Dore ibicuruzwa 7 by'ikoranabuhanga bdafatika (digital products ) ushobora kugurisha bikakubyarira kashi

Dore ibicuruzwa 7  by'ikoranabuhanga bdafatika (digital products ) ushobora kugurisha bikakubyarira kashi
Iterambere mu ikoranabuhanga rijyana no kuvuka ibindi bicuruzwa bitamenyerewe ,bikaba ari ibicuruzwa bidafatika ,ushobora kugurisha ukoresheje internet bityo bikaba byakubyarira agatubutse.

Ubuhanga mu ikoranabuhanga rituma umuntu abasha kurema no gukora ibindi bicuruzwa by'ikoranabuhanga budafatika birimo nk'ibitabo , Software, amaporogaramu ya mudasobwa ,amafoto agurishwa nibindi byinshi....

Ubu kubaho nta kindi kintu gishobora kukubyarira udufaranga ni ikosa .wifashishije internet ushobora kuyibyaza amafaranga aho ushobora kuyifashisha ,ukagurisha ubumenyi ufite .muri iyi nkuru turakubwira ibicuruzwa 10 birimo kubyarira benshi ifaranga ritubutse.

Dore ibicuruzwa 10 bidafatika wagurisha kuri internet 

Hari ibicuruzwa bitandukanye wagurisha kuri murandasi birimo 

1. Amasomo 

Amasomo
Uko byagenda kose niba ushobora gusoma iyi nkuru ,nuko ufite ubumenyi mu kintu runaka ushobora gusangiza abandi ,bibaye byiza waba ukoresha ururimi rw'icyongereza kuko nirwo abantu benshi bakoresha internet.

Kwigisha kuri internet ni uruganda ruri kubyarira abant benshi amafaranga aho bifashisha imbuga zitandukanye mu kugurisha ubwo bumenyi ,aha twavuga nka Udemy ,Skillshare nizindi nyinshi.

Mu gihe nta bumenyi buhambaye ufite ushobora kwiga kintu cyose ushaka kuri internet kandi ku buntu ukaba wahindukira ,ukakigurisha kuri internet nanone ,ushaka kumenya aho wakwigira ubumenyi wifuza ku buntu kanda iyi nkuru ikurikira.


2. Igitabo (E-Books) 

Kugurisha ibitabo biri soft ni businesi nayo imaze gukiza benshi ,aho mu mwaka wa 2021 ,abantu batandukanye binjije arenga miliyaridi y'amadorali mu kurisha ibitabo byabo gusa .

Mu gihe waba ufite ubumenyi runaka ,ariko ushobora no kwandika ku buzima bwawe , mu gihe ubona hari isomo ry'ubuzima wasangiza abandi  ,bakanaryigiraho.

Iyo umaze kwandika icyo gitabo ushobora ku kigurisha kuri Amazon Kindle , ahari iguriro ry'ibitabo rikomeye .

3.Kugurisha amafoto yawe cyangwa andi yose ufotora 

Kugurisha amafoto yawe cyangwa andi yose ufotora

Burya amafoto ufotoza telefone yawe ,nta kabuza ushobora kuyagurisha kandi akakubyarira kashi ,mafoto atandukanye ashobora kugurishwa kuri internet ariko bigasaba ko aba ari amafoto yafashwe neza kandi ukaba utayasanga hirya no hino kuri internet.

Iyo ifoto ifite umwimerere ,ishobora kugurwa ,cyane cyane hari ahantu abantu bakunda kugurira amafoto akoreshwa nko mu binyamakuru ,mu kwamamaza ,kuri izo mbuga ni nka Fotolia ,  Istockphoto  ariko hari nizindi nyinshi ,

Ushaka kumenya ho wagurisha amafoto yawe ,uotoza telefone ,kanda kuri iyi nkuru ikurikira 

4.Umuziki

Umuziki


mu giihe ufite impano yo kuririmba ,ushobora kugurisha ijwi ryawe ,ubinyujije mu gukora umuziki unyura benshi ,ushobora gufungura channel ya youtube ,ubundi indirimbo zawe zakumvwa n'abantu benshi ,ukba wahabwa inoti na youtube.

nanone ushobora kugurisha uwo muziki kuri internet nko kuri itunes no ku zindi mbuga nyinshi zigurishwaho umuziki.

5.Porogaramu za mudasobwa 

Porogaramu za mudasobwa


Hari abantu bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ku buryo bashobora  gukora amaporogaramu ya mudasobwa ,ushobora kuba ufite akazi ariko mu gihe waruhutse ushobora gushaka ,inoti zindi ukora amaporogaramu yo kugurisha online.

Iyo ugiye ku rubuga rwa internet rwa Codecanyon uhasanga .menshi mu maporogaramu ya mudasobwa agurishwa ,narwo rukaba rwarashinzwe n'abantu bafite ubumenyi nkubu bifuza kubyaza inoti ubumenyi bwabo.

6.Kubaka Apurikasiyo za telefone 

Kubaka Apurikasiyo za telefone


Apurikasiyo za telefone ,kugira ubumenyi bwo kuzubaka ,nabyo bishobora kukubyarira inoti ,hari porogaramu kugira ngo ukoreshe bisaba ko wishyura ,arko byose bigashyingira no kuba washaka igitekerezo cya kundwa na benshi ,ubundi ukubaka iyo apurikasiyo ushyingiye kuri icyo gitekerezo

Hari amapurikasiyo menshi ,usanga nko  mu bubiko bwa Playstore cyangwa Appstore ,ushobora gukoresha bisabye ko wishyura ,yewe arimo n'imikino yo kuri telefone.

7.Kugira abantu inama 

Kugira abantu inama


Hari abantu bagize kugira abantu inama ,buzinesi ibabyarira kashi aho bakora ibyitwa consultancy mu bintu bafiteho ubumenyi .mu gihe wumva hari ikintu ufitemo ubumeyi ushobora gufngura konti ,ku rubuga rwa Upwork.com  ,ubundi ugashaka abantu bifuza iyo serivisi yawe.

Umusozo 

Kugira ngo ubashe kurema bene ubu bwoko bw'ibicuruzwa bidafatika ,bisaba kuba ufite ubumenyi runaka ,hanyuma bwa bumenyi akaba atribwo ugurisha . ariko mu gihe waba ufite umwanya wo kwiga no kwiyungura ibintu bishya ,ushobora gukoresha interne na google nabwo ukiga ubumenyi ushobora gucuruza.

Mu gihe wumva ushaka kurema ,kimwe muri ubu bwoko bw'ibicuruzwa ,bigusaba kugira intego na gahunda yo guharanira kugera kuri cya kintu wiyemeje ,nko kwandika igitabo ukakigurisha ,birumvikana nk'ibintu byoroshye ariko bisaba umuhati utagabanije
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post