Waba ufite Youtube channel ariko wabuze Views na Subscribers? ,Dore amakosa 6 njye nawe turimo gukora arimo kwica channels yacu

 

Waba ufite Youtube channel ariko wabuze Views na Subscribers? ,Dore amakosa 7 njye nawe turimo gukora arimo kwica channels yacu

Natangiye umuyoboro wa Youtube (youtube channel) mu mwaka wa 2021 ,nyita izina rya Kanguka-Rwanda ,hari n'indi ntangije yitwa UbuzimaInfo Tv ,kugeza ubu zombi nta na ba Subscribers 1000 ndagira ,ibi byatumye ngerageza gushakashaka amakosa atuma Youtube channels zanjye zidakura . muri iyi nkuru nabonye ibintu 6 byatumye Youtube channels zanjye zidakura ngo zibone Subscribers na Views nyinshi ,wasanga nawe duhuje ikibazo.

Muri iki gihe nta muntu utashimishwa no kugiraakandi kantu kamwinjiriza udufaranga ku ruhande ,cyane cyane nka Youtube ,ibi akaba aribyo bituma abantu benshi bafungura imiyoboro ya Youtube ,ariko hari n'abandi bazitangira bagamije kwigisha ,atari ugukorera amafaranga.

Nta kintu kibabaza nko gutangira youtube channel ,ugakora iyo bwabaga  ,ugakora Videwo ariko ukabura Subscribers na Views , ariko iyo ugenzuye neza usanga biterwa n'amakosa dukora atuma youtube channels zacu zidakura .

Dore amakosa 6 Atuma Youtube Channel yawe itazamuka 

Dore amakosa 7 Atuma Youtube Channel yawe itazamuka

Burya amakosa ni ngombwa ko tuyakora ,kuko burya ninayo mwarimu mwiza ,iyi wabashije gusobanukirwa nibyo wakoraga nabi ,hanyuma ukabyigiraho ukabikosora ,bityo reka nkubwire amakosa njye nawe dukora atuma youtube channel zacu zidakura.

1.Gukor amavidewo y'akavuyo avuga ku bintu byinshi icyarimwe 

Abantu benshi bibwira ko gukora amavidewo n'inkuru zivuga ku bintu bitandukanye aribyo bizatuma ,youtube channel zabo ,abantu batandukanye bazibonamo ,ariko burya ibi bibyara ikinyuranyo .

Ubwo natangiraga youtube channel ya UbuzimaInfo Tv nibwiraga ko iki gishobora gukora ,aho nakoraga videwo cg inkuru yose mbonye nakaya uploadinga .

Kuri channel y'ubuzima nkashyiraho ibintu bivuga ku ubukungu ,intambara ,amateka ,ariko ibi byatumye channel yanjye idakura ,ntiyabona abayireba ,yewe ntiyanabona subscribers .

Naje guhindura ntangira kuvuga ku nkuru z'ubuzima gusa ibi byatumye byibuze ,mbona abasubscribers nibwo ikiri mu rugendo rwo kwiyubaka ariko hari ikizere.

Ubwo narebaga Videwo yashizweho na VidIq ,bavuga ko Algorithme za youtube zanditswe ku buryo zisobanukirwa na Channel ibyo ikora bishyingiye ku mavidewo ukora .

Iyo rero ushyiraho amavidewo atandukanye bituma ,zidasobanukirwa mu by'ukuri icyo channel yawe yigisha ,ibyo bigatuma ziterekana videwo yawe ,hariya ufungura bakakwereca videwo ziri recommended.

Inama nuko wubaka youtube channel ivuga ku kintu runaka ,niba ari ubuzima ,niba ari uguteka ,niba ari amateka ,niba ari comedy .,guma kuri ibyo wivangavanga.

2.Kwita ku mibare gusa 

Abantu benshi biibwira ko gukora amavidewo menshi ariibyo bituma ubona Views na Subscribers nyinshi ariko burya nabyo iyo urebye nabi ,ibi birakwangiza .buretse ko no mu bundiburyo umenye uburyo bwiza bwo kubikoramo byagufasha .

Nanjye iri kosa nararikoze ,hari videwo nabonye kuri channel yitwa cjannel makers ,ivuga ko icyo wagakoze ari ukwita ku gukora videwo nziza ,zikoze neza ,amajwi yumvikana ,inagaragara neza ,kandi ukita ku gutanga amakuru yose kuri iyo nsanganyamatsiko uvugaho.

Ibi bituma wa muntu urebye ya videwo atufuza kuva kuri channel yawe ,ahubwo agakomeza kuryoherwa na videwo zawe .ibi rero bikaba bituma ugira retention nini ,aba Subscribers bakiyongera ndetse na Views.

Bikaba ikinyuranyo rero ,iyo ushizeho  videwo nyinshi ariko utitaye ku bwiza bwazo ,bituma uyigezeho ahita ayivahao atayirebye ndetse nta nifuze kuzagaruka kongera kureba channel yawe ,kubera ko aziko ushyiraho ibintu bidahwitse.

Bigushobokeye ko wakora videwo nyinshi kandi nziza aho byaba ari sawa ,ariko mu gihe bidashoboka ,gabanya umubare ahubwo wongere ubwiza ,niyo washyiraho videwo ebyiri mu cyumweru birahagije.

3.Kutita Kuri Thumbnails 

Thumbnails ni ziriya foto ushyira kuri videwo yawe ,zigaragara umuntu atarayikanda ngo ayifungure ,buriya iba imeze nk'icyapa cyamamaza videwo yawe .

Abantu benshi ntibayitaho cyangwa ngoo bumveko ifite akamaro ,urugero niba ngiye kuvuga ku ububabare ,burya ni byiza ko nashyiraho umuntu biagaragara ko ari kuribwa ,ibi bituma wa muntu ushaka kuyieba ahita amenya icyo mvuga ,kabone niyo yaba atari yasoma umutwe wayo.

Abahanga mu bijyanyeno kwamamaza binyuze ku mbuga nkoranyambag bavuga ko burya dukwiye kwita kuri Thumbnails ,kuko iyo ikoze neza bituma ubona Views  nyinshi ,kandi ikaba ari n'uburyo bwiza bwo gukurura abantu.

3.Kwita ku kunoza ibintu mu gihe gito

Ubundi ntibishoboka ko watangira ngo uhite ukora ibintu neza nk'ababimaze igihe ,uko byagenda kose bisaba kwiga no kwiyungura ubumenyi binyuze mu bikorwa.

Kumva ko wanoza ibintu 100% bizatuma udakora ibikwiye ahubwo wisange n'igitekerezo cyiza warufite cyagucitse .

Mu rwego rwo kwirinda ibi , ni byiza kugira gahunda y'imikorere ,ukavuga uti kuwa 2 no kuwa 5 nzajya nsohora videwo ,kandi ukaguma kuri iryo hame uko byagenda kose .

Ibi bituma wiyubakamo umuco mwiza wo kugira gahunda no gukomera ku mikorere mmyiza inoze 

4.Gukopera 

Iyo witegereje youtube channel nyinshi za hano mu Rwanda ,usanga ,abantu benshi bashyiraho ibintu bimwe ,ugasnaga bose ni Comedy zijya gusa ,bose barigisha guteka amandazi ,wareba ikiganiro kimwe cya Mwanafunzi yanyujije kuri Radiyo ukagisanga kuri channel nka 20.

Ibi rero burya nabyo byica Youtube channels yawe ,ndetse ikaba inashobora gusibwa burundu ,muri iki gihe abantu bakeneye ibintu bishya ,bitandukanye kandi bituma baseka ,bakahgira nicyo bunguka.

Uko byagenda kose niba wifuza kuzamura channel yawe ,ukayiryaho udufaranga ,irinde gukopera no gukora amavidewo wakuye ahandi. shaka ibishya bitandukanye niby'abandi.

5.Kumva ko mu gihe ugtangira channel yawe ihita ikundwa 

Ibi byo kubitekereza ni ukwigiza ,ntibishoboka ko wahita uzamura channel mu gihe gito ,ibintu byose bisaba kubaka igihe no kwiahangana,ubundi ntucike intege ,wowe ugakomeza gukora no gukataza mur byo ukora.

Birashoboka ko channel yawe yamara n'imyaka 5 nta subscribers 1000 uragira ,wicika intege bizageraho bikunde videwo zawe zikundwe nk'abandi.

6.kugura Subscribers na Views

Hari abantu benshi bagurisha Subscribers na Views ,ariko ibi uzabyirinde kandi ubigendere kure kuo byangiza channel yawe .

Nburya Subscribers waguze ntaba ari iwawe ,si umuntu uba wisubscribinze kubera akunze videwo yawe cyangwa ubutumwa utanga , ibi ero bikaba bituma atagaruka ngo yongere kureba za videwo zawe.

Niba ushaka kubaka uburyo bwiza wakoreramo kashi kuri youtube ukeneye abantu bagaruka ,abantu bongera kureba videwo zawe

Niba ushaka gufungura Youtube Channel Kanda hano

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post