Ni gute Western Union ikora ?

 

Ni gute Western Union ikora ?

Uko byagenda kose ijambo Western Union wumvise barivuga ,Western Union ni uburyo bwo guhererekanya amafaranga bwizewe ,ukoresheje Western Union ushobora kwakira no kohereza amafaranga ku buryo bworoshye kandi vuba .

Kohereza amafaranga hakoreshejwe Western Union ni uburyo bwatangijwe na Kompanyi nyamerika ya Western Union Company ,aho yatangije serivisi zivuguruye zokoherezanya amafaranga ku buryo bworoshye kandi ukaba wayohereza hirya no hino ku isi.

Mu Rwanda ibigo byinshi by'Imali (Amabanki ) afitanye amsezerano niki kigo aho usanga ushobora kwakira no kohereza amafaranga hakoreshejwe Western Union ku buryo bworoshye.

Ikigo cya Western Unino kivuga ko kimaze imyaka 145 gitanga izi serivisi ,kureba amakuru yabo nyura kuri www.westernuninon.com.

Kugira ngo ukoresheje serivisi za western union bigusaba kujya kuri Western Union Agent ,ahanini hano iwacu usanga ari mu mabanki ,iyo ugeze aha batangira izi serisi uba ushobora kohereza cyangwa ukakira amafaranga wohererejwe.

iy ugiye kohereza ahanini usanga ku mafaranga wohereej baguca ikiguzi cya 5% cy'amafaranga wohereje ,ariko uko wohereza amafaranga menshi niko ikiguzi cyo kohereza kigabanuka.

Iy ugeze kuri uwo muntu ukora servisi za western union ,umuha Aderesi y'umuntu ushaka koherereza nibimuranga nk'amazina.,

Iyo rero umaze kohereza ,umutu waguhaye iyo serivisi ya Western Union aguha umubare witwa Control number ,wagereranywa nk'umubare w'ibanga ,urubuze guha wa muntu wohererejwe amafaranga .

umuha wa mubare ,ukamubwira ko najya gufata amafaranga ari buwitwaze ,akanitwaza ibyangombwa bimuranga nk'indangamunt cyangwa pasiporo.

Ibi kandi bikorwa mu kanya gato cyane ,urugero ,uhobora kuba uri no mu budage ,ugahamagara umutu uri i Kigali ,ukamubwira uti simbukira ahantu bakora serivisi za Western Union ,.

Ako kanya ukihagera nawe yageze ahantu baribumufashe kohereza ,akimara kohereza akaguha n'umubare w'ibanga bamuhaye ,ako kanya wahita ufata amafaranga aho waba uri hano i Kigali ,yewe nta n'iminota 10 inyuzemo .

Sisiteme ya Western Union ikozwe ku buryo yihutisha ihererekanya ry'amafaranga ku buryo bwihuse ,ibyiza kandi ushobora kohererezwa ayo mafaranga mu madorali ,ukaba wayahabwa mu manyarwanda cg ukayahabwa mu madorali bitewe n'amahitamo yuyakira.

Ku bantu baba hanze y'igihugu ,gukoresha uburyo Western Union buherereza imiryango yabo amafaranga niyo mahitamo meza ,kubera ko bwihuse kandi bwizewe .ariko hari ubundi buryo ushobora gukoresha wakira cg wohereza amafaranga buzwi nka Moneygram nabwo bukunze gukoreshwa cyane ndetse ubu buryo mu mikorere yabwo buhora buhanganye n'ibiciro baca kuri servisi zabo bijya kungana.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post