Waruziko Amafoto ufotoza telephone yawe ashobora ku kubyarira kashi ,Dore ahantu 5 wayagurishiriza ku giciro kinini

 

Waruziko Amafoto ufotoza telephone yawe ashobora ku kubyarira kashi ,Dore ahantu 5 wayagurishiriza ku giciro kinini

Burya udufoto wirirwa ufata na telephone yawe ya Smartphone ,ushobora kutubyaza amafaranga kandi menshi ,hari imbuga zizewe ushobora kugurishirizaho amafoto yawe kandi kuri buri foto akaba arai wowe ugena igiciro.

Si ngombwa ko waba uri gafotozi wabigize umwuga cyangwa undi muntu uzobereye gufotora ,ntibigombera Camera . telefone yawe yonyine irahagije .

Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko umuntu ufite ikintu agurisha binyuze kuri murandasi (digital product )  aba afite amahirwe yo kubona abaguzi kurusha umuntu udacururiza kuri murandasi ,ikaze rero ,Dore igicuruzwa cyawe uhabwa na telephone yawe.

Wifashihije iyo telefone yawe ,nta gishoro bigusabye ,buretse umwanya wawe wonyine ,ushobora kugurisha amafoto wirirwa ufata byo kwishimisha ,akakubyarira amafaranga menshi .

Dore aho wagurishiriza amafoto yawe 

Hari imbuga za internet zitandukanye zishobora kugurishirizwaho no kugurirwaho amfoto .ushobora kuzijyaho ugamije kugurishirizaho amafoto ,abandi bakazijyaho bagamije kuguriraho amafoto nkayo gushyira mu binyamakuru ,gukoresha mu kwamamaza nibindi...

Kugira ngo ifoto yawe igurishwe cyane kuri izi mbuga nuko igomba kuba ifite umwihariko ?ubudasa ,ukayifata ku buryo igaragara neza ,muri make iri buryohere ijisho ryuyigura .

1.Foap 

Foap niho hantu hambere hagurishiriza amafot kandi ku guciro cyiza ,kinogeye uyigura nuyigurisha ,Ushobora kudawunilodinga agapurikasiy ka Foap ku buntu ,waba ufite Android cyangwa IOS hose irahaboneka kandi ku buntu .

Kugira ngo utangire kugurisha amafoto yawe kuri Foap ,usabwa kubanza washyira kano gapurikasiyo muri telefone yawe ,ubundi ukahafungura ,konti ku buntu , ubundi  ugashyiraho amafoto yawe wifuza kugurisha.

Buri foto kuri Foap iba igura amadorali 10 ,ugenekerreje ni ibihumbi 10 mu manyarwanda ,uru rubuga muragabana iyo igurishijwe ,ugatwara amadorali 5 nabo bagtwara amadorali atanu ,

ibyiza kuri uru rubuga nuko ifoto imwe ushobora kuyigurisha inshuro nyinshi cyane ku buryo ushobora kuyigurisha n'ibihumbi 10 by'idorali .ariko ubwo byaterwa n'ubwiza bwayo nuko abantu bayikunze.





Kugira ngo utangire gukoresha apurikasiyo ya foap , Urabanza ukayidawunilodinga muri telefone yawe
Kugira ngo utangire gukoresha apurikasiyo ya foap , Urabanza ukayidawunilodinga muri telefone yawe


Nyuma yo kuyidawunilodinga uyiha access kuri telephone yawe
Nyuma yo kuyidawunilodinga uyiha access kuri telephone yawe


Nyuma yo gushyiraho ifoto nuko biba bimeze

Foap inagira Version wakoresha kuri Desktop cyangwa Laptop ,ujya muri Browser ,iyo ariyo yose ,ubundi ukandikamo Foap ,bahita bayiguha.


2.Dreamstime 

Dreamstime nayo ni irindi soko ushobora kugurishirizaho amafoto yawe ,apurikasiyo ya Dreamsime ushobora kuyisanga muri Playstore cyangwa Appstore  hose ku buntu.

dreamsime ikoreshwa na benshi ku bifuza kugurisha no kugura amafoto ,kugurishiriza kuri iyi apurikasiyo ushobora guhitamo kuyigurisha ,ugatanga uburenganzira busesuye ku ifoto yawe  cyangwa ntubutange.

Amafaranga make bashobora gutangiriraho ku kwishura ni amafaranga 100 y'idorali ,niba wifuza kubyaza amafoto yawe ,amafaranga ,aha ntihazagucike .

Dore uko apurikasiyo ya Dreamstime iba imeze 
Nyuma yo kuyidawunilodinga ,ukayifungura niyo paji baguha ,ubundi ugatangira kuhafungura konti
Nyuma yo gufunguraho konti ,urakomeza ukanayiha access kuri telefone yawe 
Ngaho aho ba Uploadingira amafoto agurishwa 


3.Agora Images 

Kuri Agora ni ahandi hantu ushobora kugurishiriza amafoto yawe ,kandi ku giciro cyiza ,gutunga apurikasiyo ya Agora muri telefone yawe ni ubuntu ,ushobora kuyibona kuri Appstone ndetse na Playstore kandi ku buntu .

Kuri Agora uhafungura konti ku buntu ,ubundi ugatangira kuhagurishiriza amafoto yawe ,icyiza cyaho nuko ifoto imwe ushobora kuyigurisha inshuro nyinshi cyane .

Niba wifuza kubyaza amfoto yawe ,binyuze kuri Agora ni byiza ko ushyiraho amafoto meza ,abereye ijisho ,uko amafoto aba meza niko biguha amahirwe yo kugurisha cyane.

4.EyeEm

EyeEm nayo ni apurikasiyo ya telefone ushobora kugurishirizaho amafoto ,niba ufite amafoto meza ,abereye ijisho ,ushobora kuyabayaza amafaranga binyuze kuri iyi apurikasiyo.

EyeEm ifite abantu bayikoresha brenga miliyoni 20 ku isi yose ,ni imwe muri apurikasiyo zikunzwe n'abagura ndetse n'abagurusha amafoto.

Kuri EyeEm ushobora no kuhasanga amasomo yo gufotora ndetse wahasanga nandi mahirwe ushobora kubyaza amafaranga.

EyeEm ushobora kuyisanga muri playstore ndetse na Appstore ku buntu ,ukahafungura kont uzajya ugurishirizaho ibyawe.
nyuma
Nyuma yo gufungura kontim kuri iyi apurikasiyo ugenda ukurikiza amabwiriza 

5.Clashot 

Clasot nay nindi apurikasiyo ya telefone ushobora kugurishirizaho amafoto yawe,abantu benshi bashaka kugura no kugurisha amafoto bakunze gukoresha iyi apurikasiyo.

kuri iyi apurikasiyo ushobora kugurishaho ifoto ku giciro kiri ku idolrali 0.5 kugeza kumadorali 80 kandi iyi apurikasiyo wayidawunilodinga ku buntu waba ukoresha Android cya IOS. 


Dusoza 

Kugurisha amafoto yawe wafotoye na telefone birashoboka ,kandi akaba yanaguha amafaranga menshi ariko bisaba ko uyitondera ,ugafotora amafoto meza ,amafoto y'umwimerere kandi afite umwihariko.

Ukirinda kugurisha ifoto wakuye ahandi cyangwa wafotoye umuntu atabizi ,ibibyo byanakugeza mu nkiko ,
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

2 Comments

Previous Post Next Post