Ni gute wabona videwo zo gushyira kuri Youtube udakoresheje isura yawe ukoresheje telefone ?

 

Ni gute wabona videwo zo gushyira kuri Youtube udakoresheje isura yawe  ukoresheje telefone

Ubu kubona videwo zo gushyira ku rubuga rwa Youtube ,ni ibintu byoroshye ,hari ama channel menshi akoresha ubu buryo ,kandi akaba yinjiriza ba nyirayo akayabo k'amafaranga menshi ,gukora videwo yo gushyira ku rubuga rwa youtube ni ibintu bishoboka ,muri iyi nkuru turavuga uburyo bwiza wabikoramo.

Ntangira umuyoboro wa youtube (youtube channels 0 sinashakaga kugaragaza isura kandi icyo ni igitekerezo ahanini kiba gihuriweho n'abantu benshi batangira ama youtube channels ,ibi byatumye nshaka uburyo nabona videwo  n'amashusho nshobora gukoresha kuri youtbe channel ariko ntagaragaje isura.

Nubwo bwose nari mfite Camera ndetse n'ibindi bintu bisabwa ngo ntangire gukora amavidewo ,numvaga ntiteguye neza , niyo mpamvu nashakishije ubundi buryo nakoresha.

nahisemo gukoresha uburyo bukoresha ijwi ryanjye  gusa ,hanyuma nkaba nakoresha videwo cyangwa amafoto nakuye ku mbuga ziyatangira ubuntu ,kandi videwo ikagenda neza .,twifashihsije ingero zo muri imwe muri youtube cannel yanjye ,natangije muri ubu buryo butagaragaza isura ya Kanguka -Rwanda ,reka turebere hamwe uburyo wabigenza .

Dore uko watunga Youtube channel ukabona amavidewo yo kuyishyiraho ,udakoresheje isura yawe 

Birashoboka cyane ,hari amavidewo n'amafoto ushobora gukoresha ,uyakuye ku rubuga nka pexels na pixabay ,ndetse wanahakura amajwi nayo wakoresha muri Videwo.

Dore ibisabwa 

  • Kuba warafunguye youtube channel kandi ikoze neza
  • Kuba ushobora kuba ufite telefone cyangwa mudasobwa 
  • Niba ukoresha telefone ,shyiramo agapurikasiyo gakora amashusho ka Inshot cyangwa ka Youcut 
  • shaka ifoto cyangwa amavidewo ajyanye nibyo wifuza kuvuga 
  • Kuba witeguye ,ijwi ryawe rimeze neza cyangwa wumva nta kibazo ufite
Tangirira ku gutegura Script (ubutumwa wifuza gutanga ) uyitegure neza ku buryo yaryohera abantu ,hanyuma yirecordinge (recording ) ukoresheje telefone yawe cyangwa ikindi cyuma cyabigenewe ,ubikore witonze ,uvuga neza kandi ijwi risohoka neza ,irinde kujya mu rusaku ,jya mu cyumba .

Nyuma yo kurecordinga ijwi ryawe ,fata telefone yawe ,ukoresheje ka gapurikasiyo kaInshots ,tangira ukore videwo yawe ,uyitnganye neza .


Iyi videwo yo hejuru yakozwe hakoreshejwe uburyo bwa faceless (kutagaragaza isura ) ariko ni videwo nziza cyane .

Hari n'iihe rero umuntu ahitamo gukora videwo atagaragaza isura ndetse n'amajwi ye atayakoresheje kandi videwo ikaba nziza  ,urugero kuri iyi videwo yo hasi 


Gukora videwo udakoresheje isuar ni ibintu ushobora gukoresha ,ugakora videwo nziza cayne kandi zigakundwa na benshi ,ntiahgire n'umuntu winubira kuyireba.

Icyo usabwa ni ukuba ufite ubutumwa bwiza ,wasangiza abandi ,ukaba witeguye kubutanga binyuze ku muyoboro wawe ,akandi ukabwandika .

abantu benshi bashobora no gukoresha abandi bantu mu gutunganya videwo zabo ndetse akaba ari nabo bagaragaramo ariko ibi byasaba ko utakaza amafaranga yo guhemba ba bantu .

Mu gihe wifuza gukora videwo ,ufite telefone ,ushobora gukoresha ubu buryo kandi bikagenda neza ,ukaba ushobora no gukora videwo ikaba nziza kurusha umuntu wakoresheje camera .akagaragaza isura ye .

Mu gufata amajwi meza nanone ushobora kudawunilodinga agapurikasiyo ka AudioLab muri telefone yawe ,nako kagufasha gufata amajwi meza kurusha aya recorder ya telefone isanzwe .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post