Birashoboka ko .ukoresheje internet wafungura ikofi yo kubikamo amafaranga y'ikoranabuhanga kandi yiyi jofi nayo ikaba ari koranabuhanga .ariko bigusaba kumenya ubwoko bw'ikofi wifuza gufungura ndetse n'ikigero cy'ibyago ushobora gutakazaho amafaranga yawe uramutse ukoresheje ubwo bwoko bw'ikofi.
Muri rusange habaho ubwoko 3 bw'amakofi y'ikoranabuhanga
- Hosted Wallet : Ni ubwoko bw'ikofi koranabuhanga ufungurira kuri kompanyi y'ubucuruzi ikubikiye ayo mafaranga y'ikoranabuhanga ,reka tuvuge ko waguze nka bitcoin ku isoko rya Coinbase ,kuri konti wahafunguye ninaho ubitse ayo mafaranga , icyo gihe uba ufite ubu bwoko bwiiyi kofi . Ariko ni bwiza kuko iyo wibagiwe password wakoresheje fungura iyo konti ,ntabwo utakaza amafaranga yawe ahubwo iyo kompanyi irayikwibutsa ,ariko bisaba kugira ngo uyifungurize kuri komapnyi wizeye
- Self Custody wallet : nabwo ni ubundi bwoko bw'ikofi koranabuhanga ariko bwo bwo ushobora kuyibika kuri telefone yawe cyangwa mudasobwa yawe ,ariko bukaba bubi kubera ko iyo utakaje password cyangwa ukayibagirwa ,uhita uhomba amafaranga yawe.
- Ubwoko bwa gatatu ni Hard Disk .hari amahard disk yagenewe kubikwaho amafaranga y'ikorabuhanga yo mu bwoko bwa crypto ariko iyo bayikwibye uba uhmbye burundu.
Ahanini usanga buri kofi ifite ubushobozi bwo kubika ubwoko butandukanye bw'amafaranga y'ikoranabuhanga.
Gufungura ikofi yo bwoko bwa mbere ,wabikora uhitamo kompanyi y'ubucuruzi bwa crypto wizeye ,izwi cyane ni Binance ,ikaba ari isoko mpuzamahanga rigurishirizwaho amafaranga y'ikoranabuhanga .
Ujya ku rubuga rwa Binance ,ukahafungura konti ,ukoresheje Email na Nimero ya telefone ,ubundi iyo konti ninayo ugiraho amahitamo yawe yo kubika amafaranga yawe.
Kuri Binance kandi ushobora no kuhagurishiriza amafaranga y'ikoranabuhanga cyangwa ukahayagurira ku buryo bworoshye ,ukaba wafata ifaranga ukarivunjamo ubundi bwoko bw'aiafaranga nta nkomyi ,ushaka wanahita abavunjayi b'amafaranga y'ikoranabuhanga.
Gufungura ubwoko bwa kabiri bw'ikofi mujya muri Play Store cg App Store ,ukoresheje telefone yawe ,ubundi ugashaka crypto wallet wifuza ,abantu benshi nanone bakunze gukoresha walltet ya CoinBase ,
Iyi wallet ya Coinbase iba yizewe , iyo umaze kuyidownilodinga uhitamo agafunguzo(password) uzajya ukoresha . ariko uba ugomba kuyibika neza kuko uramutse uyibagiwe wabura amafaranga y'ikoranabuhanga yawe.