Ifaranga ry'ikoranabuhanga rya Pi ririmo gutangaza icyizere , ni gute iri faranga waritunga nta kiguzi bigusabye (Amakuru mashya kandi yizewe kuriryo0

Ifaranga ry'ikoranabuhanga rya Pi ririmo gutangaza icyizere  , ni gute iri faranga waritunga nta kiguzi bigusabye (Amakuru mashya kandi yizewe kuriryo0
 Pi Coin ni ifaranga ry'ikoranabuhanga rizwi nka Cryptocurrency ,ryatangiye gucukurwa (mining ) mu mwaka wa 2018 ,nkuko byatangajwe n'uwaritangije avuga ko yarikoze agamije kurema ifaranga ry'ikoranabuhanga ,umuntu ashobora gukurira (kumaningira ) kuri telefone kandi ritangiza ibidukikije .

Mu kurema (kumininga 0 amafarnga y'ikoranabuhanga nka Bitcoin nandi menshi bisaba gukoresha imashini zabugenewe zangiza ibidukikije aho zisohora ibyuka byinshi byangiza ibidukikije.

Kubera icyizere iri faranga ritanga bituma abantu benshi barigirira icyizere ,ubu amamiliyoni y'abantu mu isi akoresha telefone zabo mu gucukura iri faranga .

Ninde watangije uyu mushinga w'ifaranga ry'ikoranabuhanga rya Pi ?


Ifaranga ry'ikoranabuhanga rya Pi ryatangijwe na Bwana Nicolas Kokkalis .umuhanga mu ikoranabuhanga yize mu ishuri rya Stanford University ahakura impamyabumenyi ya Postdoctoral Scholar muri Computer Science.

Uyu mugabo afite ubumenyi buhambaye mu ikorabuhanga ,ubu kanddi ni umwarimu muri kaminuza aho yigisha isomo rya Designing Decentralized Applications on Blockchain.

Dr Nicolas yahawe igihembo na Kompanyi ya Fecebook binyuze mu iigo yashinze cya Gameyola aho cyazanye impinduka n'ubuhanga buhanitse mu guhuza imikino ikinwa hakoreshejwe ikoranabuhanga no kuyabyza amafaranga.

Uyu mugabo kandi yagize uruhare mu gushinga ikindi kigo cy'ikoranabuhanga cya StartX aho yanakibereye umuyobozi kuva mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2018,iki kigo cyafashaga barweyemezamirimo bato ,gukoresha imbaraga za internet mu kuzamura Busness zabo .

Bivugwa ko cyafashije abarenga 700 ,bishyizwe mu gaciro ni miliyaridi 19 z'amasdorali y'amerika cyafshije aba gukusanya .

Kubera iki Pi Coin yakunzwe na benshi ?

Kubera iki Pi Coin yakunzwe na benshi ?


Urubuga rwa internet rwa 2community.com ruvuga ko hari impamvu zitandukanye zatumye Pi ikundwa cyane arizo
  • Kuba ari ifaranga ushobora kuminingira kuri telefone
  • Kuba itangiza ibidukikije 
  • Kuba yubakiye ku ikoranabuhanga rihambaye rikoresha uburyo buzwi nka Dapp
  • Ntisaba ko ukoresha internet nyINSHI
  • Kuba bisaba gusura no kumininga byibuze rimwe mu masaha 24
  • Ikoranabuhanga rya Blockchin yubakanye ritandukanye nirisanzweho rizwi nka Proof of work aho uhabwa ifaranga bitewe n'imbaraga za  mudasobwa naho Pi yo ikoreshwa uburyo buzwi nka FBA (Federated Byzantine Agreement ) ubu bukaba bufatwa nk'uburyo bw'ahazaza.
Muri uyu mwaka iri faranga rya Pi Coin ryamaze kwandikwa ku masoko azwi cyane mu kurisha amafaranga yo mu ikoranabuhanga nka Binance na Crypto.com.

Bikaba biteganyijwe ko uyu mwaka uzajya kurangira ushobora kugura ibicurizwa bitandukanye ku masoko ayemera ,ukoresheje Pi.

Ahazaza h'ifaranga rya Pi Coin

Mu buryo busanzwe .ufaranga ry'ikoranabuhanga rihabwa agaciro n'abarikoresha ,uko ifaranga rikndwa ,rikabaona abarikoresha n'abaryemera benshi ,biriha kuba ryagira igiciro kiri hejuru.

Kugeza ubu Pi Coin nubwo ikiri muri Phase yo gucukurwa itarashyirwa ku isoko ,hari icyizere ko izaba ifite igiciro kiri hejuru ,kubera ko ikkoreshwa n'abantu benshi ,

Abantu benshi bavuga ko nishyirwa ku ishobora kuzagira igiciro kingana n'amadorali 2 ariko mu mwaka wa 2025 bikaba bikekwa ko izaba ifite igiciro kingana na amadorali 60 kuri Pi Coin imwe.

Ni gute wamininga Pi Coin Ku buntu ?

Ni gute wamininga Pi Coin Ku buntu


Umuntu wese ukoresha telefone yo mu bwoko bwa SmartPhone  ashobora gukura iri faranga . bisaba gusa kudawubilodinga apurikasiyo yaryo muri telefone yawe kandi kuyidawunilodinga ni ubuntu.

Nkuko byanditswe ku rubuga rwa www.minepi.com ruvuga ko kugira ngo utangire gucukura Pi coin bisaba guhabwa ubutumire nundi muntu usanzwe aricukura (pionneer0 aho akoherereza link y'ubutumire ,ubundi ukbaona kwinjira mu mubare w'abacukura Pi.

Unasuye uru rubuga rwa www.minepi.com ushobora kuhasanga apurikasiyo ya Pi  ,uakaba wayihakura ariko ukuzuzamo Code cyg ubutumire bwuwayikurangiye.

Nyuma yo gufungura iyo apurikasiyo bagusaba kuzuza amazina yawe ,ndetse nandi makuru ya ngombwa ,ugahitamo ururimi n'igihugu . ukagenda ukurikiza amabwiriza.

Nyuma yo gutangira  gucukura iri faranga ,bisaba ko buri nyuma y'amasaha 24 ,wongera ugasura  iyi apurikasiyo ,ukamininga bushya .

Ntbawo byica Batiri yawe ya telefone ,nta nikindi byangiza ku mikorere ya telefone yawe ,byose biguma bikora nkuko byari bisanzwe.

Kuberiki ukwiye gutunga ifaranga ry'ikoranabuhanga ?

Kuberiki ukwiye gutunga ifaranga ry'ikoranabuhanga


Kubera iterambere mu ikoranabuhanga nuko isi yiruka ,impinduka mu bukungu n'amafaranga asanzwe agenda atakaza agaciro ,ni byiza ko buri wese yatunga rimwe muri ayo mafaranga nko mu buryo bw'umutekano .

Mu bihugu byemera aya mafaranga ubasha ushobora kugura ibicuruzwa ukoresheje aya mafaranga , ,aenshi aya mafaranga agenda azamuka mu gaciro ,mu gihe wayavunjamo amafaranga asanzwe ukaba wakunguka.

Ese ibihugu byose byemera amafaranga yo mu ikoranabuhanga ?

Uwakubwira ngo Yego yaba abeshye ,hari ibihugu byinshi bitayemera no kuyakoresha uri umunyagihugu wabyo bakugeza mu gihome.

cyane cyane nk'igihugu cy'ubushinwa cyo cyagaragaje aho gihagaze ,cyo nticyemera amafaranga y'ikoranabuhanga ariko ntibivuze ko uri muri icyo gihugu utaritunga.

Leta zunze ubumwe z'amerika byatangajwe ko uyu mushinga bakirimo kuwiga ,ariko ubwisanzure bwo kuyakoresha no kuvuga ko uyatunze ,ntacyo bagutwara .ndetse hari n'ibicuruzwa byibshi bigurwa ukishyura aya mafaranga nka bitcoin ,ethereum ,Dogeecoin nandi menshi.

Mu gihugu cy'u Rwanda ,nta kintu bari btangaza ku mafaranga ya Cryptocurrency ,niba bayemera cyangwa batayemera ,gusa bavuga o mbere yo kugira icyo ushoramo ifaranga ryawe banza ushishoze.

Dore ko burya byo aya mafaranga y'ikoranabuhanga ,habamo ubujura n'ubwesikoro bwinshi.

Kubera iki amafaranga y'ikoranabuhanga Leta zimwe ziyarwanya?

Amafaranga y'ikoranabuhanga ,aha ubugenzuzi bw'iafaranga abaturage ,nibo barigenzura ,niba barikor ,ninabo barihererekanya ubwabo.

Mu ikorabuhanga rya Blockchain kandi bituma bigorana kugenzura uburyo abantu barihererakanya ndetse n'urugendo rikora riva ku mntu umwe rijya kuwundi .

Ibi bikaba byatuma Leta ibura ubugenzuzi ku misoro no kubara imisoro ku bicuruzwa byahererakanyijwe hakoreshejwe iri faranga.

Iri faranga kandi rikoreshwa mu kugura ibicuruzwa bitemewe nk'imbunda ,ibiyobyabwenge n'bindi ku masoko atazwi bikaba bishobora gutiza umurindi ibikorwa bibi. 

Dusoza

nubwo bwose Pi Coin itarashirwa ku isoko ngo ube wayivunja amafaranga ,ntacyo byaba bigutwaye kuyitunga ,Dore ko nta mafaranga bigusaba kandi bitangiza telefone yawe , kubera umubare w'abantu benshi bayitunze sihobora kuzagira agaciro kanini ku buryo ushobora kuzicuza uti iyo menya.

Niba Wifuza Gucukura Pi coin ku buntu ,Kanda hano

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post