Amerika yishe umuyobozi w'ikirenga wa Al Qaeda .intsinzi y'agatangaza kuri Joe Biden


Bwana Ayman Al-Zawahir wari umuyobozi wa Al Qaeda

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Bwana Joe Biden yatangaje ko bakoze operasiyo ya gisrikari ,hakoreshejwe indege itagira abapiloti izwi nka Drones ,aho babashije guhitana umuyobozi wa Al Qaeda ,Bwana Ayman Al-Zawahir.

Uyu mugabo yishwe ku cyumweru mu gitero cyagabwe ku nzu yarimo gikoresheje Drone yari ihetse ibisasu bibiri bya Missile bikaza kujugunywa kuri iyo nzu .

Bikaba kandi byarakozwe n'urwego rw'ubutasi bwa CIA ,byabereye i Kabul ,mu murwa mukuru wa Afghanistan.

Biden kandi yatangaje ko Bwana Ayman Al-Zawahir yari yarateguye ibitero bikomeye ku baturage b'Amerika ,ati ubu ubutabera bwabo yahemukiye bose buratanzwe.

Byatangajwe ko kandi nubwo bwose ,Zawahir yari kumwe nabo mu muryango we ,iki gitero ntawe cyabashije guhitana muri bo ahubwo Zawahir ari we wenyine waguye muri iki gitero .

Bwana Joe Biden kandi yatangaje ko harin hashize igihe iki gitero gitegurwa mu ibanga ,ati natanze uburenganzira bwo kugikora ,ati kandi twakoresheje uburyo budahusha intego.

Ayman Zawahir apfuye afite imyaka 71 ,yasimbuye Bwana Osama Bin Laden kuri uyu mwanya nyuma yo kwicwa n'ingabo zidasanzwe za Amerika ubwo nawe yari mu nzu iwe.

Ayman ,nyuma yo kuyobora uyu muwe w'iterabwoba wa Ali Qaeda ,yakomeje gukora iterabwoba no guhangana na Amerika no kubangamira umutekano n'inyungu za Amerika hirya no hino.

Biden yagize ati aho waba uri hose ,igihe cyose byasaba niba uteje inkeke ku mutekano w'abaturage ba Amerika tuzagusangayo ,yongeyeho atim kandi ntituzatezuka  kurwana ku nyungu z'igihugu cyacu n'abaturage bacyo.

Bwana Joe Biden yatangaje ko kandi Bwana Ayman yateguye igitero cyagabwe ku bwatio bwa gisirikari mu mwaka wa 2000 ,kigahitana ababukoragamo bagera kuri 17 ,iki gitero kikaba cyarabereye i Aden muri Yemen ,ubu bwato bwitwaga  USS Cole.

Umuvugizi wa Leta y'Abatalibani arinayo iyoboye iki gihugu cya Afghanistan ,Ayman yiciwemo yatangaje ko ari ikimwaro kuri Amerika ,yarenze ku mategeko mpuzamahanga .

Mu masezerano yabaye hagati y'Abatalibani na Leta zunze ubumwe za Amerika yavugaga ko  batazigera bemerera Umtwe wa Al Qaeda gukorera ku butaka bw'igihugu bagenzura.

Ayman Zawahiri akomoka mu gihugu cya Misiri ,mu buzima busanzwe yari umuganga w'amaso ,yatangiye kuyobora umutwe wa Al Qaeda ,nyuma yaho Osama Bin Laden yishwe.

Zaqahir kandi yahoze ari inshuti ikomeye ya Bin Laden ,byanavuzwe ko ari nawe wateguye igitero cyagabwe kuri Amerika kigahitana umuturirwa wa World Trade Center ,cyanaguyemo abanyamerika benshi .iki ghitero cyagabwe tariki ya 11 Nzeli 2001

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post