreraho amafaranga ,ubundi ugahinduka umuherwe mu gihe gito.

Dore imbuga za internet wakoreraho amafaranga 

Hari imbuga za internet zitandukanye wakoreraho amafaranga arizo 

Clickworkers.com


Clickworkers ni urubuga rwa internet rukora ibintu bitandukanye ,rufiteho umwanya ushobora gukoreraho amafaranga ,ukoresheje internet.

Aho ukora udukorwa tworoheje nko kugira uruhare mu bushakashatsi ,gusubiza utubazo tworoheje ,ibyo bikaba byatuma uhakorera amafaranga menshi cyane.

Icyo ukora gusa ni ugufungura konti kuri uru rubuga ,ubundi ukagaragaza igihe uzajya uboneka ,bakazajya baguha ibyo gukora bagendeye ku masaha wagaragaje ,ushobora gukoresha telephone cyangwa mudasobwa byaterwa nicyo ufite cyangwa ikikoroheye

Kwiyandikisha kuri uru rubuga kanda Hano Clickworkers.

2.Earnably.com


Earnably narwo ni urubuga rwa internet ushobora gukoreraho kashi ,aho usubiza utbazo ubazwa ,ushobora kureba videwo ,uakzitangaho igitekerezo ubundi ugahembwa ,ushobora kugira uruhare mu bushakashatsi runaka ubundi ugahembwa.

Earnably.com ni website rwose umuntu ashobora gukoreraho kashi ,nta bundi buhanga buhambaye bimusabye ,buretse gukora udukorwa tworoheje .

Uko ugenda ukora imikoro wahawe kuri iyi website ,bagenda baguha amanota ,ayo manota niyo uvunjamo amafaranga.

Kwiyandikisha kuri uru rubuga kanda hano Earnably

3.Musicxray.com



Ni urubuga rwa internet aho ushobora gukorera amafaranga ukoresheje kumva indirimbo , niba uri n'umnditsi wazo ushobora kuzihagurisha.ariko akenshi bisaba umuntu wandika mu cyongereza.

Musixray ushobora kandi gukorera review indirimbo zahimbwe n'abandi ,ukazitangaho ibitkerezo by'uburyo zanozwa ubundi bakaguhemba 

Kwiyandikisha  kanda hano Musicxray.

4.OnlinebookClub.org




Onlinebookclub.org ni urubuga rwa internet rukwishyura  ,aho baguha ibitabo ,ukabisoma ,nyuma yo kubisoma .ukandika ,ugendeye kuko wakibonye ,kandi ukavugisha ukuri ,niba unakinenga nabyo ukabigaragaza.

Abantu bazi neza gukora book review bashobora no gukorera ibihumbi 300 ku cyumweru ,kandi babikora mu msaha ya nyuma y'akazi.

Ku bantu bakunda gusoma ,uru rubuga rubafasha kubona ibitabo by'ubuntu byo gusoma kandi wabisoma bakanabiguhembera.

Kwiyandikisha kuri uru rubuga kanda hano Onlinebookclub.

5.Upwork.com


Upwork narwo ni urubuga rwa internet .umuntu ashobora gukoreraho kashi ariko rwo itandukaniro nuko ugomba kuba ufite ubumenyi runaka  bwo kugurisha.

Abantu batandukanye  biyandikisha kuri Upwork bahashaka ibirka nko kwandika ,gusemura ,gutunganya amavidewo ,gufotora ,kubaka imbuga zainternet ,n'ubundi bumenyi ubwo ari bwose.

Kuri upwork ushobora kuhakorera amafaranga menshi ,aho ushobora no gukorera arenga ibihumbi 500 kuri buri task ukoze 

Kwiyandkisha kuri uru rubuga kanda hano Upwork.

6.Playlistpush.com

playlistpush ni urubuga rwa internet ,ushobora gukorerho amafaranga wiyumvira umuziki ukunda , uru rubuga rwishyura neza ku muntu wumva indirimbo bamuhaye .

Ushobora kwyumvira muzika kuri uru rubuga ,ubundi ukahayora kashi ,ariko bigusaba kwandika review kuri za ndirimbo wumvise ,niba wumvise ari mbi ,ushobora no kuzinenga nta kibazo 

Kwiyandikisha kuri uru rubuga kanda hano Playlistpush.

7.Hitpredictor.com


Hitpredictor ni urubuga rwa internet .umuntu ashobora gukoreraho kashi ,yumva umuziki ,aho avuga ku ndirimbo igiye gusohorwa .akayivugaho uko ayumva .

Gukorera indirimbo review bishobora kumuha amafaranga menshi ,hari abahanzi mbere yo gusohora indirimbo ,babanza kumva ibyo rubanda babitekerezaho ,aha rero niho uwishyurwa afatira 

Kwiyandikisha kuri uru rubuga Hitpredictor.

8.Currentus.com


Current us narwo ni urubuga rwa internet ,aho ushobora gukorera amafaranga wumva indirimbo ukunda ,ndetse nibindi biganiro bitandukanye kandi bakakwishyura.

Kuri current us uko wumva indirimbo ugenda uhakorera amanota ,ya manota niyo uvunjamo amafaranga ,ubundi ukabona kashi.
Current us ifite na application ya telephone aho nayo ushobora kuyishyira mu telefone ubundi ugatangira gukorera kashi.

9.Afrisight.com



Afrisight.com ni urubuga nyafurika ushobora gukoreraho amafaranga atubutse .aho ugira uruhare mu bushakashatsi ubundi bakakwishyura kashi mu madorali.

Icyo bisaba ni ugufungura konti kuri uru rubuga ,ubundi ukagenda uhabwa offers n'ama surveys yo kugiramo uruhare mu bushakashatsi 

Gufungura konti kuri uru rubuga kanda hano Afrisight.

10.Radioearn.com


radioearn.com narwo ni urubuga rwa internet ushobora gukoreraho kashi ,aha wumva radio zikorera kuri murandasi ,

radioearn ni urubuga rworoshyeho gukoreraho amafaranga ku buryo bworoshye ,kandi bidasaba ko uba ufite ubumenyi runaka.

Kwiyandikisha kuri uru rubuga kanda hano Radio Earn.

Umusozo

Gukorera amafaranga amafaranga  kuri internet ,ubu ni ibintu byoroshye cyane , icyo bisaba ni ugushirika ubute no kugira ubumenyi kuri mudasobwa cyangwa kumenya gukoresha telefone.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post