Ni gute wabona Certificat yuko wikingije Covid-19 (wahawe inkingo za Covid-19)

 

Ni gute waboa Certificat yuko wikingije Covid-19 (wahawe inkingo za Covid-19)
Ubu Certificat yuko wahawe inkingo za Covid-19 ,ni kimwe mu byangombwa ukwiye kwitwaza aho ugiye hose ,kubera ko isaha ku isaha ,ushobora kuyibazwa kugira ngo uhabwe Serivisi runaka ,cyane cyane ku bantu batega imodoka rusange .

Muri iyi nkuru twaguteguriye uburyo butandukanye wakoresha ukabona icyemezo kigaragaza ko wahawe inkingo za Covid-19.

Dore uburyo bukoreshwa mu kugira ngo ubone icyemezo cyuko wahawe inkingo za Covid-19

Uburyo bwa Mbere : Ukoresheje internet 

Niba ukoresha internet ,ujya ku rubuga rwa RBC arirwo https://rbc.gov.rw hanyuma ukaboneza ahanditse Covid-19 vaccination status ,ukahakanda ,aha uhita winjira ku ipaji wuzuzaho amakuru wahawe mu gihe wikingizaga.

Ayo makuru arimo nimero ya telefone wakoresheje ,wikingiza ,ndetse n'ubutumwa bugufi burimo kodi yo kwikingiza wakiriye ,hanyuma wuzuzamo iyo kodi nkuko bimeze ku ipaji yo hasi


nyuma yo kuzuzamo ayo makuru neza ,uhita ukanda ,hariya hasi handitse , check vaccination status ,hanyuma ugakomeza ku yindi paji.

Iyi paji ikurikira iba igaragaza amakuru yerekeranye n'inkingo wagiye uhabwa ndetse n'iminsi wagiye uzihabwa 


Uburyo bwa kabiri : Kureba icyemezo cyuko wipimishije ukoresheje telefone 

Ushobor gukoresha telefone yawe ,ureba ko wipimishije telephone yawe aho ukanda akanyenyeri 114 urwego ,hanyuma ugakanda Yes  nkuko bigaragara kuri iyi foto yo hasi.


 nyuma yo gukanda kuri Yes ,uhita uhabwa indi paji nkuko bigaragara kuri iyi foto yo hasi ,uhita uhabwa indimi zitandukanye ,hanyuma ugakanda ku rurimi wifuza gukoresha .



Nyuma yo kwemeza ururimi wifuza gukoresha ,uhabwa indi paji ,ikubaza serivisi wifuza guresha ,niba ari ukureba igisubizo cyuko wipimishije , niba ari ukureba amakuru ajyanye na Covid-19 cyangwa niba ari kureba niba warikingije ,hanyuma ugahitamo umubare wicyo wifuza ,ubundi ukemeza.

Nyuma yo kwemeza uhita ubona indi paji ,uhita ubazwa icyo uri bukoreshe ,niba ari indangamuntu yawe ,wakoresheje wipimisha cyangwa niba ari Kodi wahawe mu gihe wipimishaga ,hanyuma ugahitamo kimwe ,ukemeza umubare ujyana nacyo ubundi ,ugakanda yes.



Reka tuvuge ko twemeje gukoresha indangamuntu ,uhita uhabwa aho kuyuzuza ,hateye hatya 

Nyuma yo kuzuzamo nimero y'indangamuntu yawe ,ubundi ugakanda wemeza uhita uhabwa ipaji iriho ubwoko bw'inkingo wahawe ndetse n'itariki wazihawe nkuko bigaragara ku ifoto yo hasi



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post