Sobanukirwa : Isoko ry'imari n'imigabane .Ese rikora rite? ni gute waryungukiraho?

Sobanukirwa : Isoko ry'imari n'imigabane .Ese rikora rite? ni gute waryungukiraho?

 Iyo bavuze isoko ry'imari n'imigabane ni isoko ricururizwaho imigabane ( stocks ) y'ibigo by'ubucuruzi ,kiba ari ikigo kizwi kandi cyemewe na Leta ,aho ibigo by'ubucuruzi bifungura amarembo yo kubishoramo imari binyuze mu kugurisha imigabane yabyo.

Iyo uguze imigabane mu kigo runaka .biba bivuze ko ushoye imari yawe muri icyo kigo kandi ku nyungu cyunguka buri mwaka ,uba ufiteho uruhare rubarwa hagendewe ku migabane waguze muri icyo kigo.

Hari abantu benshi bibwira ko kugura imigabane mu kigo runaka ,ari ibintu bigoye ,ariko burya ni ibintu byoroshye cyane ,Mu Rwanda binyuze kuri Rwanda Stock Exchange (RSE) ushobora kugura imigabane mu kigo runaka nka Bralirwa ,Bank of Kigali ,Equity nibindi ku mafaranga make 

Uhereye ku biceri bike cyane ,ushobora kugura imigabane ku kigo runka ,ukeneye kumenya byinshi ku buryo imigabane igurwa n'uburyo igurishwa ,kanda hano usure ikigo cya Rwanda Stock Exchange.

Ni gute isoko ry'imari n'imigabane rikora ?

Ni gute isoko ry'imari n'imigabane rikora ?

Ku Isoko ry'imari n'imigabane hari abitwa Stockbrokers cyangwa Bourse .nibo bagurisha ,bakanagura imigabane ariko bakabikora mu mwanya w'abakiriya babo ,  muri make bagereranywa n'abakomisiyoneri b'imigabane ariko bigatandukanira ku kuba , mu gihe wifuza kugura ubitabaza no mu gihe wifuza kugurisha ubitabaza .

Aba Stockbrokers baba ari abahanga kandi bazi ibyo bakora ,baba bazi isoko neza ndetse baranarikurikiranye buri munsi ,ku buryo baba bazi imigabane ihagaze neza .bakaba banakugira inama nziza ijyanye no gushora ifaranga ryawe ku isoko ry'imari n'imigabane .

Ibigo bitandukanye byandikisha imigabane yabyo ku isoko ry'imari n'imigabane .ibi bikaba bikurura abifuza kubishoramo imari kandi bigakorwa ku butyo bworoshye .ku isoko ry'imari n'imigabane ushobora kandi kuhasanga impapuro mpeshamwenda  (Bonds ).

Kubera ikoranabuhanga rikataje .ubu umuntu ashobora kugura imigabane mu kigo runaka akoresheje internet ,akaba yibereey mu Rwanda ,akagura imigabane mu kigo cya Apple Inc , mu bigo bikoresha iri koranabuhanga hazwi cyane nka NASDAQ.

Hari ubundi buryo bukoreshwa  ,bukorerwa ahantu hazwi habigenewe buzwi nka Open Outcry,aho abagurisha bajya ku karubanda bagatangaza ibiciro n'abagura nabo bakavuga ibiciro bari butange ariko bukoreshwa ku migabane imwe nimwe ndetse no ku ma Commodities.

Ugurisha (Specific seller) ashyiraho igiciro yifuza ariko byose bishyin giye ku gaciro k'ikigo cye ,akaba aribyo bigena agaciro ku mugabene umwe ,naho ugura (potentila buyer) nawe atanga ikiguzi ku migabane yifuza kugura ,ibyo nibyo rero bibyara isoko ry'imari n'imigabane.

Akamaro ko gushora imari ku isoko ry'imari n'imigabane 

Akamaro ko gushora imari ku isoko ry'imari n'imigabane


Gushora amafaranga yawe ku isoko ry'imari n'imigane ni ikintu cyiza cyane , bikaba ari kimwe nuko washora mu bundi bucuruzi bwawe ,noneho amafarnga washoye akaba ariyo akora.

Ibigo by'ubucuruzi  bibona amafaranga y'igishoro (capital ) binyuze kugushyira imigabane yabyo ku isoko ry'imari n'imigabane , aho bifungura amarembo ku bashoramari bifuza gushora imari muri ibyo bigo ,bagasangira inyungu .

Gusa burya isoko ry'imari n'imigabane ni ikintu gihindagurika ntibihora bizamuka cyangwa ngo bihore ku murongo umwe ,hari ibintu byinshi bishobora kurigiraho ingaruka nziza cyangwa mbi .

None burya isoko ry'imari n'imigabane niry ritanga ishusho ya nyayo y'uburyo ubukungu bw'igihugu buhagaze 

Ikintu abantu bakundira gushora amafaranga kuri iri soko ,nuko ushora amafranga yawe ,akagukorera ,ukabona inyungu ,(passive income) kandi iyo wize isoko neza ,amafaranga yawe ntashobora guhomba bibaho.

Ni gute washora imari yawe ku isoko ry'imari n'imigabane ?

Ni gute washora imari yawe ku isoko ry'imari n'imigabane


Mu Rwanda ikigo cya Rwanda Capital Market Authotity kivuga ko buri muntu wese wifuza gushora ifaranga rye ku isoko ry'imari n'imigabane ashobora kubikora ku buryo bumworoheye .

Asabwa gufungura konti ku mu stockbrocker wemewe niki kigo kandi yarahawe icyangombwa kibimwemerere ni ki kigo.

Mu gufungura iyi konti usabwa amafoto abiri magufi afotowe vuba ndetse n'ikarita y'indangamuntu yawe .

Nyuma yo gufungura konti ku isoko ry'imari n'imigabane ,uganira na broker wawe ,akagusaobanurira uko bikora ,ubundi ukamuha ibyangombwa bisabwa kugira ngo utangire kurishoramo imari 

Ukeneye kumenya aba Stockbrokers mu Rwanda bemewe kanda Rwanda Stock Exchange members




Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post