Dore uburyo ushobora kwiyubakira Website yawe ku buntu ,nta gishoro utanze, kandi mu kanya nkako guhumbya ,nta n'ubumenyi buhambaye ukoresheje


Dore uburyo ushobora kwiyubakira Website yawe ku buntu

niba ufite Ubucuruzi buto ukora ,ukaba wifuza gutunga ikinyamakuru cyandika kuri internet ,ukaba ufite i kompanyi runaka ,kandi ukaba wifuza gutunga website igaragaza ibikorwa byawe ,uyu munsi nakuzaniye ibanga ryatuma  utunga iyo website ku buntu ,nta gishoro utanze , kandi ukayiyubakira ukoresheje intambwe turibukubwire.

Muri iyi ya Internet ,ubu nta kwicara ubusa ,niba ufite ubumenyi runaka ushobora kubusangiza abandi binyuze kuri murandasi ,burya kugera kuri murandasi kwiza ni ukuba utunze urubuga rwa internet ,uramutse urebye mu nkuru duheruka kwandika kuri uru rubuga urasanga ushobora no kubyaza amafaranga iyo website yawe wiyubakiye.

Reba uko wakorera kashi kuri internet binyuze kuri website yawe

Dukoresheje imbaraga za google ndakwereka uburyo bworoshye wakwiyubakira urubuga rwawe ku buntu ,ukoresheje serivisi ya Google yitwa Blogger ,bukabaa ari uburyo bwashizweho na Kompanyi y google kubashaka gutunga website zabo ,kandi ku buntu.

Ni serivisi yatangiye mu mwaka wa 1999 iza kugenda ivugurwa ,buriya n'imbuga nyinshi tuzi nka a CNN nizindi z'ibinyamakuru bikomeye byatangiye bikoresha blogger nyuma biza guhindura bikoresha ubundi buryo.

Ni aho rero tugiye gufatira nkakwereka ubuyo wakwiyubakira website yawe ,ku buntu ,bitagusabye n'ifaranga na rimwe ,yewe nta n'ubumenyi buhambaye kuri mudasobwa bigusabye.

Dore intambwe wanyuramo mu gihe wiyubakira website 

Ni ibintu byoroshye ariko biragusaba kuba ufite Imeyili ya gmail ,Niba ushaka kumenya uko bafungura imeyili ya gmail Kanda hano , 

Tangira winjira muri Browser iyo ariyo yose ,ubundi ujye hariya haba handitse Search , ubundi wandikemo ijambo Blogger ,numara kuryandika haraza amagambo ameze gutya nkaya ari ku ifoto yo hasi .

Uhita ukanda kuri uwo murongo wambere handitse blogger log in  ,,,,,

Nyuma yo gukanda kuri blogger log in ,uhita ubona Paji ikurikira imeze nkiyi yo hasi ,ubundi uhita wuzuzamo Imeyili yawe ,ukagenda ukurikiza amabwiriza  ,nyuma yo kuzamo imeyili yawe ,urakomeza ugaknda kuri next.
Nyuma yo gukanda kuri Button ya Next ,urakomeza ukabona ishusho nkiyi iri hasi ,hano ,hano uhitamo amazina ushaka kwita urubuga rwawe , nkanye nahisemo ku rwita Inema Tv ,nawe wuzuzamo amazina wifuza kwita website yawe .

Nyuma yo kuzuzamo amazina ya website yawe ,uhita ukanda next ,izina rya website wahisemo ushobora kurihindura igihe cyose wifuza ,icyo aricyo cyose .
Nyuma yo gukanda next ,ugenda ukurikiza amabwiriza baguha  ipaji ikurikiyeho ,hano niho uhitamo Url y'urubuga rwawe ,nkanjye nahisemo inematv.blogspot.com , nyuma yaho ukanda kuri next ukagenda ukurikiza amabwiriza .
Nyuma yo gukanda kuri button ya next ,bagusaba kwemeza neza koko iryo zina ariryo ushaka kwita website ,iri zina niryo wita website yawe ,kandi niryo umuntu yuzuza muri browser search bar mu gihe yifuza gushakisha urubuga rwawe.
Nyuma yo gukanda next ,ubundi website iba igeze muri kimwe cya kabiri ngo yuzure ,kandi ibisigaye biba byoroshye kubikora mu kanya nkako guhumbya .

hano niho ruba ruzingiye ,ninaho uba ugiye guhitamo isura urubuga rwawe ruzagira ndetse ninaho ushyiriraho posts (inkuru )
Nyuma yo  gukanda hano ,werekeza hariya handitse Theme ,kuri theme niho burya uhitamo ishusho ya nyayo y'urubuga rwawe ,Theme ushaka wayigereranya nk'imbata igaragaza imiterere y'urubuga rwawe .
Nyuma yo gukanda kuri heme .bahita baguha paji imeze nkiyi yo hasi ,aha rero niho uhitamo ya theme bitewe nuko wifuza ko website yawe yagira imiterere.

Itegereze kuri paji yo hasi ,urebe theme zitandukanye wahitamo ,ijyanye n'ibyifuzo byawe.

Mu gihe wifuza  gukoresha theme nziza kurusha izi ,ujya muri google ,ukandikamo download blogger template for free ,bahita baguha urutonde rwazo ,ugahitamo inziza ,ubundi wamara kuyihitamo ukayidawunilodinga ,ukaza kuyaplodinga ku rubuga rwawe .akaba ariyo ukoresha.

Kuri Inema Tv twahisemo Theme igaragara kui paji yo hasi  ,nyuma yo guhitamo theme wifuza ukanda kuri apply ,,nyuma yo kuhakanda biba bivuze ko watangiye gukoresha iyo thme kandi ko urubuga rwawe ,nyuma yo gushyiraho ibintu ariyo shusho ruragira.

Dore uko washyira inkuru (post ) ku rubuga rwawe 


Nyuma yo guhitamo theme ,susbira inyuma ,ukareba iburyo bwawe ,ubundi ugashakisha ahantu handitse ngo posts ,ukahakanda ,nyuma bahita baguha .akandi kantu hejuru yaho kanditseho ngo New Post .

Ugakanda kuri New Post ,nyuma yo kuhakanda uhita ubona ipaji isa niyi yo hasi ,aha ninaho wandika ibyo wifuza kwandika ,

nyuma yo kwandika ibyo wifuza ,ugenda ukurikiza amabwiriza ,ugahitamo title ,ukandika za subtilte  bitewe nuko inkuru yawe wifuza kuba imeze . ,nyuma yo kwandika ibyo wifuza ukanda kuri Publish .

Ako kanya inkuru yawe iba yageze online ,umuntu ashobora kuyisoma binyuze kuri murandasi. 


Kubaka urubuga ukoresheje blogger ni uburyo bwiza kandi bwizewe ,umuntu yakoresha yubaka urubuga ku buntu ,ntibusaba amafaranga ya hosting .amakuru yawe abikwa muri servers za google ,imbuga kandi zubatswe muri ubu buryo ntizigorana kuzicunga ndetse ziba zinihuta cyane .

Ni byiza kumenya ubwoko bw'urubuga wifuza kubakja ,cyaba ari ikinyamakuru cg urubuga rwa kompanyi ,ubundi ugahitamo bijyanye nuko ubyifuza .kandi burya byose bitandukanira kuri iriya theme yawe .

Nyuma yo kubaka urubuga hari paji z'ingenzi uba ugomba gushyiraho ,hari paji ya About us ,aho wivuga uwo uriwe nibyo ukora ndetse wanashyiraho address  yawe ,hari kandi privacy policy na Terms and condition paji .izi ni ingenzi cyane mu kubaka urubuga.

Ni byiza  mu gihe ushyiraho izi paji gukopera ku zindi mbuga zisanzweho ukareba ibyo bashyizeho.

Urubuga rwubatswe na blogger rugira Url iteye gutya www.website.blogspot.com ariko ushobora kugura Izina (domain name ) igahinduka www.website.com  ,kugura izina ni ibihumbi 12 frw byonyine .ushobora kurigura nko kuri bazasoft ,Afriregister nandi makompanyi menshi ayacuruza.

Mu gihe wifuza kumenya byinshi no gusobanuza byinshi ku kuntu wakwiyubakira urubuga wanyandikira kuri whatsapp 0782824561 cyanga kuri email gatabazi2010@gmal.com
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post