Hagati ya Papa Sava na Bamenya Series ninde winjiza ibifaranga byinshi kuri Youtube ,Dore izindi channels zinjiza aakavagari k'amafaranga mu Rwanda

 

Bamenya na Papa Sava

Ubu abantu batandukanye bamaze igihe kitari gito bakorera amafaranga ku rubuga rwa Youtube, aho imiyoboro iza imbere mu binjiza akayabo kuri youtube ari youtube channel zishyiraho amakomedi ,inkuru zigisha guteka ndetse na filimi nyarwanda.

Urubuga rwa Youtube rwishyura aba bagabao bamaze kurukiriraho ,binyuze mu matangazo y'amamaza agenda anyuzwa muri videwo zabo uko abayareba bahamara umwanya munini .ndetse nandi matangazo agaragara kuri uru rubuga mu gihe ureba videwo runaka nyirayo agira akantu abarirwa kajyanjye n'amafaranga.

Urubuga rwa internet rwa mint.intuit.com ruvuga ko umuyoboro wa youtube ushobora kwinjiza amadorali ari hagati ya 3 na 5 ku bantu bagera 1000 barebye videwo rubaka .

Reka Dufate urugero rworoshye ni ukuvuga niba Papa Sava ashizeho akavidewo kamwe ka kagira Views (abakarebye ) ibihumbi magana atatu (300K ) ibi bivuze ko iyi videwo yonyine ishobora kumwinjiriza amafaranga angana na 300K x 3 bikaba bingana n'ibihumbi magana cyenda (900 K) .

Ugendeye kuri uru rugero urumva ko umuntu ufite videwo zirenga ijana kuri channel ye ya youtube zifite views ziri hejuru ya 300k ,uko byagenda kose aba yarazikuyemo akavagari k'amafaranga.

Mu Rwanda kimwe n'ahandi hose ku isi ,abantu bavumbuye mbere iki kirombe cya zahabu ,bamaze kuhavoma amafaranga atabarika binyuze muri Views ababona zikomoka ku mavidewo yabo tureba.

Dore Imiyoboro ya Youtube (Youtube Channels ) zinjiza akayabo mu Rwanda 

Hari imiyoboro myinshi ya Youtube yinjiza amafaranga menshi binyuze ku rubuga rwa youtube ,Dore imwe muriyo yinjiza amafaranga menshi .

1.Papa Sava

Ni imwe muri youtube channel zikunzwe cyane hano mu Rwanda ,yashinzwe na NIYITEGEKA Gracien ,ubu azwi ku izina rya Papa Sava kubera uru ruhererekane rwa videwo zo mu bwoko bwa Comedy akina kutri iri zina.

Iyi channel ikaba yitwa NIYITEGEKA Gracien ,ifite ba Subscribers ibihumbi magana ane mirongo icyenda na bibiri.

Iyi channel kandi ishobora kwijiza ibihumbi 456 kugeza kuri miliyoni 16 ku kwezi ,  mu mwaka wose ishobora kwinjiza miliyoni 166 ku mwaka .


2.Bamenya Series 

Youtube Channel ya Bamenya nayo ni imwe mu zikunzwe cyane hano iwacu ,aho abatari bake bakurikirana amavidewo yo bwoko bwa filimi nyarwanda iyi channel ya Bamenya Series ishyiraho .

Amavidewo yayo arakunzwe cyane ku buryo mu masaha make ,ishizweho akavidewo kaba kamaze kurebwa n'abantu benshi babarirwa mu bihumbi 

Bamenya series ifite aba Subscribers bangana n'ibihumbi 418 ,yinjiza amafaranga ari hagati ya 455 kugeza kuri miliyoni 13 ku kwezi.

Ku mwaka Bamenya Series ishobora kwinjiza akayabo ka miliyoni 166,byose bigaterwa n'umubare w'ama Views yagize ndetse n'igihe bamaze bayireba (watch Hours)


3. Isimbi Tv 

Umuyoboro wa Youtube wa Isimbi Tv ,washinzwe na Bwana Sabin Murungi ,umaze kumenyekana cyaen kubera iyi channel ye ndetse n'ibiganiro biryoheye amaso n'amatwi akora akabinyuza kuri uyu muyoboro yijangiye.

Youtube Channel ya Isimbi ni imwe mu zikunzwe hano mu Rwanda , ibi byose bigaterwa n'ibiganiro byiza biyinyuzwaho .

Iyi channel uyu munsi ifite aba Subscribers bagera ku bihumbi 690 , ishobora kwinjiza akayabo k'amafaranga abarirwa hagati y'ibihumbi 455 kugeza kuri miliyoni 13 .

Ku mwaka ishobora kwinjiza amafaranga abarirwa muri miliyoni 166 ku mwaka . 


4.Afrimax Tv 

Umuyoboro wa Youtube wa Afrimax Tv nawo ni imwe muri youtube channels zikunzwe cyane kubera ibiganiro n'amakomedi bashyiraho biryoheye amatwi .

bakora ibiganiro bicukumbuye ku ngingo zitandukanye .ibyo bigatuma ikundwa cyane ,hano mu Rwanda .

iyi Channel ya youtube ifite aba Subscribers bangana na miliyoni imwe n'ibihumbi ijana na cumi , ikaba arinayo ifite aba Subcribers benshi mu Rwanda .

Afrimax Tv ishobora kwinjiza amafaranga ari hagati y'ibihumbi  455 na miliyoni 13 ku kwezi .ku mwaka ishobora kwinjiza akyabo ka miliyoni 168.

5.Umuturanyi Series 

Umuturanyi Series ni igihangano cya Bwana Clapton Kibonge .Umunyarwenya uzwi cyane hano iwacu ,kubera amagambo ye aryoheye amatwi .iyo umuteze amatwi uraseka imbavu zikakurya .

Umuturanyi Series ni filimi nyarwanda ikunzwe cyane ,aho ikinwa mu buryo bw'uruhererekane ,ikaba ikinanwa ubuhanga n'ubwiza bwihariye /

Channel ya Clapton Kibonge  ishobora kwinjiza amafaranga ari hati y'ibihumbi 461 kugeza kuri miliyoni 13 .

Ku mwaka ishobora kwinjiza  amafaranga abarirwa muri miliyoni 168 .


6. Impanga Series 

Impamga series ni imwe muri filimi nyarwanda zikunzwe cyane ,kubera amashusho meza ifite ndetse n'ubwiza bw'igitekerezo  ikinanywe.

Impanga Series ni igihangano cya Bahavu Janet wahoze akina muri City Maid (series y'uruhererekane inyuzwa kuri Televiziyo Rwanda) ku izina rya Diane aho yari mushiki wa Nike  .

Impanga Series inyuzwa ku muyoborowa Youtube witwa Impanga Tv ,iyi channel ya youtube ishobora kwinjiza amafaranga ari hagati y'ibihumbi 461 kugeza kuri miliyoni 14 .

Mu mwaka iyi channel ishobora kwnjiza akayabo k'amafarnga kagera kuri miliyoni 168.









Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post