Ni gute wareba igisubizo cya Covid-19 mu gihe wayipimishije ?

 

Ni gute wareba igisubizo cya Covid-19 mu gihe wayipimishije

Mu gihe tukiri mu bihe icyorezo cya Covid-19 kikiriho nubwo bwose ingamba zorohejwe ,hari igihe biba ngombwa ko wipimisha iki cyorezo cya kononavirusi ,bitewe n'impamvu zitandukanye ,bityo ukaba ushobora gutegereza ubutumwa bugufi buguha igisubizo ukabubura ariko hari ubundi buryo wakoresha ukareba igisubizo cyawe.

Mu kureba igisubizo cyawe cy'ibipimo bya Covid-19 watanze ,ukaba ushobora gukoresha internet kanda kuri iyi link Kureba ibisubizo bya Covid-9 cyangwa usure urubuga rwa RBC  (Rwanda Biomedical Center) ,hanyuma ukomereze ahanditse Covid-19 test result portal 


Nyuma yo kuhakanda uzabona ipaji isa niyi iri ku ifoto yo hasi ,hanyuma wuzuze ahabigenewe nimero yawe ya telefone ,ndetse na kodi yo kwipimishirizaho wahawe , hanyuma ukande check results 



Ubyuzuzamo nkuko byujujwe ku ishusho yo hasi ,hanyuma ugakanda kuri check results ,Kodi uhabwa niko iba iteye (EK1909432) 


hanyuma yo gukanda kuri Check results ,uhita uhabwa paji iriho igisubizo cyawe ndetse bakanagha ahantu ushobora kudawunilodinga certificat ko wipimishije .nkuko bigaragara ku ifoto yo hasi. inagaragaza ko wakingiwe



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post