Dore uko wakorera amafaranga kuri Internet (Murandasi) igice cya mbere

 

Dore uko wakorera amafaranga kuri Internet (Murandasi)

Abantu bamenye ibanga rya internet ,ubu batangiye kuyibyaza akayabo k'amafaranga , icyo bissba gusa ni ugutinyuka ,ukagaragaza ubumenyi cyangwa ubuhanga ufite mu buzima busanzwe , muri iyi nkuru turakubwira uburyo butandukanye ushobora kwinjiza no gukorera amafaranga atubutse wifashishije murandasi.

Kugeza ubu abarenga miliyaridi 5 bakoresha basura internet buri munsi ,buri munota na buri segonda .abantu babarirwa mu bihumbi baba bashaka amakuru kuri internet ,ayo makuru baba bashaka iyo ubaye umwe mu bayashyiraho niho inyungu ziva .

AbanyaRwanda batandukanye bamaze gukorera amafaranga atagira ingano kuri internet ,binyuze ku rubuga rwa youtube rwonyine ,aho bashyiraho amavidewo avuga ku bintu bitandukanye ,byaba comedi ,filimi nyarwanda ,utuvidewo tw'abana n'utwigisha nibindi.....

Kanda hano niba ukeneye kumenya Channel zo mu Rwanda zinjiza amafaranga menshi

Gukorera kuri internet .ukanabasha no kuronka amafaranga menshi ,ntibisaba ko uva ku kazi kawe ka buri munsi ,ahubwo ushobora kubikora no mu masaha ya nyuma y'akazi.

Dore uburyo butandukanye wakorera amafaranga kuri internet 

1.Kugurisha amafoto yawe kuri Murandasi 

Mu Rwanda abantu benshi batunze Telefone zo mu bwoko bwa Smartphone ,zifite ubushobozi bwo gufotora amafoto meza cyane ,burya aya mafoto wirirwa ufata ashobora ku kubyarira inyungu n'amafaranga ,ukaba waba n'umuherwe.

Burya ariya mafoto wirirwa ushyira kuri Status za whatsapp .kuri facebook no kuri instagram ashobora ku kubyarira inyungu z'amafaranga.

Hari imbuga ushobora kugurhsaho amafoto yawe ,uri izo mbuga twavuga nka Shutterstock ,Photoshelter na GettyImages


2.Gukora amavidewo yoo gushyira kuri Youtube 

Amavidewo n'ibiganiro byo gushyira kuri youtube nabyo bishobora kukubyarira  akayabo,    muri iki   gihe abantu benshi basigaye bakoresha urubuga rwa   youtube bashaka kureba utuvidewo    twigisha n'utuvidewo dusekeje.

Youtube ni uburyo bwiza, bwo gukorera amafaranga ku buryo bworoshye .icyo bisaba gusa ni ukuba uhafite youtube channel ,ubundi ugatangira gukora utuvidewo ubona twasetsa abantu ,ukadushyiraho

Dore ubutryo wafungura youtube channel mu minota 3 gusa                                                                                                                                                                                   
Iyo umaze gufungura youtube channel ,ugatangira gushyiraho utuvidewo ,uko abantu badukunda ,bakatureba ari benshi ,nibyo bituma ubasha kuronka kuri aya mafaranga ya youtube, channel ubundi itangira kwinjira kashi iyo ifite aba Subscribers 1000 gusubiza hejuru na amasaha abantu bayirebye arenga 4000 (watch hours).

3.Kwandika 

Burya kuri internet haboneka ibiraka byo kwandika ,niba ufite ubumenyi bwo kwandika ukoresheje mudasobwa ,ushobora kubukoresha ubundi bukakubyarira kashi mu buiryo bwihuse.

hari imbuga zitandukanye ushobora gusangaho kano   kazi aha twavuga nka   Fiverr    na   Upwego    ,aaha uragenda ukahafungura konti igufasha kuhashakira ibiraka.,ubu kandi ni uburyo bworoshye ku buryo ikiraka kimwe gusa ushobora no kugikoreraho amafaranga arenga amadorali 500.

4.Kubaka urubuga rwa Internet 

Burya imbuga za internet zishobora kubyara inyungu binyuze mu byitwa adsense , adsense ni uburyo uriubuga rwa Google runyuza amatangazo yarwo ku rubnuga rwawe ,binyuze mu nkuru urushyiraho ,bityo bikaba byagufasha kuronka udufaranga bitewe n'umubare w'abakanze kuri ya'amatangazo.

Ubu gutubga website (urubuga rwa internet ) biroroshye ,ariko bigasaba kubishakitra umwanya wo kwandika inkuru no gukora ibindi bintu ushaka kwerekana ku rubuga rwawe.

Ushobora kubikora nk'akazi ka buri munsi   cyangwa ukabikora nyuma y'akazi kawe kandi byose bikakubyarira inyungu.

5.Kwigisha 

Burya niba ufite ubumenyi mu kintu runaka ushobora    kububyaza amafaranga binyuze kuri internet ,ariko bigasaba gutanga ubumenyi mu rurimi rw'icyongereza kuko burya nirwo abantu benshi bakoresha internet bakoresha.



Hari abantu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ,mu gukora imbuga za internet ,mu gucuranga nmo mu bindi bintu byose ,ibi wabikoresha ukabibyaza     inyungu binyuze kuri internet , Saba akazi ko kwigisha ukanda hano        

6.Kwandika igitabo ukakigurisha 

        Niba ushaka gukorera amafaranga kuri internet nabwo ushobora kwandika igitabo ukakigurisha kuri Amazon Kindle ,

Ni wowe ugena igiciro cy'igitabo cyawe ,ubundi bakakikugurishiriza ,ukabaha Comission  ,si ngombwa ko wandika igitabo kinini cyane ,mu bitabo burya bikunda kugurwa ni ibitabo bitari binini cyane.

Gerageza byibuze wandike nka paji 100 ,ushobora kwandika ku buzima bwawe ,ku bintu byabaye uzi neza ,ahantu watembereye ,ibitekerezo byawe n;ibindi 

7.Kugira uruhare mu bushakashatsi    

Hari ubundi buryo bwo gukorera amafaranga kuri murandasi ,ugira uruhare mu bushakashatsi aho      hari imbuga ujyaho ,ugasubiza utubazo ,ubundi bakaguha kashi,

Ibigo bikomeye bitanga ibiraka byo gukusanya amakuru yerekeranye n'ibicuruzwa byayo aribwo nawe ushobora kugira uruhare muri ibyo ubundi ugakorera cashi.

Hari imbuga za internet wakoreraho aya mafaranga nka Surveybods  , SurveyJunkie        na AfriSight  


                                                                                                   

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post