Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y'Uburezi ,none kuwa 1 Kanama 2020 rivuga umushahara wa Mwarimu wongerewe ,aho Umwarimu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa A2 yongerewe 88% by'umushahara yahembwaga ,Abarimu bahemberwaga kuri A1 na A0 bongereweho 40% by'umushahara bahembwaga
Nkuko byatangajwe mu itangazo ,ibi ni ibyemezo by'inama yakozwe kuwa 29 Nyakanga 2022 yaganiriye ku iterambere ry'imibereho y'umwarimu ,n'uburyo bwo gukomeza gushyigikira ikigega cya koperative Umwarimu SACCO.
Iyi nama yemeje gushyira mu kigega cya Koperative Umwarimu SACCO amafaranga angana na miliyaridi eshasnu mu rwego rwo gukomeza kongerera iki kigega ubushobozi bwo gutanga inguzanyo ku barimu.
Muri iyi nama kandi niho hemerejwe ko umushahara wa mwarimu wongerwa ,mu buryo bukurikira
Umwarimu uhemberwa ku mpamyabumenyi yo ku rwego rwa A2 yongereweho 88% by'umushahara yahembwaga.
Naho umwarimu uhemberwa ku mpamyabumenyi yo ku rwego rwa A1 na A0 bo bongerweho 40% by'umushahara bahembwaga.
Ibi bymezo bikaba bigomba guhita bishyirwa mu bikorwa uhereye ku mushahara w'ukwezi kwa munani.