Dore imbuga 10 za internet ushobora kwigiraho amasomo wifuza ku buntu ,ugahabwa na certificat

 

Dore imbuga 10 za internet ushobora kwigiraho amasomo wifuza ku buntu ,ugahabwa na certificat
uko iterambere mu ikoranabuhanga rirushaho gukataza ,ninako burya ibintu byose birushaho gukorwa mu buryo bworoshye no kwegerezwa ,ababikenera ku buryo buboroheye ,ubu umuntu ashobora kwiga akoresheje internet (murandasi ) akabona ubumenyi ashobora gukoresha mu buzima bwa buri munsi.

Kuva ku kwigisha koza ibyombo kugeza ku kuba umuhanga kuri mudasobwa ,ubu ni ubumenyi rw'urunyuranurane ushobora gusanga kuri zi mbuga za internet ,buretse kuharonka ubumenyi ,suhobora no kuhakorera amafaranga akayabo mu gihe waba hari ubumenyi bwihariye ufite.

ubuhamya bwagiye butangwa n'abantu bagiye bakoresha , izi mbuga mu kwiga no gushaka ubumenyi ,bemeza ko ubumenyi wakura kuri ziz mbuga zigisha ,ushobora kubukoresha mu buzima bwa buri munsi ,yewe unashaka akazi gashobora kuguhemba akayabo.

Zimwe muri izi mbuga zitanga Certificat ndetse na Diplome ushobora gukoresha ,mu gihe ushaka akazi ,aho ari ikimenyetso cyuko ufite ubumenyi ,nk'umuntu ufite inzozi zo kuba umuhanga kuri mudasobwa ,umuhanga mu gutunganya amajwi n;amashusho ,umuhanga mu kuvunga imiziki ,socila media manager ,digital marketer nibindi .... aha ni ishuri ryiza ryo kuvoma ubwo bumenyi.

Rimwe nari ndimo nshaka kwiga amasomo ajyanye n'imirire inoze ndetse n'uburyo ushobora kwivura imirire ku buryo bworoshye .

naje gusanga iri somo ku rubuga rwa Coursera (turibuze kuvugaho ) naribonye ku buntu ,ryarashizweho na kaminuza ya harvard ,kuryiga byari ubuntu ,hanyuma ugakora ikizamini ,wagitsina ugahabwa certificat ariko ugatanga amadorali 29 kugira ngo uyihabwe .

Bivuze ko ari nk'umunyu wifuza gukoresha iryo somo mu buzima bwa buri munsi ,byarashobokaga ko natanga ayo madorali 29 angana n'ibihumbi 29 mu manyarwanda ,aya rwose si amafaranga menshi ku muntu wifuza kubyaza inoti ubwo bumenyi.

Dore website(imbuga za (internet ) 10 wakwigiraho amasomo ku buntu 

mu buryo bworoshye .ushobora gusura rumwe muri izi mbuga za internet ,ukaba wahakura aamkuru n'amasomo wifuza ,izo mbuga ni 

1.Coursera 

Urubuga rwa Coursera ruza ku mmwanya wa mbere mu mbuga ushobora gukuraho ubumenyi wakoresha mu buzima bwa buri munsi ,ushobora no kurukoresha mu kongera ubumenyi mu mikorere ya buri munsi mu kazi kawe.

wifashihsije Coursera ,ushobora kwiga amasomo ku buntu kandi menshi ariko hari amasomo bigusaba kwishyura kugira ngo uryige ,cyane cyane nk'amasomo ari praticable,usanga igiciro kidapfa kurenga amafaranga amadorali 29.

Niba wifuza kwigira ku rubuga rwa Coursera ,ujya muri Google ukandikamo Coursera ,warangiza kwinjira ku rubuga , ukahafungura konti .. iyo konti niyo igufasha kugira uburenganzira bwo kuhigira .

Nyuma yaho ushaka amasomo wifuza hanyuma ukajya ahanditse free courses .

Amwe mu masomo ushobora gusanga ku rubuga rwa Coursera ,amenshi muriyo wanasangamo ayo kwiga ku buntu 

2.Udemy 

Udemy nayo ni website yigisha ,ushobora kwigiraho amasomo wifuza ,kandi ukaba ushobora kuyigiraho amasomo ku buntu ,buretse ko bafite nayo ubanza kwishyura.

Udemy ihuza abahanga bo hirya no hino ku isi ,cyane cyane bafite ubumenyi bwihariye mu bwo bakora ,Udemy yigisha abantu benshi bavamo abahanga cyane cyane mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

Kugira ngo utangire kwigira kuri Udemy .naho bisaba gufungura Konti ,iyo konti niyo wigiraho ,nyuma yo guhitamo isomo wifuza kwiga ,kuri Ydemy uhasanga amasomo menshi ayandukanye ku buryo kuhigira uba ufitemo amahitamo menshi.

Kugira ngo utangire kwigira kuri Udemy ,ujya muri Google ,ukandikamo ijambo Udemy ,hanyuma ukinjira ku rubuga ,nyuma yo kuhagera uhafungura Konti ,ari nayo wigiraho 

 iyo wahageze  ,ubona urutonde rw'amasomo menshi ,ariho uhera wiga ,unareba ayo wifuza kwiga ,hanyuma jya kuri free courses 

Amwe mu masomo ushobora kwigira kuri Udemy


3.Edx 

Edx nayo ni imwe muri website zizewe zikorera kuri murandasi ,ushobora kwigiraho n kuvomaho ubumenyi butandukanye ,ukoresheje internet .

Kuri Edx uhasanga amasomo menshi atandukanye ,yigisha ibintu bitandukanye kandi ku buntu ,kimwe nizindi mbuga zigisha ,uba ushobora no kuhakorera amafaranga nk'umwarimu ariko ubanje kugaragaza ubumenyi n'ubushobozi ufite muri ibyo wifuza kwigisha.

Kugira ngo utangire kwigira kuri Udemy ,ni ngombwa ko ujya muri Google ,ukandikamo Edx ,hanyuma ukinjira ku rubuga rwabo ,ukahafungura konti ari nayo iguha uburenganzira bwo kuhigira ,nk;ibisanzwe ujya ahanditse free courses.


4.Skillshare 

SkillShare naryo ni ishuri rikorera kuri murandasi ushobora kwigiraho no kuronka bumenyi butandukanye ,kuri Skillshare hari amasomo arenga 27.000 ushobora kwiga ku buntu ariko hari nadi menshi ushobora kwiga ari uko ubanje kwishyura.

Umwihariko wa skillshare nuko wemeza iminota ufite ku munsi ushobora kwigaho ,mu gihe waba ufite umwanya ,hanyuma bakakugenera ayo masomo wifuza kwiga ,bagendeye ku gihe wagaragaje .

Skillshare kandi ifite videwo zirenga 35.000 ushobora kwiga ukoresheje ku buryo bigufasha gufata mu mutwe ibyo wiga ndetse bukaba ari n'uburyo bwiza bwo kwiga .


5.Udacity 

Udacity nayo ni urubuga rwa internet wakwwigiraho ubumenyi butandukanye ku buntu ariko hano ho wahigira amasomo y'ikoranabuhanga gusa ,harimo nko kubaka imbuga za internet ,kubaka ama Apps ,nibindi byose bijyana na internet.

Udacity yigishwaho  n'abahanga mu ikoranabuhanga rya intetnet ,baba bagamije kumurikira ubumenyi ku bantu bafitiye inyota ubumenyi bwa mudasobwa na internet.

Ubu ikoranabuhanga ni ikintu kigezweho ,mu buzima bwacu bwa buri munsi  niyo mpamvu ari byiza kuba wakwigira ubu bumenyi hano ariko mu gihe aribwo wifuza.

Gutangira gukoresha uru rubuga wiga jya kuri internet wandikemo Udacity.com ,ubundi winjireho ujye kuri uru rubuga ,utangire wige ariko umaze gufunguraho konti.



6.Linkedin Learning

Linkedin learning ni uburyo bwashizweho na Linkedin mu rwego rwo kongerera ubumenyi abantu babyifuza .kuri Linkedin Learning ushobora kuhigira ibintu byose harimo ubukungu ,ishoramari ,siyansi ,ubukorikori ,ikoranabuhanga nibindi...

Kuri Linkedin learning uhasnga amasomo ku buntu ,buretse ko hari nayo usabwa kwishura ,umuntu wese ubyifuza aba ashobora kuyageraho ku buryo bworoshye .


7.Codecademy 

Codecademy narwo ni urubuga rwa internet ushobora kwigiraho ubumenyi mu ikoranabuhanga ,aho bibanda kubyitwa Coding ,bakigisha progaramu za Html ,Java  Script,CSS ,RUBY na Python

wifashihsije Codecademy ushobora kwiga aaya masomo ku buntu ariko hari igihe usabwa kwishyura ariko byose bigashyingira ku rwego ubumenyi wifuza buriho

Umuntu ufite inzozi zo kuba umuhanga mu mikorere ya mudasobwa ndetse no kubaka ibisa n'ibitangaza akoresheje mudasobwa ,aha ni ahantu heza ho kwigira.


8.FutureLearn

Future learn nayo ni website ushobora kwigiraho ku buntu ,yahujwe na ama Univerisite atandukanye aho ushobora kuvoma aya masomo .future learn ikorera kuri internet kandi ikaba yigishwaho n'abarimu b'intoranywa ku buryo ubumenyi itanga bwizewe.

Future Learn uhasanga amasomo atandukanya ,avuga ku bintu bitandukanye biboneka mu bintu byose harimo nk'ubukungu ,ikoranabuhanga ,ubuzima ,nibindi ...

Kaminuza zikorana na FutureLearn



9.Stanford  online

Stanford Online naho wahigira amasomo atandukanye ndetse ukanahabwa Certificat cyangwa Diplome yemeza ko ufite ubwo bumenyi 

Iri ni ishami rya kaminuza ya Stanford ariko rikorera kuri internet ,aho ushobora kwiga amasomo atandukanye ariko ukoresheje .internet harimo n'amasomo ya Masters .

Kimwe nadni mashuri akorera kuri internet ,hari amasomo usabwa kwishyura kugira ngo uyige cyangwa kugira ngo ubone Diplome .

Kwigira kuri Stanford bisaba kwinjira kuri website yabo ,ubundi ugahitamo amasomo wifuza kwiga .bigendanye n'ibyifuzo byawe .

10.Open Learning 

Openlearning nayo ni weebsite ya internet itanga amahirwe yo kwigira no kwigisha ukoresheje internet ,uru rubuga rurizewe kuko rugira abarimu b'intoranywa ,biragoye kwemererwa  kukwigishaho uri umuntu udafite ubumenyi buhambaye muri ibyo wifuza kwigisha.

Kuri OpenLearning kandi ushobora kuhabona amasomo wakwiga ku buntu bitagusabye kwishyuta n'igiceri cya tanu.

Kugira ngo utangire kwigira kuri uru rubuga ,ujya kuri Google ugashaka website ya Open Learning hanyuma akaba ariyo unyuraho ufungura konti ,ari nayo wifashisha kugera kuri ya masomo wifuza.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post