Ni gute ibinyamakuru byo kuri murandasi nizindi mbuga za internet bikorera akayabo k'amafaranga kuri internet ? (Ubuhamya bwanjye)

 

Ni gute ibinyamakuru byo kuri murandasi nizindi mbuga za internet bikorera akayabo k'amafaranga kuri internet ? (Ubuhamya bwanjye)

Guhera mu mwaka wa 2019 ,nibwo natangiye kwibaza kino kibazo ,bituma ngishakira igisubizo  naje gusanga ari igisubizo cyoroshye kandi cyumvikana ,ariko abantu besnhi ntibazi inzira binyuramo ngo izi mbuga zikorere amafaranga kuri internet ,iyi nkuru ndakubwira inzira nanyuzemo ndetse na experience nabonye muri urwo rugendo rwo gusobanukirwa n'uburyo nakorera amafaranga kuri internet binyuze ku mbuga  n'ibinyamakuru bya murandasi.

Mu mwaka wa 2020 ,natangiye ikinyamkuru gikorera kuri internet ngiha izina www.ubuzimainfo.rw ,nyuma yaho naje gutangiza n'ikindi cya www.afrihealthnews.com byose byandika ku nkuru zivuga ku buzima .

Imapmvu nahisemo gutangiza ibinyamkuru bivuga inkuru z'ubuzima nuko ndi mu mwuga wanjye nize ibijyanye n'ubuvuzi mu ishami ry'ubuforomo ,ninaryo mfitemo impamyabumenyi ya kaminuza ,muri make niho nari mfite ubumenyi bwinshi kandi bukenewe na benshi ku isoko ,rwose byari amahitamo meza .

Nyuma yo gushinga ibi binyamakuru 2 bikorera kuri murandasi byatumye nibaza uburyo nshobora kubyaza amafaranga ibi binyamakuru byanjye ,nubwo bwose nari nabitangije ntagamije gukorera amafaranga ahubwo ari ukumfasha gukomeza kwihugura mu buvuzi no gushaka amkuru amfasha kumenya ibigezweho mu buvuzi ariko ari nako mbisangiza abandi .

Ariko nyuma naje kugira igitekerezo cyo kubyaza izi mbuga amafaranga ,natangiye nshaka kuri murandasi uburyo butandukanye nakoresha izi mbuga zanjye zikambyarira inoti ,nagerageje uburyo bwinshi nabonaga .,ariko naje gusanga njye ubwankundiye ari uburyo butanu gusa.

Muri yi nkuru nifuje gusangiza abantu bagira amatsiko ,bibaza uko ibinyamkuru n'imbuga byose bikorera kuri internet ,uburyo bwinjizamo amafaranga.

Ukeneye ko ngufasha kwiyubakira website Nyandikira kuri iyi email: gatabazi2010@gmail,com cyangwa ubuzimainfoltd@gmail.com ,ubundi ngufashe 

Reka tugaruke ku nkuru yacu

Mu rwanda hari imbuga n'ibinyamakuru byinshi bikorera kuri internet ,hafi ya byose muri ibyo binyamakuru bikorera amafaranga binyuze mu nzira ngiye ku kubwira 

Dore uburyo ibinyamakuru byo kuri murandasi byinjiza amafaranga 

Dore uburyo ibinyamakuru byo kuri murandasi byinjiza amafaranga



Hari inzira zitandukanye ibi binyamakuru byinjizamo amafarnga muri izo ni izi 

1.Google Adsense 

Google Adsense ni porogaramu ya kompanyi ya Google ,yashizweho hagamije gukorera amafaranga binyuze mu matangazo yamamaza .

Uzarebe nusura urubuga runaka wenda nka  www.ubuzimainfo.rw , nufungura inkuru imwe mu zihari ,uzabona hari amatangazo ari hagati mu nkuru ,ariya matangazo niyo ashyirwamo binyuze muri porogaramu ya google adsense , buriya burim uko umuntu yakanda kuri ririya tangazo niko ninjiza udufaranga runaka.

Google rero ikabara amafaranga ,nkinjiza amafaranga bitewe n'umubare wabakanze kuri ririya tanganzo , hasi ndashyiraho screen shoot yabo.

Niko n'ibindi binyamakuru bikorera kuri murandasi byinjiza amafaranga binyuze muri iyi porogaramu ya google adsense ,buriya bitewe n'umubare w'abantu basoma inkuru zawe ,uba ushobora kwnjiza no kugeza kuri miliyoni 10 mu manyarwanda kandi buri kwezi.

Iyi ni Screenshot ya rumwe mu mbuga zanjye ,rumaze igihe gito rutangiye ariko nta bantu barusura benshi rwari rwagira.

2.Kwamamariza abandi 

Ubu ni uburyo bwa kabiri ,ibinyamakuru byo kuri internet byinjizamo amafaranga ,aha ibigo by'ubucuruzi byifuza kwamamaza ibicuruzwa byabo birabegera ,bikagura umwanya muri cya kinyamakuru wo kwamamazamo.

Aha buri kinyamakuru kigira ibiciro byacyo ,byose bigaterwa nuko kimaze kubaka izina ,guhera ku bihumbi 15.000 kugeza ku bihumbi 100 ,uba ushobora kugura agace gato mu kinyamakuru ,ubundi ukakamamazamo.

Subira hejuru witegereze kuri uru rubuga ku mutwe ahanditse 728x90 ,uriya ni umwanya wagenewe kwamamazamo ,ni ukuvuga buriya nawamamazamo ikigo cy'ubucuruzi cyose nifuza kwamamriza kandi cyampaye kashi.

Aya ni amafaranga aryoshye kandi aza neza ,mu gihe wamamarije ikigo cy'ubucurui gihagaze neza ,byose kandi bshyingira ku bwumvikane mwagiranye .

3.Binyuze mu byitwa Affiliates links 

Binyuze mu byitwa Affiliates links


Amakampani mensi y'ubucuruzi akorera kuri internet agira ibyitwa affiliates progrm ,bukaba ari uburyo bwo kubagurishiriza no kubamamariza ibicuruzwa byabo ku rubuga rwawe ,noneho umuntu yagura iyo serivisi cyangwa icyo gicuruzwa binyuze kuri urwo rubuga ukabonaho komisiyo.

Iyo byagenze neza ushobora kuhakorera amafarnga menshi ,hari umugabo w'umunyamerika winjiza miliyoni 300 ku kwezi binyuze muri iyi porogaramu ya affiliate marketing ,yitwa Adam Enfroy wamushaka kuri internet ,ukamenya amakuru amuvugaho.
\
Imbuga n'ibinyamakuru bya Internet byinshi bikoresha ,ubu buryo mu gukorera amafaranga kuri murandasi ,ni uburyo bwiza kandi bwishyura neza ,nkanjye muri iyi porogaramu ya affiliate marketing namamariza ku mbuga zanjye , ikigo cya Bluehost ,Grammarly na Bazasoft ya hano mu Rwanda .

4.Gucururiza ku rubuga rwawe
.Gucururiza ku rubuga rwawe


Gucururiza ku rubuga rwawe nabyo bishobora kukwinjiriza kashi ,mu Rwanda hari imbuga nka umusare.net  na umuruzi.com ,aho bagira isoko bacururizamo ibicuruzwa . ubu nabwo ni uburyo bwo kwinjiza kashi binyuze ku rubuga rwawe.

Ariko njye ubu buryo simbukoresha ku mbuga zanjye ,kubera ko bituma abasura urubuga rwawe ,basanga hariho ibintu byinshi by'akavuyo ,bikaba byanabagora gusoma inkuru zawe ndetse n'ibindi wandikaho .

Njye mba nifuza ko umusomyi wanjye yishimira kandi akananyurwa n'inkuru zanjye ,zikaba zisomeka neza kandi byoroshye gushaka inkuru yose wifuza kuri urwi rubuga.

5.Kugurisha inkuru 

Kugurisha inkuru


Yego wabyumvise neza ,kugurisha inkuru birashoboka kandi birakorwa ,bitewe n'umuntu yigurisha ,uburyo azwi mu kwandika inkuru nziza ,ashobora kuyigurisha no kugeza ku bihumbi 50 ku nkuru imwe.

Abanyamakuru n'ibinyamakuru barabikora kandi bakabona kashi nyinshi ,nkubu ikinyamakuru runka gishobora kunsaba ngo mbandikire inkuru ivuga ku kugwingira kw'abana ,yenda bakambwira ko igomba kuba byibuze ifite amagambo 10.000 nkaba nayandika ,tukavugana amafaranga .

Ariko ibi bikaba byaterwa n'uburyo banyuzwe n'inkuru nandika uburyo ziba zifite utudetaye twose kandi zifitiye uzisoma akamaro 


Hari ubundi buryo bwinshi wakorera amafaranga ku mbuga no ku binyamakuru byo kuri murandasi byawe harimo  nko gucuruza amasomo runaka ,gucuruza serivisi runaka ,ndetse no kuba wahacururiza igitabo wiyandikiye ariko njye ubwo buryo sinigeze mbugerageza .

Ngayo nguko ,ukeneye gutunga website yawe ,nayikubakira kudufaranga duke cyane ,uri umunyeshuri cyangwa undi ukiyubaka nayikubakira ku buntu ubundi wowe ,ukigurira Domain name na Hosting  ,ibindi nkabigukorera ku buntu , nyandikira kuri iyi email : gatabazi2010@gmail.com
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post