Uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo gufungura Youtube Channel (Umuyoboro wa Youtube ) mu minota 3 gusa , ubundi ugatangira gukorera kashi

Uko wafungura youtube channel

Ubu gufungura youtube channel bisigaye byoroshye ,umuntu wese ufite Email Adress (soma imeyili aderesi) ashobora no gutunga umuyoboro wa wa Youtube nta kiguzi bimusabye kandi akabikora mu minota itarenze itatu .

Buriya kuba ufite imeyili biguha amahirwe yo kugera kuri serivisi zose za google zirimo kwiyibakira urubuga rwa internet ku buntu ukoresheje blogger cyangwa googlesites.

Harimo gukoresha nizindi serivisi zose harimo no gutunga youtube channel nkako kanya mu gihe ubyifuza ,

Abantu batandukanye batangiye kuyora akayabo k'amafaranga ku rubuga rwa youtube ,aha twavuga nka channel za youtube zimaze kumenyerwa nka Papa Sava . Bamenya Series , Isimbi Tv ,Afrimax Tv. Nyaxo Comedy ,Umuturanyi Series ,Gentil Gedeon Official nizindi nyinshi cyane.

Buriya nawe ushobora  gukorera kuri aya mafaranga ,nta kindi bigusabye buretse gufungura konti ya Youtube, ugashyira utuvidewo n'inkuu ubona abantu bashobora kureba no gukunda.

ushobora gushyira ibijyanye n'akazi ka buri munsi ukora ,ushobora kwigisha guteka ,kudoda ,gucuranga ,amategeko y'umuhanda nibindi byinshi waba ufiteho ubumenyi byose byakubera intangiriro yihuse.

Dore uko wakwiyubakira Channel ya Youtube ku buryo bworoshye 

Nkuko twabivuze ,niba ufite Imeyili biroreoshye gufungura youtube channel ako kanya ,kandi mu minota 3 gusa ,niba nta imeyili ufite Wayifungura unyuze hano

Tangira wandika muri Google ijambo Youtube hanyuma ukande kuri search ,cyangwa ufungure urubuga rwa Youtube niba urufite nko muri telephone nka application cyangwa muri Browser yawe .

Numara kugera ku rubuga rwa Youtube uzahasanga ishusho isa niyi foto iri hasi 



Numara kugera kuri uru rubuga ,uzitegereze ahagana ibumoso ariko hejuru ,uzahabona akajambo kanditse ngo sign in ,hanyuma uzahite uhakanda  ,numara kuhakanda bizakwerekeza ku ishusho isa niyi yo hasi ,aho ugomba kuzuzamo imeyili yawe .


Nyuma yo kuzuzamo imeyili ,ukanda kuri next ,aho bizahita biguha ishusho imeze gutya 


Ubu bivuze ko wageze ku rubuga rwa Youtube kandi ko ugiye kubaka no gufungura Youtube channel yawe ku buryo bukoroheye.

Icyo ugomba gukurikizaho ni ukujya mu nguni yo hejuru ,hariya hari inyuguti ya I ,akenshi uzasanga hariho inyuguti itangiza imeyili yawe ,ubundi uhakande .numara kuhakanda bizaguha 




Hanyuma ugomba guhita ukanda hariya handitse Create a channel ,ubwo nibwo uzaba utangiye urugendo rwa nyarwo rwo kubaka channel yawe.

 numra kuhakanda bizakwerekeza ku handi hateye hatya 

Aha bizagusaba guhitamo izina rya channel yawe ,twe twahizemo izina rya Irerero Tv ,nyuma yo guhitamo izina wifuza , ukanda kuri create channel .
 

Numara gukanda kuri Create channel uzabona indi paji imeze gutya 


Aha urubuga rwa Youtube ruba rukikurebera ko iryo zina nta rindi channel ririfite ,kugira ngo birinde ko hari channel zakwitirwanwa ,cyangwa umuntu akaba yajijisha akiyitirira channel itariye .

ibi bikaba byatera umutekano muke no kuba abantu bakwiyitirira ibintu bitari ibyabo ,ni ukuvuga ko iyo izina ryawe ryemewe ,riba ari umwihariko wawe kandi nta wundi muntu ushobora kuzaryiyitirira kuri youtube.

Iyo rero bigaragaye iryo zina ryafashwe n'abandi ,bagutegeka guhitamo irindi wifuza .

Iyo izina ryemewe ,ubwo bivuze ko channel yawe yaremwe ,haba hasigaye intambwe ya nyuma yo gutuma igaragara neza no gushyiraho amavidewo atandukanye.

iyo uvuye hano ujya kuyindi ntambwe ikurikira ariyo 

iyo iyi paji utayibonye ,ukanda kuri refresh ,ubundi igahita iza .

Nyuma yo kugera kuri iyi paji yo hejuru ,ukanda ahanditse Customize mubwo uba ugiye gushyiraho ifoto yawe cyangwa logo yawe kugira ngo uzayibona azabone ko iyo channel ari kinyamwuga 

Nyuma yo gukanda kuri customize ubona ipaji imeze gutya 


Aha niho utangira gushyiraho logo yawe cyangwa ifoto yawe ,warangiza ukuzuzamo nandi makuru wifuza ko abantu bamenya kuri channel yawe .ukuzuzamo ifoto ya Backgroundi nibindi ubona bisabwa 
niyo iyi ntambwe wayihorera ,youtube channel yawe iba ikora kandi ushobora gushyiraho videwo nibindi wifuza gushyiraho ,yewe n'abantu bagakora subscribe .

Nyuma yo gutunganya youtube channel yawe ,ni nka gutya igaragara ,hariho logo yawe wifuza ,izina ryayo rigaragara neza ,na background foto ishobora guhita ibwira ufunguye channel yawe ibyo ivugaho .

Nyuma yo gufungura channel yawe ,igisigaye ni ugukora udufoto n'amavidewo yo gushyiraho ,ugakangurira abantu kuyireba no gukora subscribe ubundi ugatangira gukorera kashi nk;abandi .



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post