Sobanukirwa : Ifaranga ry'ikoranabuhanga rizwi nka Cryptocurrency ,amateka yaryo ,ni gute warigeraho nibindi wibaza

 

Ifaranga ry'ikoranabuhanga (cryptocurrency)

Ifaranga ry'ikoranabuhanga (cryptocurrency) ni ifaranga rimaze kwamamara bitewe n'umwanya rimaze guhabwa mu bukungu cyane cyane ifaranga ryo muri ubu bwoko rizwi cyane ni Bitcoin.

Ifaranga ry'ikoranabuhanga rikorwa hifashishijwe ,ubuhanga n'ikoranabuhanga  bihanitse bya mudasobwa ,ibi bikaba bituma umuntu wese ufite ubumenyi kuri mudasobwa ,akaba anafite ibikoresho by'ikoranabuhanga ashobora kuryikorera ,akanaritunga bimworoheye .

Aho aya mafaranga y'ikoranabuhanga atandukaniye nandi mafaranga tuzi ,nuko amafaranga asanzwe akorwa na Leta ,akagenzurwa na Banki nkuru y'igihugu ,ikamenya ingano y'amafaranga ri ku isoko ndetse ugasanga ubugenzuzi bwose bufitwe nayo .

Kandi aya mafaranga asanzwe usanga aba ari mu buryo bw'inoti akenshi ,abantu bakabasha kuyahererekanya no kuyahanahana bagura ibicuruzwa na serivisi .

Amafaranga y'ikoranabuhanga yo si amafaranga afatika ahubwo nayo mu ikoranabuhanga ,nta bugenzuzi na buke Leta ishobora kuyagiraho ndetse nta nubwo ariyo iyakora ahubwo akurwa na rubanda , rubanda bakayahererekanya ubwabo kandi bakabikora hagati yabo.

Iri faranga kandi rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rihanitse ku buryo Leta idashobora kumenya ngo abantu bahererekanyje amafaranga angana gutya ,bityo usanga leta zitandukanye zigira ubwoba ko iri faranga riramutse ryemewe na bose ,byatuma Leta itakaza ubugenzuzi ku ifaranga n'ubugenzuzi ku musoro.

Umuhanga mu bukungu witwa Robert Kiyosaki we yavuze ko ,iri faranga ry'ikoranabuhanga ari ifaranga ry'abaturage ,ati umuturage niwe urikora ,akariha agaciro kandi akanarigenzura ,ati umuntu uzi ubwenge iri faranga ryamukiza .

Amateka y'ifaranga rya Cryptocurrency (ifaranga ry'ikoranabuhanga )

Amateka y'ifaranga rya Cryptocurrency

Mu mwaka wa 1983 .umunyamerika witwaga David Chaum yatangije ifaranga ry'ikoranabuhanga ariha izina rya Ecash ,nyuma ryaje guhinduka Digicash , ariko iri faranga rye ,ubu warigereranya na Mobile Money cyangwa Tigo Cash ,kuko ritandukanye n'ifaranga rya cryptocurrency tuzi ubu .gusa iyi yari intambwe nziza yo kwereka rubanda ko hashobora kubaho ubundi bwoko bw'amafaranga.

Nyuma yuyu mwaka ,abandi bantu bagiyebagerageza ifaranga koranabuhanga riko bikagenda bipfa ntibigende neza . mu mwaka wa 2009 nibwo igitangaza mu mafaranga koranabuhanga cyabaye.

Mu mwaka wa 2009 ,nibwo umugabo witwa Nakamoto Satoshi yakoze ifaranga koranabuhanga rya nyaryo akoresheje ubuhanga bwa mudasobwa buzwi nka SHA-256.

Uyu mugabo yabashije kurema iri faranga yifashishije ubuhanga bwa mudasobwa aho iri faranga ryahise rivuka ,ndetse aza no guha urubuga no kwereka inzira ushobora gukoresha ukarema bene ububwoko bw'amafaranga.

Nyuma yaho gato hahise havuka irindi faranga ruhabwa izina rya Namecoin ,ryo ryakoreshaga ikoranabuhanga rya Decentralized DNS.

Mu mwaka wa 2011 .hakozwe irindi faranga koranabuhanga rihabwa izina rya Litecoin  ryo mu ikorwa rayryo hakoreshejwe ikoanabuhanga mudasobwa rya Scrypt.

Ni gute ifaranga ry'ikoranabuhanga riremwa ?

Ni gute ifaranga ry'ikoranabuhanga riremwa


Nkuko tubikesha urubuga rwa internet rwa karspersky.com ruvuga ko ifaranga ry'ikoranabuhanga rya Cryptocurrency riremwa hifashishijwe imbaraga za mudasobwa ,aho mudasobwa igenda isubiza ibibazo bikomeye mu mibare .uko bigenda bisubizwa bikagenda bibyara ibiceri (coins)

Biragoye kubyumva ariko ni amafaranga aremwa hifashihijwe imbaraga zihambaye za mudasobwa ,uku kurema ama cryptocurrency babyita mining .

Kugira rero utunge ifaranga ry'ikoranabuhanga bisaba kuba ufite ikofi yo kuyabikamo arinayo bita wallet .iyi kofi nayo si ikofi ifatika ahubwo nayo ni ikofi yo mu ikorabuhanga .ariko hari ma hard disk nayo ashobora kubika cyryptocurrency.

Iyo kofi nayo rero igira agafunguzo kayifungura ,tukaba twakagereranya nka password iyifungura ,umuntu aramutse akamenye yakwiba ama crypto yawe ,Dore ko ako gafunguzo nako kaba kagizw n'amagambo avanze n'imibar n'ibimenyetso ,mbese nkuko password ziba zimeze

Ifaranga ry'ikoranabuhanga n'ubutekamutwe 

Kugeza ubu ,ni ibintu byo kwitondera ,kubera ko bizwi ko ifaranga ry'ikoranabuhanga rikunzwe cyane ,bituma hari barusahurira mu nduru ,bashobora kubyihisha inyuma bakagucuzwa utwawe.

Amwe muri aya mafaranga arahenze cyane ku buryo ,hari mbuga za internet zashinzwe zivuga ko zicuruza aya mafaranga ariko ari ukubesha ,bakaba bagusezeranya kuri kugursha ,wamara kubishyura ,bagatwara utwawe.

Mu gihe wifuza kurishoramo imari ,ni byiza kubanza gushishoza no kugenzura aho ugiye kurigura niba hizewe ,ariko ibyiza nuko umuntu ashobora kuryiremera (kurimininga ) we ku giti cye atariguze.

Umwihariko w'ifaranga ry'ikoranabuhanga kurusha andi mafaranga 

Ifaranga ry'ikorabuhanga rifite umwiharko waryo ariwo 
  • Ntirikenera kwemerwa na Leta ngo ribeho cyangwa rikoreshwe
  • Ni ifaranga rya rubanda 100% nta bugenzuzi izindi nzego z'ifaranga burifiteho
  • Sisteme yaryo ikomeza kubika umwimerere wa nyiri faranga 
  • Rishobora guhererekanywa hagati y'abantu n'abandi kandi rikagumana ubuziranenge mu ikoranabuhanga .
  • ni uburyo bwiza bwo gushora imari no kubika umutungo wawe
  • Ashobora gukoreshwa no kuri black market kandi ntihamenyekane uwaritanze ngo abe yakurikiranwa.

Ingero z'amafaranga y'ikoranabanga arimo gukoreshwa 

Ingero z'amafaranga y'ikoranabanga arimo gukoreshwa


Hari amoko menshi y'amafaranga y'ikoranabuhanga ari ku isoko amwe muriyo ni 
  1. Birtcoin
  2. Ethereum
  3. Litecoin
  4. Dodgecoin
  5. Shiba Inu
  6. Theter
  7. USD Coin
  8. Caridano 
  9. Solana
  10. Avalanche
  11. Monero
  12. Filecoin
  13. Hedera
  14. nandi menshi 
Kugeza ubu bivugwa ko hari ubwoko bwa cryptocurrency burenga 500 ku isi yose 

Dore igiciro cya Bitcoin Imwe mu manyarwanda



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post