Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Amerika agiye gusura u Rwanda ,byitezwe ko azavuga ku ifungwa rya Rusesabagina


Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Amerika agiye gusura u Rwanda ,byitezwe ko azavuga ku ifungwa rya Rusesabagina

Bwana Antony Blinken byiteweho ko agiye kugirira uruziko rw'akazi mu Rwanda ,aho ngo azabaza ku ifungwa rya Paul Rusesabagina ,ku uburenganzira bwa muntu no gufunga urubuga rwa politiki rw'abatavuga rumwe na Leta nkuko byatangajwe na BBC.

Biteganyijwe ko uyu muyobozi azagera mu Rwanda ,Tariki ya 10 ukwezi kwa munani ,ubwo azaba avuye mu ngendo arimo mu bihugu bya Cambodia ,Philippines , Afrika Y'epfo na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Mu gihugu cya Repubulika iharanaira demokarasi ya congo byitezweho ko azaganira n'bategetsi biki gihugu ibijyanye n'ubucuruzi n'ishoramari, uburyo bwo kugrura amahoro mu gace k'iburasirazuba bw'iki gihugu no mu biyaga bigari muri rusange.

mu gihugu cya Congo habarizwa imitwe yitwara gisrikari irenga 100 ,muri iki gihe umutwe wa M23 uri mu ntambara n'igisrikari cya Congo cya FARDC 

Bikaba bikekwa ko uyu mutegetsi azibanda ku makimbirane ari hagati ya M23 na Leta ya congo no kuyashakira umuti urambye.

Ibiro  bya Bwana Blinken bivuga ko mu Rwanda ,azibanda ku ruhare rwa leta mu gukemura no guhosha aya makimbirane abarizwa muri aka karere cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo.

Urugendo rwa Bwana Blinken ruje  nyuma yaho Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'uburusiya Bwana Lavrov akoreye ingendo z'akazi muri Afurika ,aho yageze no mu gihugu cya Uganda .



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post