Dore Operasiyo yo guhitana Abu Bakar Al-Baghdadi uko yagenze ,biturutse ku ikariso ye yibwe

 

Abu Bakar Al-Baghdadi wahoze ari umuyobozi wa ISIS

Abarwanyi bo mu bwoko bw'aba Kurdes bo muri Syria ,batangaje ko kubera ikariso ya Abu Bakar yibwe n'intasi yabo ,byatumye bimenyekana aho ahereye ,bikaba byaratumye anagagabwaho igitero cyamuhitanye.

Nkuko byatangajwe n;umuyobozi w'aba barwanyi baba Kurdes yavuze ko Maneko yabo yabashije gucengera  ikagera hafi ya Al-Baghdadi ,ikabona uko imwiba ikariso yambaraga .

Mu bipimo Sano byapimwe muri iyo kariso byagaragaje ko ari we bidashyidikanywaho ,bikaba arinabyoi byatumye umutwe w'abasirikari badasanzwe ba Amerika umugabaho igitero akaza kwituritsa akoresheje Gerenade ub wo yari asumbirijwe .

Abu Bakar Al-Baghdadi yari umuyobozi wa leta ya kiyisilamu (Islamic State ) yari yarashinzwe n'umutwe wa ISIS .

Ubwo Trump yari Perezida wa Amerika nibwo Abu Bakari yishwe ,agahita anatangaza ko ingabo za Amerika zabashije kwica imbwa yahigwaga(ubwo yavugaga ari Baghdadi ) biturutse ku makuru y'ingenzi bahawe n'abarwanyi baba Kurdes ariko avuga ko muri iyo Operasiyo ya gisrikari nta ruhare babigizemo.

Mu kwezi kwa cumi ,hagati ya tariki ya 26 na 27 .mu mwaka wa 2019 ,nibwo Leta ya Amerika yakoze  igitero kabuhariwe cyo guhitana uwari umuyobozi wa Islamic State ,Bwana ABu Bakar Al-Baghdad ,

iyi operasiyo yahawe izina rya Kayla Mueller ,iki gitero cyabereye mu gihugu cya Syria aho uyu mugabo yari akambitse ,mu gace ka Barisha .

Nkuko byatangajwe naJenerali Mackenzie ,Umuyobozi mugirikari cya Leta zunze ubumwe za Amerika ,yavuze ko Baghadadi yiturikije we ubwe ,agapfana n'abana be babiri ,yiturikije akoresheje umukandara w'ibisasu yari yambaye ubwo yari asumbirijwe n'ingabo za Amerika.

ikinyamakuru cya New York Times ,cyatangaje ko gifite amakuru yizewe avuga ko ,Iyicwa rya Abu Bakar ,ryaturutse ku makuru yatanzwe n'umugore we ,ndetse n'ubutasi bwa CIA  bushyingiye kandi ku makuru yatanzwa n'abarwanyi baba Kurdes.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post