Ni gute wasoma ubutumwa bwa Whatsapp mu gihe bwasibwe n'uwabwohereje utarabusoma ?

 

Ni gute wasoma ubutumwa bwa Whatsapp mu gihe bwasibwe n'uwabwohereje utarabusomaMu gihe wohererejwe ubutumwa kuri whatsapp bugahita bisibwa nuwabwohereje ,wenda nko mu gihe abonye burimo ikosa cyangwa mu gihe yibeshye akabona butakugenewe ,ashobora guhita abusiba ako kanya.

Ariko mu by'ukuri nyiri ukubwohererezwa we abona ko yari yohererejwe ubutumwa ariko bukaba bwasibwe ,ibi rero bikaba bishobora kugutera amatsiko yicyo ubwo butumwa bwavugaga .

Muri iyi nkuru turareba uburyo wasoma ubutumwa bwa whatsapp bwasibwe ,ndetse ukaba wanabugarura niba ubyifuza ,bury aakntu kose kageze kuri internet ,ushobora kukkabona mu gihe ufite ubumenyi bwo kukagarura niyo kaba karasibwe.


Dore uko wasoma ubutumwa bwa whatsapp mu gihe bwasibwe 

     Ku bantu bakoresha fone zo mu bwoko bwa Android 

uburyo bwa mbere


Ku bantu bakoresha telefone zo mu bwoko bwa Android ushobora gusoma ubu butumwa ku buryo bworoshye ,

Muri apurikasiyo ya whatsap habaho ibyitwa whatsapp chat backup ni uburyo bwo kugarura ubutumwa bwasibwe ,ubu buryo ububona iyo winjiye muri whatsapp ,ugakanda ku tudomo 3 tuba ahagana iburyo hanyuma ugakanda ahanditse setting ,ubundi ugakomeza ahanditde chat

mu buryo busanzwe ubu buryo buba busettinze gukora backup buri saa munini z'ijoro (2:00 AM) ariko uba ushobora kubihindura ukemezamo ikindi gihe cyose wifuza.

mu gihe rero wifuza gusoma ubwo butumwa ,nyuma yo gusibwa uhita ukora backup ,bwa butumwa bukagaruka ..

uburyo bwiza bwo kubikora ni ugusiba apurikasiyo ya whatsapp muri telefone yawe ,hanyuma ukongera ukayensitalla unyuze muri playsore .

hanyuma ukuzuzamo ya nimero ukoresha kuri whatsapp ,hanyuma ubona ahantu handitse restore chats from backup  ,hanyuma ugakanda restore ,icyo gihe ubutumwa bwose bwa whatsapp buragaruka na bumwe bwasibwe bugaruka bugaragara neza.
 

uburyo bwa kabiri

Ushobora kudawunilodinga indi apurikasiyo igufasha gusoma ubwo butumwa bwasibwe ,ikunzwe gukoreshwa yitwa "whatsremoved+"  ikoreshwa kenshi mu gusoma ubwo butumwa ,ifite downloads zirenga miliyoni 5.

iyi apurikasiyo ushobora kuyibona ku bunu kuri telefone zikoresha sisiteme ya android nizikoresha sisiteme ya IOS.


nyuma yo kudawunilodinga aka gapurikasiyo ugaha access kuri tefone yawe ,ndetse ukazajya unagakoresha usoma ubutumwa wohererejwe ,

Ku bantu bakoresha Telefone zo mu bwoko bwa IOS 

Abantu bakoresha telefone zikoresha sisiteme ya IOS nabo bashobora gusoma ubutumwa bwasibwe kuri whatsapp ,ariko bo iyo ukanze kuri bwa butumwa ukamara akanya hari igihe bwa butumwa buhita bugaragara ariko byose binaterwa na Version yiyo telefone ukoresha ,hari izo bidakunda 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post