China yafashe ingamba zikakaye kuri Taiwan nyuma y'uruzinduko rwa Nancy Pelosi

 

Nancy Pelosi

Ku munsi w'ejo kuwa kabiri ku mugoroba nibwo umukuru w'inteko ishinga amategeko mu gihugu cya Amerika Madame Nancy Pelosi yasesekaye mu gihugu cya Taiwan . mu ruzinduko arimo gukorera mu bihugu biherereye mu nyanja ya Pasifika. mu gace ka Indo-Pacifique

Ni nyuma yaho Ubushinwa buburiye igihugu cya Amerika ko uru ugendo ari ubushotoranyi kuricyo kandi ko buzasubiza hakoreshejwe imbaraga za gisrikari.

Ubushinwa bufata igihugu cya Taiwan nk'intara yabwo ,Ubushinwa buvuga ko Taiwan itagomba gufatwa nka Leta yigenga ,ko Taiwan ifite Leta ikorera Beijing ,ibi bikba bikorwa muri politiki yiswe Ubushimwa bumwe.

Ubushinwa nibwemera ko hari igihugu cy'amahanga kigomba kugirana umubano mu bya dipolomasi na Taiwan kandi ko Taiwan itagomba kwemerwa nk'igihugu cy'igenga ,ibi bikaba bifite umuzi mu mateka y'Ubushinwa na Taiwan.

Uru ruzinduko rw'umutegetsi ukomeye muri Amerika muri Taiwan, rukaba ruftwa nk'ubushotoranyi ku Bushinwa kuko binyuranyije na politiki yabwo y'Ubushinwa bumwe .

Nubwo Nancy Pelosi yakoreye uruzinduko muri Taiwan ,Amerika ntiyemera Taiwan nk'igihugu ahubwo bafitanye amasezerano yo gutabara no kugurisha intwaro kuri Taiwan.

Ariko uru rugendo rufatwa n'abashinwa nk'imwe mu nzira ya Amerika yo gutangiza urugendo rwo kwigenga kwa Taiwan no kwica nkana Politki y'Ubushinwa bumwe.

BIkimara gutangazwa ko uyu mukecuru  Nancy Pelosi azasura Taiwan ,Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa yaburiye ko Pelosi naramuka agiye muri Taiwan ,Igihugu cye kizihimura binyuze mu mbaraga za gisrikari.

Ifoto igaragaza uburyo igisirikari cy'ubushinwa kizengurutse Taiwan

Nancy Pelosi yaraburiwe yica amatwi

Nyuma yuko uyu mugore atangarije uru rugendo ,Abategetsi bo mu bushinwa batandukanye bakomeje kuvuga ko uru rugendo ari ubushotoranyi kandi ko Amerika irimo irakina n'umuriro.

Abategetsi bakomeye muri Amerika nabo bagiye batangaza ko China itagomba kugena ingendo z'abayobozi bayo ,bati ibyo bikangisho by'Ubushinwa turabirambiwe.

Inzego z'umutekano nazo zaburiye Uyu mukecuru Nancy Pelosi zimugaragariza impungenge zirimo ariko zivuga ko naramuka afashe umwanzuro wo kujyayo ziteguye kumurindira umutekano uko byagenda kose . 
Ariko ku mugoroba wuyu wa kabiri byarangiye ibyo byose abirenzeho ,indege ye iba igeze ku kibuga cya TaiPei muri Taiwan.

Uburusiya nabwo bwagize icyo bubivugaho 

Umutegetsi wo mu Burusiya ushinzwe ububanyi n'amahanga .nawe yavuze ko Igihugu cy'ubushinwa gifie uburenganzira bwo kurinda ubusugire bwacyo.

Abategetsi batandukanye bo mu Burusiya bakomeje kugaragaza ko igihugu cya Amerika kimeze nk'intare ishaje ,ishaka gukomeza kugira ubugenzuzi kandi nta mbaraga igifite.

Igisirikari cya Amerika cyari cyiteguye kurinda uyu mugore uko byagenda kose

Mu gutegura umutekano w'urugendo rwa Madame Nancy Pelosi .igisirikari cya Amerika cyari cyakoze iyo bwabaga nkuko bitangazwa n'ibinyamakuru nka CNN na Aljazeera ..

Amato y'intambara ndetse na sisitemu z'ubwirinzi bwo mu kirere zigamije guhagarika no guhangana n'ibitero bya Missile zari zateguwe.

Byatangajwe ko agace gaherereye hagati y'igihugu cya Filipine na Taiwan ariho ibi bitwaro n'abasirikari biherereye ku buryo bari biteguye ko hagize ikibaye batabarira hafi.

Mbere y'uruzinduko habanje gusohorwa amakuru ajijisha avuga ko arabanza mu bindi bihugu mu rwego rwo kujijisha abashinwa .

Kugeza yagera ku kibuga cy'indege cya Taipeyi nta makuru yurwo rugendo yari yakamenyekanye ,ngo n'abanyamakuru bo muri iki gihugu bari bategetswe kutagira icyo batangaza atarashyika hasi.

Buretse abayobozi bakomeye bo muri iki gihugu bari babizi gusa ,nyuma yo kuhagira yahise yerekezwa muri hoteli irindiwe umutekano nayo itari yakamenyekanye.

Ubushinwa bwatangaje iki nyuma y'uru rugendo ?

Nubwo hari hitezwe ko Ubushinwa bushobora guhanura iyi ndege ya Madaem Nancy Pelosi ntibwabikoze .ariko amakuru yakomeje gucicikana nuko nta mugambi wo kumurasira mu kirere wari uhari ahubwo abantu biteze ibikuerikira.

Ubwo Pelosi yari akigera muri Taiwan .Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa Wang Yi yatangaje ko Leta zunze ubumwe z'Amerika zirimo gukina n'umuriro.

Ubushinwa bwatangaje ko bugiye gukorera imyitozo ya gisirikari mu nkengero za Taiwan ,aho ubushinwa bwaburiye amahanga kutageza amato yabo muri ako gace kegereye Taiwan kuko hazakoreshwa intwaro zirasa kure kandi zinyuze mu mazi.
 
Iki gikorwa kizamara iminsi ine ,kuri benshi bemeza ko iki gikorwa gishobora kuba gitegura intambara ku gihugu cya Taiwan.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post