Hari uburyo bugezweho bwo kungukira mu mafaranga y'ikoranabuhanga (Cryptocurrency) ,bukaba ari uburyo bugezweho kandi butanga inyungu ,nta bwoba bwuko ushobora kubuhomberamo ,mu gihe washoye ahizewe.
Mu buryo busanzwe ,abantu benshi bungukira mu mafaranga y'ikoranabuhanga aho bagura kuri make ,hanyuma bagategereza nyuma y'igihe runaka ,igiciro cya rya faranga ry'ikoranabuhanga baguze cyakwiyongera ,bakagurisha. muri make ni ukugura kuri make ,ukagurisha kuri menshi.
Naho uburyo bwa Staking bwo ni ugushyira amafaranga y'ikoranabuhanga mu bubiko bwayo bwayo ,hanyuma ya mafaranga agakoreshwa muri Blockchain yayo mafaranga ,mu kugaragaza ko wakoze hagaragara ibyitwa proof of stake ,ni nk'icyemeza ko habaye ihererekanya ryayo mafaranga y'ikoranabuhanga aho ryagiye rirema ibyitwa blocks .
Reka tubyoroshye Staking ,ninkuko wafata amafaranga yawe ,ugafunguza konti muri Banki ,ya mafaranga ukayashyiraho mu gihe cy'umwaka ,hanyuma bank ,ikayakoresha ,muri cya gihe cy'umwaka ,bakaguha inyungu kurin ya mafaranga wabahaye.
Na Staking y'amafaranga y'ikoranabuhanga nuko nguko ikora ,ushora amafaranga y'ikoranabuhanga ufite ,cynae cyane nka Ethereum kuko Bitcoin gukora staking Blockchain yayo ntibikora ,hanyuma wamara kuyashora ukazajya uhabwa inyungu ,bitewe n'ikigo wakoreyemo Staking ,inyungu bakwishyura zigenda zitandukana ,hari abakwishyura buri kwezi ,buri mezi atandatu cyangwa buri mwaka.
Burya amafaranga y'ikoranabuhanga afite ikoranabuhanga rya blockchain ,aho aremwa hakoreshejwe ubwo buryo ,kandi rikaba ari ifaranga bavuga ko riri Decentralized ,kubera ko buri wese ashobora kurirema no kurikoresha ,bidasabye banki cyangwa leta ngo irigireho ubugenzuzi ,nkuko ku yandi mafaranga bigenda.
Ifaranga ry;ikoranabuhanga nka Ethereum ,Cardano na Polkadot ,iyo warikoreye staking ,ushobora kubona inyungu iri hagati ya 15 na 20% byayo washoye .Staking ni uburyo bwunguka kandi bitagusabye gukora ahubwo ari igishoro cyawe watanze gusa.
Ni gute wakora ubu buryo bwa Staking ku mafaranga yawe y'ikoranabuhanga ?
Dore uko ubigenza
Ibyago biri mu buryo bwa Staking bw'amafaranga y'ikoranabuhanga
- Kuba ushobora gutakaza amafaranga washoye ,ukanahomba cyane ,kubera ko amafaranga y'ikoranabuhanga ,ibiciro byayo bigenda bihindagurika cyane ,mu gihe waguriye ku giciro runaka ,hanyuma cya giciro kikaza kugabanuka ,haba hari ibyago byuko ya mafaranga yawe nayo atakaza agaciro bityo n'inyungu uzabona ikaba nke ,rero ukaba ushobora no kutabona amafaranga washoye mu gihe igiciro cyari hejuru.
- Kuba wakwirukira inyungu nyinshi ,ahubwo bikarangira uhombye ,Gushora muri aya mafaranga bisaba kwiga isoko ,hari amafaranga bashobora kukubwira ko nukora staking bazaguha inyungu ingana na 150% byayo washoye ,ukumva ko ariho wunguka cyane ,ariko hari igihe biba ikinyuranyo ,nkiyo iryo faranga ryawe ryatakaje agaciro cyane kuruta inyungu ingano y'inyungu wahawe ,birangira uhombye igishoro cyawe.
- Ibyago byo kuba wakwibwa amafaranga yawe ,burya ibintu byose bikoresha internet ,biba bishobora kwinjirirwa no kuba byakwibwa amakuru yabyo ,bityo gukoresha ubu buryo no gutunga amafaranga y'ikoranabuhanga bisaba gutekereza ku mutekano wayo.
- Hazamo ubujura n'ubutekamutwe bwinshi ,amafaranga y'ikoranabuhanga niho hantu hambere hazamo ubujura n'uburiganya ,aho usanga hari abantu bakubwira ko ,bakugurisha aya mafaranga y'ikoranabuhanga ariko bikarangira uhombye utwawe burundu ,bagupfunyikiye amazi.