Apurikasiyo 10 za telefone (Mobile Apps) ushobora gukoreraho amafaranga menshi ,bitagusabye ubuhanga buhanitse


Apurikasiyo za telefone (Mobile Apps) ushobora gukoreraho amafaranga ,bitagusabye ubuhanga buhanitse

Burya hari apurikasiyo nyinshi za telefone ushobora gukoreraho amafaranga wibereye iwawe ,uko ugenda ukoresha telefone buri munsi ,ushobora no kubibyaza inoti nyinshi .

Hari mobile apps (apurikasiyo za telefone ) zishyura , hari izikwishyurira mu gukina imikino izibonekaho ,mu kugira uruhare mu bushakashatsi ,mu gutanga amakuru runaka n'ibindi bitandukanye.

Muri iyi nkuru twaguteguriye apurikasiyo za telefone zitandukanye .ushobora gukoreraho amafaranga ya nyayo ,ushobora kubikuza ,twifashishije imbuga za internet ndetse n'ubuhamya bw'abantu bagiye barya kuri aya mafaranga .turakugezaho urutonde rwa apurikasiyo zitandukaye wakoreraho kashi.

Niba umaze igihe ushaka uburyo butandukanye bwakunganira akazi kawe bukwinjiriza amafaranga ,iyi nkuru iragufasha kugera ku nzozi.

Dore apurikasiyo za telefone (Mobile apps ) wakoreraho amafaranga ya nyayo

1.Ibotta





Apurikasiyo ya Ibotta iza ku mwanya wa mbere muzo wakoreraho amafaranga menshi cyane ,iyi apurikasiyo yashinzwe mu mwaka wa 2011 ,kugeza ubu abantu baracyayiryaho amafaranga.

Gukoresha iyi apurikasiyo bisaba kuba uri mu bihugu ushobora gukoreshamo amasoko ya Walmart .Target ,Kroger ndetse nandi ,aho kugurira kuri aya masoko ubanza gukoresha iyi apps ,ubundi bakaguha amafaranga .

Mu gihugu  cyacu ishobora kudakora bitewe nuko tutagurira kuri aya msoko turi benshi bityo ugasanga ,kugira access kuri iyi apps bikanga ariko hari izindi nyinshi wagerageza kandi zikunda hano iwacu

2.Premise



Premise nayo ni apurikasiyo ya telefone igufasha gukorera amafaranga kuri internet ,aho ugira uruhare mu gusubiza utubazo tworoheje ,kugira uruhare mu bushakashatis n'ibindi .

Ibyiza byiyi Apps nuko ushobora kubona amafaranga yawe mu manyarwanda kandi binyuze kuri Mobile Money (MOMO) 

Icyo ukora ni ukudawunilodinga iyi application ,ubundi ukayifunguraho konti ari nayo winjiriraho ugiye gukorera kashi.


3.SwagBucks



Swag bucks nayo ni apurikasiyo ya telefone ,ikoreshwa na benshi mu gukorera kashi kuri murandasi ,aho ugenda ukorera amanota ,ayo manota niyo uvunjamo amafaranga 

Kuri iyi apps ushobora kuhakorera amafaranga mu buryo bukurikira
  • Kuyikoresha nk'ishakiro ry'amakuru ubundi ugahabwa amanota arinayo uvunjamo amafaranga
  • Kureba amavidewo atandukanye
  • Kugira uruhare  mu bushakashatsi
Nyuma yo kurundanya amanota ,nibwo uyavunjamo amafaranga 

4.Kashkick



Kuri kashkick naho wahakorera amafaranga aho ugira uruhare mu bushakashatsi ,ubundi ukagenda uhabwa amafaranga bitewe n'umusanzu watanze.

Nanone hari ubundi buryo wahakoreraho amafaranga ,ureba amavidewo ,usubzia ibibazo bitandukanye ,ndetse unahabwa imikoro mito.

Iyo ugejeje ku madorali 5 uba ushobora kubikuza amafaranga yawe ,nta nkomyi,uburyo bwo kwishyura ahanini ni PayPal

5.MistPlay



Mistplay nayo ni apurikasiyo ya telefone wakorsha ukina imikino yo kuri telefone ,ubundi ugahabwa amafaranga .

Aho gutakaza umwanya kuri telefone ,ukina imikino itakungura ahubwo wakoresha ,ubu buryo ubundi ugakorera kashi.

6.Inboxdollars


Inboxdollars nayo ni apurikasiyo ya telefone ushobora gukoreraho amafaranga ku buryo bworoshye ,nko gufungura konti byonyine ,bahita baguha amadorali 5.

Kuri Inboxdollars ugenda uhabwa kugira uruhare mu bushakashatsi ,aho usubiza utubazo twa hato na hato ,ubundi bakakubarira amafaranga runaka.
Dore uburyo butandukanye wakorera amafaranga kuri inboxdollars
  • Kureba amavidewo
  • gusubiza utubazo
  • gusoma imeyili
  • ama offers
  • gushak akuri murandasi
  • kugira uruhare mu bushakashatsi

7.Foap



Kuri apurikasiyo ya foap ho wahagereranya nk'isoko wacururizamo amafoto yawe ,niba ukunda gufotora ,ushobora kwifashisha ,iyi app ,ubundi ukagurisha amwe muri ayo mafoto ufotora.

Ibgo byo hirya no hino ku isi biba bishaka amafoto yo gukorsha mu bikorwa bakora nko kwamamaza ,mu nkuru zabo nibindi ,aha rero niho wahera ugurishiriza ayo mafoto yawe.

8.Surveys on the Go



Surveys on the Go nayo ni apurikasiyo ya telefone ushobora gukoreraho amafaranga ,ugira uruhare mu bushakashatsi butandukanye .

uko ugenda ukora byinshi ninako ayo wishyurwa aba menshi .

9.Google opinion Rewards



Iyi ni apurikasiyo ya kompanyi ya Google ,aho ushobora gukorera amafaranga menshi ,ugira uruhare mu bushakashatsi .mu gutanga ibitekerzeo ,mu kugaragaza amakuru y'ahantu runaka n'ibindi...

Iyo ukorsha Google opinion rewards ushobora kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bwa play credits, paypal .mu kwishurwa kuri buri gikorwa wakoze wishyurwa amafaranga ari hagati ya amadorali 0.10 kugeza kuri dollari 1.

10.Mode 



Mode nayo ni apurikasiyo ya telefone wakoresha ukaronka amafaranga ya nyayo wiyumvira muziki no gukira imikino yo kuri telefone.

gukoresha Mode ni uburyo bwaguha ibyishimo ,aho ubasha kwikinira imiziki itandukanye ndetse ukanakorera kashi bikoroheye.


Dusoza

hari izindi application nyinshi nka toloka ,paid to read email nizindi ,icyo ugomba gukora ni ukuzirikana ko ubu buryo atari bya bindi bya kira vuba ,ahubwo bigusaba kwigomwa ,gukoresha umuhati n'imbaraga nyinshi cyane .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post