Paypal ni ikigo cy'abanyamerika gikoresha ikoranabuhanga mu koherezanya amafaranga binyuze kuri murandasi ,kugeza ubu abantu bagera kuri miliyoni 200 bagikoresha mu guhanahana amafaranga ,mu kwishyura no kwishyurana no gukora ihererakanya ry'amafaranga binyuze kuri murandasi.
Paypal Holdings.Inc nicyo kigo cyatangije ubu buryo bwo kwishyurana binyuze kuri murandasi ,kikaba cyaratangiye mu mwaka wa 1998 ,nyuma cyaje kugurwa na ikigo cy'ubucuruzi bwo kuri internet cya Ebay ku gaciro ka miliyaridi imwe n'igice z'amadorali ya Amerika.
Kugeza ubu Paypal iza mu myanya ya mbere mu buryo bwizewe bwo kohererezanya amafaranga ,Paypal si ibyo gusa ikora ushobora no kwishyura ibicuruzwa binyuze muri ubu buryo bwa Paypal.
Kugira ngo ukoreshe ubu buryo bwo kwshyurana no guhererekanya amafaranga wba paypal bisaba kuba ufite Konti ya paypla ,iyi konti ifungurwa unyuze ku rubuga rwabo rwa www.paypal.com ,nanone ushobora no kuyifungura umaze kudawunilodinga agapurikasiyo kabo muri telefone yawe ,wagasanga kuri Appstore ndetse na Playstore.
Iyo wafunguye Konti ya Paypal ihuzwa na telefone yawe ,ku buryo ushobora kwakira ubutumwa bugufi bwakozwe kuri konti yawe ya paypal ,none inahuzwa na Banki yawe ku buryo ushobora kuyakiriraho amafaranga yawe ,agahita ajya kuri konti yawe iri muri Banki.
Kubera ko nanone uba warahuje Konti ya Paypal n'ikarita ya Banki (Visa Card cg Samart card cg indi karita yose ukoresha 0 ibi bituma ushobora kwishyura ikintu kuri murandasi ,amafaranga akava kuri Banki ako kanya .
Kugira ngo wishyure cyangwa wishyurwe bisaba kuba ufite konti ya Paypla kandi yemerwe kohereza no kwakira amafaranga ,ibi biba bivuze ko uba waratanze amakuru yizewe uyifungura.
Imbuga nyinshi zikora ubucuruzi binyuze kuri Internet bikoresha Paypal nk'uburyo bwo kwishyura ibicuruzwa byabo ,hari n'ibigo bitandukanye bishobora ko kwishyura binyuze kuri paypal bityo kugira konti ya paypla ni byiza ,ore ko burya bidasba amafaranga kuyifungura.
Gusa kohereza cg kwakira amafaranga binyuze kuri paypla si ubuntu ,izi serivisi zo guhererekanya amafaranga nicyo gicuruzwa cyabo ,bivuze ko hari kiguzi cya serivisi uba ugomba gutanga ,bivugwa ko igiciro utanga kiba kiri hagati ya 5% kugeza ku 10% bitewe n'igihugu urimo ariko uko wohereza amafaranga menshi niko ikiguzi cyo kohereza kigabanuka.
Dore uko wafungura Konti ya Paypal
Nyuma yo guhakanda kuri iriya button ya sign up ,hazahita hafunguka ipaji ,isa niyi yo hasi ,hano niho wuzuza amakuru akwrekeye niiho batangirira .
Nyuma yo gukanda ibuto ya Suivant cg next ,bazakubwira ko uwkiye kuverifiya nimero ya telefone wujujemo ,aha baba baguhaye ubutumwa bugufi kuri iyi nimero ,ubwo butumwa bugufi buba bugizwe n'imibare 6.
Nyuma yo kuverifiya nimero ya telefone ,bagusaba kuzuzamo umwirondoro wawe ,ndetse na Imeli yawe ,nabwo ugomba gutanga amakuru ya nyao.
Iyi paji ikurikira iyo wamze kuzuzamo imyirondoro yawe ,yo iba igusaba kuzuzamo aderesi zawe ,nabwo ugomba kuzuzamo uko ziri.
Iyo wamaze kuzuza imyirondoro yawe ndetse na Aderesi zawe zose ,ubwo bivuze ko amakuru yose y'ingenzi uba wayujuje ,konti yawe uba uri mu nzira zo gusoza kuyifungura.
Nkuko twabuvuze ,nyuma yo gufungura Konti yapaypal ,uba ugomba kuyihuza na banki yawe ,ushobora gukoresha ikarita ufite
Nyuma yo gufungura konti yawe ,no kuzuzaho amakuru yose usabwa ,iyo ukoze log in kuriyo ubona amakuru nkaya ari ku ifoto yo hasi .