Kubera iterambere mu ikoranabuhanga ,harimo no koroshya uburyo ibintu bikorwa ,ubu ushobora kwiyubakira website mu mwanya muto ,bidasabye ko uba ufite ubumenyi mu ikoranabuhanga ,bwaba ubumenyi bwa coding cyangwa designing ,yewe nubundi bumenyi bwa mudasobwa.
Niba ufite ubumenyi bw'ibanze bwo gukoresha mudasobwa ,nta kabuza ushobora kwiyubakira website ukoressheje ubu buryo turakubwira muri iyi nkuru.
Hari uburyo buzwi nka wordpress ,bukaba ari uburyo bwo kubika amakuru hifashishijwe imbaraga za internet ,aho ukoresheje ubu buryo ushobora kwiyubakira urubuga rwaa internet (website) mu mwanya muto cyane .
Wordpress ni uburyo bwashizweho ,aho umuntu agira uburenganzira bwo kwiyubakira website ,no gucunga aamakuru yose ashyiraho .
Burya kugira ngo wubake urubuga rwa internet bisaba kuba ufite ibintu bibiri gusa aribyo ,icya mbere ni Domain name ni izina rya website nkuko twumva ngo igihe,bwiza ,unyarwanda ,ubuzimainfo nandi menshi ,akenshi uzasnga izina rya website bongeraho ,com nka igihe.com ,bwiza.com ,ubuzimainfo,rw ,ndetse hari naho bashyirago .net ,.org nibindi...
Icya kabiri bisaba ni Hosting ni aho ugomba kubika amakuru yawe ya website mu buryo bw'ikoranabuhanga ,kugirango ubyumve neza ni nka Server ikubikira amakuru ashyirwa kuri website yawe.
iAri Domain name na Hosting nibyo bigurwa ariko bikagurwa ku giciro gito , nko mu Rwanda ,hari kompanyi icuruza izi serivisi izwi nka BazaSoft ikaba ari imwe muri kompanyi zifite ibiciro bidahenze kandi itanga uburyo bworoshye bwo kwiyubakira urubuga ku buryo bworosjye.
Domain name ni iki ?
Domain name ni izina rya Website .izina ruyitandukanya nizindi mbuga za internet , ninaryo umuntu yandika muri google hakaza urwo rubuga naryo rishobnora kugurwa unyuze hano
BazaSoft
Hosting ni iki ?
Hosting ni ahantu ubika amakuru ashyirwa kuri website yawe,hari igihe uba ufite ikinyamakuru cyangwa ibindi bintu byose ushyira ku rubuga rwawe ,nk'ibicuruzwa ,aho ayo makuru abikwa nibyo bita hosting .
Hosting iragurwa nkuko ukodesha umwanay wo gucururizamo niko nayo bayigura ariko byose bigakorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ,ushobora kugura hosting service unyuze hano
BazaSoft
Dore uburyo wakwiyubakira website ku buryo bworoshye
Nyuma yo gusobanukirwa n'ibintu 2 by'ibanze kugira ngo wiyubakire website ,dore inzira wakurikizaho ugatangira kwiyubakira urubuga
Jya muri Google wandikemo bazasoft cyangwa ukande hano ,
BazaSoft
Nyuma yo kugera kuri uru rubuga .uhita ubona ko rugurisha serivisi z'ikoranabuhanga no kubaka imbuga za internet ,
,
nyuma yo kuhagera ukanda ahanditse Domain ,aha uba ugiye kureba ko izina wifuza ko website yawe yitwa riboneka , bazaguha ahantu hateye hatya .
Iyo wanyuze kuri aha
Bazasoft ho uhita ubona ibiciro ari byose ni kimwe nabwo uhita ukanda ku giciro kikubere kandi bwo ntugura izina rya website Doamin name ahubwo uyihabwa ku buntu
cyangwa ukabona bimeze gutya
Iyo uvuye hano ugenda ukurikiza amabwiriza bakubwira ,hano uba ugiye gushakisha izaina rya website yawe nk'iyacu twayise gatabazi.rw ,iyo wanditse hahandi ha Domain ibwo ubona aho urandika .uubundi ugashakisha izina rya website.
ugenda ukomzea ukurikiza amabwiriza baguha kugera no kuri ibi
Uko ugenda ukiurikiza amabwiriza .unahitamo izina rya website ndetse na hosting yayo ,birangira ugeze ahantu baguha agafacture gateye gutya ,iyo ukagezeho ,usa naho uscrollinga ujyana hasi ,ukareba ahantu handitse payment method ,ubundi ugahitamo kwishyura ukoresheje MTN MOMO.
nyuma yo kuhemeza ,urongera ugakanda hariya handitse pay now ,ubundi ukaba urangije kwishyura ,bakaguha paji ukomerezaho ari naho wubakira urubuga bya nyabyo.
Nyuma yo kwishyura paji baguha iba imeze gutya ,kandi iba na gihamya ko kwishu=yura byagenze neza kandi ko uri mu nzira nziza zo kubaka urubuga rwawe witurije.
uhita ukanda hariya kuri serivisi
Nyuma yo gukanda kuri serivisi .uhita ubona paji isa niyi yo hasi aho naho ukomeza ukanda ahanditse log in to Cpanel ,akaba ariho wemeza.
Iyo umaze kubona iyi paji yo hasi ,ukomeza ukanda ahanditse Wordpress manager by Softculous apps Installer
Ubu uba watangiye urugendo rwo kwensitara ,Wordpress muri Server waguze mu gihe waguraga Hosting ,kandi ibi nibyo bigufasha kubaka urubuga uhereye kuri Zero.
Bizaguha paji ikurikyeho iteye gutya , ,uzasiba hariya hari ijambo Blog ,ubundi wandikeho izina rya website yawe ,ubundi ugende ukomeza ambwiriza .
uzakomeza ukande hirya ahanditse log in cg user , ariko byose bizakorwa nyuma yo guhitamo user name na password,
Nyuma yo gukora ibyo byose bazaguha paji iteye gutya
Iyo umaze gukora ibyoo byose ugera kuri iyi paji iri hejuru ya Dashboard ari naho umuntu yubakira urubuga uko abishaka akaruha ishusho yifuza ko rugira .
Mbere na mbere uhitamo theme , theme ikba ariyo iha ishusho urubuga rwawe ,mu guhitamo theme ,kanda ahanditse appearance hanyuma ukande ahanditse theme ,numara kuhakanda ,bazaguha indi paji ari nayo uzakandaho ahanditse add new/
Uzabona ama theme atandukanye ,hanyuma uzahitamo iyo ubona ibereye ijisho wifuza gukoresha , ni byiza gukoresha theme yitwa Dynamico cyangwa kadence.
nyumayo gukora ibyp byose ni ngombwa no kujya ahanditse plugin ari nazo zongera byinshi kuri website yawe
Ni byiza kwensitara plugin nka SSl simple ,wp rocket ,google site kit ,Rank math nizindi....
Mu kubaka urubuga ,si ngombwa ko uhita urugira rwiza ako kanya ,ugenda uruvugurura gake gake kugeza rubaye uko ubyifuza
Mu gihe wumvise byakugora kwiyubakira utrubuga rwaba rw;Ubucuruzi ,urwa Kompanyi yawe ,ikinyamakuru ndetse nikindi kintu cyose waba ushaka gukorera urubuga ushobora kutwandikira tukarugukorera ku buntu ,wowe ukigurira Domain name na Hosting .
Ukeneye ko tukubakira urubuga (Website ku buntu ) twandikire kuri whatsapp 0782824561 cg ukatwandikira kuri email gatabazi2010@gmail.com
Dore urugendo rw'imbuga twakubakira
Nizindi nyinshi .....................................