Ni gute wakorera amafaranga kuri facebook nta gishoro bigusabye? (Uburyo bwizewe)

 

Ni gute wakorera amafaranga kuri facebook nta gishoro bigusabye? (Uburyo bwizewe)

Urubuga nkoranyambaga rwa facebook ruza ku mwanya wa mbere mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa n'abantu benshi ,ibi bikaba ari amahirwe ya mbere ushobora gufatirana ,ukayabyaza inyungu n'umusaruro mu mafaranga.

Muri iyi nkuru twavuye imuzi inzira n'uburyo bwose wakoresha ukabasha gukorera amafaranga kuri facebook ,nta gishoro bigusabye ,nta nshuti (Friends) nyinshi  ufite ndetse utanatakaje umwanya munini kuri facebook ,icyo bigusaba ni ukwiga iyi Sitarateji nziza yo gukoresha.

Wakorera amafaranga angana gute kuri faceboook ?

Niba wifuza gukorera amafaranga kuri facebook ,nta kabuza kino kibazo uracyibaza , ikigo cya Facebook gitangaza ko cyishyura umuntu umwe amafaranga ari hagati ya miliyoni imwe y'amanyarwanda na miliyoni 10 z'amanyarwanda .

Binyuze mu mavidewo ,mu nkuru nto ,mu biganiro no muri facebbook reels ,aha niho ushobora gukorera amafaranga ,aho ikigo cya facebook meta kinyuza amatangazo yacyo ,ubundi uko umuntu akanze kuri rya tangazo .nyiri iyo videwo hari udufaranga yinjiza.

Ariko si buri  muntu wese ,ushobora kwinjiza aya mafaranga ,bisaba kuba ufite abantu benshi bagukurikirana ndetse ukaba ushyiraho n'ibintu bikundwa na benshi kandi ukaba warapulayinze muri facebook ads program kandi ukemerwa.

Byagusaba gupostinga bingana iki kugira ngo ube wakorera amafaranga kuri facebook?

Reka dusubize kino kibazo twifashishije inyandiko twakuye ku rubuga rwa careerkarma.com ivuga ko atari ngombwa gupostinga buri munsi , ugapostinga ibintu byose upfuye kubona ,ahubwo ko ukwiye gukora videwo ,reels nandi ma posts meza ,abantu bashaka kureba no gusoma ,ibi nibyo bigufasha kuronka amafaranga binyuze mu matangazo.

Niba ujya ureba nka videwo kuri facebook ,nta kabuza ujya kubona ukabona itangazo riraje ,aya matangazo rero ,uko tuyareba turibenshi niyo akwinjiriza ,nukora videwo mbi ,ntabwo abantu bazayireba ,ibyo nabyo bizatuma utabona amafaranga binyuze muri ya videwo.

Kuri facebbok Paji ,ukeneye abafollowers bangahe kugira ngo utangire kwinjiza amafaranga binyuze kuriyo paji?

Ikigo cya facebook meta kivuga ko kugira ngo ipaji ya facebook yinjize amafaranga bisaba ko iba ifite byibuze aba followers bagera ku bihumbi 10 , iyo umaze kubuzuza nibwo wemererwa kunyuza amatangazo kuriyo .

Aho bigoraniye ni ukugira ngo ugere kuri aba ba followers ,bisaba kuba uri umuntu uzwi cyangwa ufite ibintu bikundwa na benshi ukora.

Icyo wakora ni ugusangiza ipaji yawe inshuti zawe ,ubundi ugashyirao ibintu biryoshye ku buryo bibasukira kuyisangiza abandi kubera bya bintu biryoheye ijisho ushyiraho.

Ese gukorera amafaranga kuri facebook ni ibya buri wese?

Gukorera inoti kuri facebook ni ibya buri wese ,kandi buri wese yabikora, bisaba kubikora mu buryo bukunogeye ,kuko hari uburyo butandukanye wakoresha ugakorera kashi kuri uru rubuga.

Amahitamo rero niwowe ,wo  guhitamo uburyo bukoroheye kandi bukoroheye

Inzira zitandukanye wakoreramo amafaranga kuri Facebook

Hari uburyo butandukanye wakoreramo amafaranga kuri facebook ,icyo bigusaba ni ukuba usobanukiwe ibyitwa affiliate marketing ( Kwamamaza no kugurisha igicurizwa runaka , hanyuma ugahabwa amafaranga ya komisiyo  kubyo wagurishije). nanone bisaba kuba usobanukiwefacebook ads uko bikora .  

Dore uburyo butandukanye wakoreramo amafaranga kuri facebook

Dore uburyo butandukanye wakoreramo amafaranga kuri facebook


1.Kugurisha kuri facebook Marketplace 


Facebook itanga uburyo bwo kwamamaza igicuruzwa binyuze ku rubuga rwayo kandi ku buntu ,iri soko rikuzwe ku buryo igicuruzwa kibonwa n'abantu benshi .

Niba ufie agakoresho ugurisha ,ibintu utagikoresha cyangwa ufite utundi tuntu ucuruza ,aha ni ahantu heza ho gushakira abakiriya kandi nta mafaranga yo kwamamaza usabwe .

ARiko bisaba kuba ufite igicuruzwa kigaragara ucuruza ,ubu buryo ni bwiza kuko bwagufasha kubona amafaranga yihuse ako kanya kandi vuba .

2. Injira muri ariya magurupe ya Gura Gurisha (Buy and Sell) 

Buriya ariya magurupe ya Gura Gurisha ni ahantu heza ho gukorera kashi .kubera ko ari nk'isoko waguriraho kuri make cyangwa ukaba wanagurishirizaho.

Buriya igicuruzwa ushize kuri ariya magurupe ,kibasha kubonwa n'abantu benshi ,aba bantu bakaba bahindukamo n'abaguzi ku buryo bworoshye.

Ubu buryo nabwo busa n'ubwa mbere ,kubera ko bwose busaba kuba ufite igicuruzwa gifatika ucuruza ,yaba ari telefone ,inkweto ,imyenda ,radiyo nibindi byose utagikoresha ,ushobora no gushyiraho ikintu cya mugenzi wawe ,ubundi akaguha aya komisiyo.

3.Kunyuza amatangazo y'amamaza kuri Konti yawe 

Hari abantu  baba bafite nk'aba followers benshi cyane ndetse n'aba friends benshi ,aha wegera kompanyi y'ubucuruzi runaka cyangwa  ikindi kigo gikora ubucuruzi ,ukabereka abantu bagukurikirana uko bangana .

Ubundi ukabasaba kuzajya unyuza amatangazo yamamaza mu maposts yawe ,ndetse ukanapostinga ibicuruzwa byabo cyangwa serivisi batanga .

4.Gushyira amatangazo yamamaza ku mavidewo ushyira ku rubuga 

Nanone ku bnatu bakunda gupostinga amavidewo ,burya hari uburyo amatangazo anyuzwa muri videwo ,ukaba uri kuyireba ,ukabona itangazo ryamamaza ikintu runaka rinyuzemo ,

Ibi bisba ariko gukora application kuri facebook ads program ,bakagenzura ko koko bikwiye ko banyuza amatangazo yaabo kuri  paji yawe cyangwa porofile yawe.

5.Gukoresha facebook live ,ubundi ukagurisha stars  (inyenyeri)

Kuva facebook yahinduka meta ,hashizweho uburyo ushobora kujya kuri facebook live (imbona nkubone) ,abantu bakaba bagenda bakoherereza stars /inyenyeri muri comments .

Ibi rero bikaba byakungukira kuko ikigo cya facebook meta  kivuga ko buri gastar kose baguhaye ushobora kwnjiza  i cent rimwe ry'idorali ni ukuvuga 0,1 dollar kuri buri gastar.

6.Gusangiza abagukurikira Links z'ibicuruzwa runaka 

Buriya ku rubuga rwa Amazon bagira ibyitwa affiliate program ,aho uafat igicuruzwa ,ugafata link yacyo ,ukayisangiza abandi ,babantu bagura cya gicuruzwa banyuze kuri ya link wabahaye ,ukabona amafaranga ya komisiyo . ku buryo kuri uru rubuga hari n'igicuruzwa usanga gishobora kugurwa amafaranga menshi ukaba wabonaho komisiyo igera no ku madorali 500.

Ubu ni uburyo bwiza wakoreramo amafaranga witurije kandi nta gishoro bigusabye ,icyo bigusaba ni ukujya kuri amazon ukiyandikisha kuri uru rubuga muri affiliate link program ,ubundi ugahabwa link uzajya usangiza abandi kuri faceboook ,bagura ukaronka kashi zawe ,ako kanya.

7.Gukoresha facebook reels 

Buriya turiya tuvidewo duto duto ubona kuri facebook ,twitwa reels dushobora kukubyarira amafaranga ,niba ufite ubushobozi bwo kudukora ,tugasetsa abantu ,bakadukunda ,wadukoreraho amafaranga.

Ikigo cya facebook meta kivuga ko hari abantu bashobora gukorera amafaranga binyuze kuri facebook reels bakanakorera agera kuri mliyoni 35 z'amanyarwanda ku kwezi.

Wowe usabwe kudukora ari twinshi kandi ugakora ku buryo abantu baryoherwa no kutureba ,mbese bakadukunda cyane.

Hari uburyo bwinshi wakoreramo amafarnga kuri facebook ,ariko bigusaba kuba uyikoresha kenshi ,ukaba ugirana ibiganiro n'abayiriho ,ukaba ugira posts zikundwa kandi ukaba uri umuntu ufite abagukurikira benshi.

Niba wifuza gukorera amafaranga kuri facebook ,ni byiza gutangira uyikoresha ushizeho umwete ,ugashaka abantu bagukurikira benshi n'inshuti nyinshi .

Ukihuza n'amagurupe ya facebook menshi ,ibi bigufasha kuhubaka izina no gukurikirwa na benshi,kandi uzaba uri mu nzira nziza zo kubaka isoko ya'mafaranga aza buri kwezi .



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post