Rumble.com Urubuga rwa internet ruhangakishije Youtube , Dore impamvu ukwiye kureka Youtube ukigira kuri Rumble.com

 

Urubuga rwa Rumble.com ni urubuga rumaze kubaka izina mu gushyirwaho amavidewo n'amashusho meza . mu buryo bw'imikorere rukora nka youtube ,aho abantu batandukanye bashyiraho ibihangano byabo ,hanyuma bigakurikirwa na benshi nkuko kuri Youtube twirirwa tuhareba amavidewo .

Ariko rumble.com igira umwihariko yuko ku bantu bashyiraho ibihangano byabo (Videwo ) amafarnga bishyurwa kuri Views 1000 aba ari menshi ugereranyije na Youtube ,kandi kuribo amavidewo yabo biba byoroshye kuba yakurikirwa na benshi kubera ko competitots kuri uru rubuga ar💬i bake ,bitandukanye na youtube aho umwana ukivuka ahita afungura Channel..

Urubuga rwa Rumble.com rwatangiye gukora guhera mu mwaka wa 2013 ,rwashinzwe n'umugabo ukomoka mu gihugu cya Canada ari we Bwana Chris Pavlovski.

Uru rubuga rwinjia amafaranga binyuze ku kurwamamazaho aho ibigo bikomeye birwifashisha mu kwamamaza ariko narwo rukaginda rwishyura ,abantu barushyiraho ibihangano byabo (content creators ) nkuko urubuga rwa youtube rubigenza.

Urubuga rwa Rumble.com rukoreshwa ahanini n'abantu bakomeye kurusha urubuga rwa youtube , urugero ni nka Bwana Donald Trump wahoze ayobora igihugu cya Amerika ,uhoresha uru rubuga ho afite aba Subscribers barenga 1.38 miliyoni ,hari n'abandi barukoresha babarizwa mu nzego zikomeye.

Umwihariko wa Rumble nuko idapfa guhagarika videwo yawe nkuko youtube ibikora kandi videwo washizeho ishobora gukundwa ukaba wayigurisha ubifashijwemo na Rumble.com ,cyane cyane aho igurwa n'amakompanyi bikorana.

Dore ibyiza bya Rumble.com kurusha Youtube ( Rumble Vs Youtube )

Hari itandukaniro rinini mu buryo bwo gukoresha rumble.com ,kurusha uko wakoresha Youtube kubera ko 

Rumble.com Vs Youtube.com

  1. Kuri rumble ntibahagarika Videwo yawe nkuko kuri youtube babigenza .mu gihe ivuga ibyo badashaka , ibi byagaragariye cyane cyane kuguhagarikwa kwa videwo za bamwe mu baganga n'abashakashatsi bavugaga kuri Covid-19.
  2. Yubatse ku buryo byorohera gushaka videwo iriho ndetse zikanagaragara vuba kurusha youtube
  3. kuri rumble batanga ubwisanzure ku bitekerezo byawe kurusha youtube .yo ifite content itemera 
  4. Videwo zose zo kuri rumble ziba zifite qualite ya 4k bitandukanye  na Youtube usangaho videwo zitagaragara neza .
  5. Rumble itanga amahitamo menshi yo kuba wabyaza videwo yawe amafaranga kurusha youtube
  6. Rumble yishyura amafaranga menshi kurusha Youtube ,nkubu Rumble yishyura inyungu ya 50% kuri videwo yawe ,naho ytoutube ikishyura inyungu iri hagati ya 15 kugeza 20 % ku nyungu za videwo yawe., ibi bivuze ko videwo yakubyarira menshi bikube gatatu mu gihe wakoresheje rumble ,kurusha igihe wakoresheje youtube
  7. Amafaranga winjiza kuri buri videwo baguha amakuru yayo buri saha 

Ni gute wafungura konti kuri Rumble.com?

Kuri rumble.com ushobora kuhafungura konti ku buryo bworoshye ,iyi konti twayigereranya na youtube channel ,kubera ko ariyo ukoresha wapurodinga videwo.zishobora kuzakubayrira inyungu mu minsi iri mbere.

mbere na mbere jya mu ishakiro rya google wandikemo www.rumble.com ,uzahita winjira ku rubuga rwayo ,ruba rumeze gutya nkuko bigaragara kuri iyi foto yo hasi.

mu kugera kuri uru rubuga ,uhita ujya ahanditse sign ,iyo umaze kuhakanda uhita ujya ku yindi paji.

Nyuma yo gukanda kuri sign in ,uhita ukanda create new account cyangwa ugahita ukanda gufungura konti ukoresheje emeyili yawe .mkuko bigaragara ku  ifoto yo hasi


Nyuma yo gukanda kwiyandikisha ukoresheje emeyili cyangwa ugakanda kwiyandikisha aho wuzuza amakuru yawe ,nyuma yo kubikora ,uhita ubona indi paji.imeze nkiri ku ifoto yo hasi


nyuma yo kuzuza ibisabwa ,uhita ukanda ku ijambo finish.  nyuma yo kuhakanda uhabwa ipaji iguha ikaze ndetse bakanaguha videwo ngufi ,ikwigisha uburyo wakoresha Rumble.com 



iyo wageze kuri iyi ntera ,biba bivuze ko wamaze gufungura konti yawe ndetse ugiye gukoresha nk'umuyoboro unyuzaho ibitekerezo byawe.

Iyo wnjiye kuri konti yawe ,uhita ubona ,amafaranga umaze kwinjiza ndetse nandi makuru y'ingenzi yatuma umenya uko konti yawe ihagaze 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post