Sobanukirwa : Imikorere ya Apurikasiyo ya Pyypl ikoreshwa mu kohererezanya amafaranga binyuze kuri internet

 

Imikorere ya Apurikasiyo ya Pyypl ikoreshwa mu kohererezanya amafaranga binyuze kuri internet

Pyypl ni bumwe mu buryo bugezweho bwo guhererekanya amafaranga (kwakira no kohereza) binyuze kuri internet ,aho gukoresha iyi apurikasiyo biguha uburenganzira busesuye bwo gukoresha no kugendana amafaranga binyuze kuri murandasi.

Imikorere ya Pyypl ijya gsua nuko Paypal ikora ,kuko byose ni uburyo bwo kohereza amafaranga no kuyakira binyuze kuri murandasi .

Mu gihe ufite umuntu uba nko hanze  y'igihugu cyangwa undi muntu wese wifuza kukoherereza amafaranga ,aurikasiyo ya Pyypl ibigufasha nkako kanya ,ubundi agahita abona amafaranga amugezeho kuri telefone ye cyangwa kuri Konti.

Umuntu ashobora guhuza Konti afite kuri apurikasiyo ya Pyypl akayihuza na Konti ya MOMO (Mobile Money ) bityo bikaba byamworohera ,gukura amafarnga kuri telefone ayashyira kuri Konti ya Pyyl cyangwa akayavana kuri konti ya Pyypl akayashyira kuri MOMO .

Nnaone Pyyl ishobora guhuzwa na konti yawe ya Banki ,ku buryo ushobora kohereza no kuvana amafaranga kuri Konti ya Banki binyuze kuri Apurikasiyo ya Pyypl.

Pyypl ni bumwe mu buryo bwemewe kandi bwizewe bukoreshwa mu guhererekanya amafaranga ,binyuze kuri murandasi .

Dore impamvu gukoresha Pyypl Mu kwikira no kohereza amafaranga ari byiza 

Dore impamvu gukoresha Pyypl Mu kwikira no kohereza amafaranga ari byiza


Burya gukoresha iyi Apurikasiyo ya Pyypl mu guhererekanya amafaranga binyuze kuri murandasi ni byiza kubera ko 
  • Ishobora guhuzwa na konti yawe ya MOMO ku buryo ushobora kwakira mafaranga ugahita ubona ubutumwa bubyemeza ako kanya ,kimwe no kuyohereza.
  • Irizewe kandi irihuta
  • Kuyikoresha ntibisaba ubumenyi mu ikoranabuhanga rihambaye
  • Ishobora guhuzwa na Banki ndetse n'ubundi buryo bwose buriho bwo kohereza amafaranga
  • Ku isi yose ishobora kuhakorera bitandukanye na Paypal 
  • abayishinze bavuga ko amakuru yawe utanga abikwa neza kandi ntabwo asangizwa n'abandi

Ibibi byo gukoresha Apurikasiyo ya Pyypl mu kohererezanya amafaranga 

Ibibi byo gukoresha Apurikasiyo ya Pyypl mu kohererezanya amafaranga


kimwe n'ubundi buryo bwo kohererezanya amafaranga binyuze kuri internet ,burya haba hari ibyago byinshi byo kwibwa amakuru cyangwa iyo bigenze nabi ,bikagorana kubona aho wabikurikirana.

Burya ikintu cyose cyashizwe kuri internet ,haba hari ibyago ko gishobora kubonwa nundi muntu utabifitiye uburenganzira ,mu gihe yaba afite ubwo bumenyi bwo kwinjira mubyo atemerewe.

kubera ko gufungura konti kuri apurikasiyo ya Pyypl bisaba kuzuzamo amakuru yawe aboneka ku ndangamuntu ,buya uwakwiba ayo amkuru yaba akuzi wese .

Ariko nabwo kuzuzamo amakuru yo ku ndangamuntu bituma ,nta muntu wakoresha ubu buryo bwa Pyyl mu bujura cyangwa mu bindi bikorwa bibi.

ni gute wafungura Konti ya Pyypl ?

Kubera ko twamaze gusobanukirwa n'imikorere ya Pyypl mu kohereza no kwakira amafaranga ,reka turebe uko wafungura konti kuri ubu buryo 

Mu gufungura Konti yawe kuri Pyypl ,bisaba kuba ufite tefone ya Smartphone .aho ujya mu bubiko bwa Googel ,appstore cyangwa Playstore ,ubundi ukandikamo ijambo Pyypl ,aho bahita baguha iyi apurikasiyo

Nyuma yo kubona Apurikasiyo ya Pyypl ,urayinsitara muri telefone ,ubundi ukagenda ukurikiza amabwiriza uhabwa .

ushobora nanone gukoresha Browser ,aho ujya mu ishakiro rya Google ,ubundi ukagendikamo Pyypl ,aho ujya ku rubuga rwawe ,ubundi ukahafungura konti.

Icyo bisaba 

Mu gufungura konti bisaba kuba ufite 
  • Indangamuntu cyangwa Pasiporo
  • Telefone ya Smartphone cg Mudasobwa
  • Numero ya Telefone 
Nyuma yo kudawunilodinga Apurikasiyo ya Pyypl ,ubundi utangira kuhafungura konti .apurikasiyo uzayibona ifite ibara na logo bisa nibiri kuri iyi foto yo hasi.



Numara gufungura Apurikasiyo ya Pyyl batangira ,baguha bimwe mu bintu bigusobanurira imikorere yayo ,harimo nko kuba yihuta no kuba ikora vuba ,ukaba ushobora kwakira amafranga aho uri hose nibindi ......

Gufungura Konti kuri Pyypl ntibisaba amafaranga ,byose ni ubundu kandi ntibigombera ubumenyi buhanitse mu kubikora .

nyuma yo gufungura ,ubona ahantu handitse Activate Account ,aho hantu niho ukanda ,muri make ukaba utangiye gufungura konti bya nyabyo.

Ijambo Activate Account ,uzabibona ahagana hasi ,nkuko bigaragara kuri iyi foto iri hasi , nyuma yo kuhakanda bizakwerekeza kuyindi paji.

Nyuma yo gukanda kuri Activate Account ,ubwo uba utangiye gufungura Konti bya nyabyo ,bahita baguha aho ugomba kuzuza nimero ya telefone yawe ndetse n'igihugu uherereyemo ,uhitamo ko uherereye mu Rwanda ndetse ukanuzuzamo nimero yawe ya MTN ,ni byiza gukoresha MTN kuko bihura neza na MOMO ariko na Tigom birashoboka kuko hakoreshwa uburyo bwitwa Flutterwave bubyoroshya gukoresha buri nimero yose ubonye.

Iyi foto iri hasi ,iragaragaza ahantu ugomba kuzuza mu gihe ,ugeze kuri iyi ntambwe 

Nyuma yo kuzuza iyi ntambwe yo hejuru no kuzuzamo neza telefone yawe ,uhita ubona ubutumwa bugufi buza kuri telefone yawe ,buba burimo Kodi igizwe n'imibare 6 wuzuzamo ,mu rwego rwo kugaragaza ko iyo nimero ari iyawe.

Mbere yo kuzuzamo nimero ya telefone ,reba ko wayujujemo neza kandi ari iyawe ,ni byiza kandi kuba uyifite aho ngaho . 

Iyi ntambwe igaragara ku ifoto yo hasi 

Nyuma yo kugaragaza ko tellefone ari iyawe .ukoresheje ubutumwa bugufi ,uhita uhabwa indi ntambwe yo kugaragaza ko uri umuntu nwa nyawe .aho usabawa gusikana indangamuntu yawe cyangwa Pasiporo yawe.

iyi ntambwe ikaba ari ingenzi kuko icyizere cya Pyypl niho gishyingira ,bivuze ko abantu bohererezanya amafaranga kuri Pyypl ari abantu ba nyabo kandi ko nta muntu ushobora gufungura konti 2 zitandukanye . ibi kandi bigabanya Forode zishobora kuhakorerwa .
Nyuma yo kugaragaza ko uri umuntu wa nyawe binyuze ukoresheje indangamuntu kuko bigaragara kuri iyi foto yo hejeuru .

uhabwa inshamake y'amakuru yose wujujemo ,ubundi ukagenda ureba ko ntaho wujuje ibihabanye n'ukuri ,iyo uhabonye ,urasiba ,ubundi ukuzuzamo amakuru ya nyayo.
Nyuma yo kwemeza ko amakuru yose watanze ari ukuri ,ukomereza ahantu bagusaba kwifotora .aho uhita ufata ifoto ya Selfie .

Nkuko bigaragara kuri iyi foto yo hasi ,ni byizam gukurikiza amabwiriza bagusaba mu gihe ufungura konti ya Pyypl.
Nyumi
Nyuma yo gufata ifoto ya Selfie ,uhita wemeza ,ubundi ukaba umaze gufungura konti yawe ,bahita bakwereka amafaranga ufiteho nkuko bigaragara kuri iyi foto yo hejuru.

iyo wamaze gufungura konti uba ushobora guhita ukoresha serivisi zose za Pyypl zirimo kwakira no kohereza amafaranga .


Iyo wamaze gufungura konti kandi uhabwa ipaji igaragaza ko Pyypl ari uburyo bwo guhererekanya amafranga ,kimwe n'umuntu ukoresha ikarita ya Banki ariko bwo bugakora mu buryo butagaragara binyuze kuri murandasi.

Uhita ukanda kuri Start Using 

iyo umaze kuhakanda uhabwa uburyo butandukanye uhobora gushyira amafaranga kuri Pyypl nkuko bigaragara ku ifoto yo hasi burimo
  • Gukoresha ikarita
  • Gukoresha ibyitwa Bank wire
  • Gukoresha MOMO
  • Gukoresha konti ya binance
  • Gukoresha ikofi ya Crypto 
  • nubundi bwinshi...


Ubwo rero nyuma yo gufungura Konti yawe ,uhita utangira gukoresha konti ya Pyypl mu buryo bwihuse ,ukabasha kwakira no kohereza amafaranga .

Gufungura konti ya Pyypl ni ubundu ntibisaba amafaranga buretse ko ushobora gucibwa amafaranga ya serivisi bitewe  na serivisi wahakeneye.

Gufunga konti ya Pyypl 

birashoboka ko waba utacyifuza gukoresha konti ya Pyypl ,uba ushobora kuyifunga ku buryo bwihuse ,ariko bakugirab inama yo kubanza gukuraho amafaranga waba ufiteho .

ariko niyo wayifunga wari ufiteho amafaranga ntwabo uyatakaza ,abashinze Pyypl bavuga ko bakoherereza ubutumwa kuri Email bakubaza uburyo bashobora kugusubizamo amafaranga yawe.

Rero nta mpungenge zo gutakaza amafarnga mu gihe wafunze konti yawe.

Kubikuza amafaranga kuri Pyypl 

igihe icyo aricyo cyose ubishakiye ushobora kubikura amafaranga yawe kuri konti ya pyypl ,buri uko ubikuye uba ushobora gucibwa amafaranga make ya Serivisi zo kubikura .

amafaranga yawe uba ushobora kuyakira binyuze muri buriya buryo bwose twabonye hejuru ,haba kuri Banki ,kuri telefone ,kum makarita ,kuri wallet ya crypto nahandi...

Kwakira amafaranga kuri Pyypl 

Igihe cyose uba ushobora kwakira amafaranga kuri konti ya Pyypl ,aho aza agashyirwa kuri konti yawe ,uba ushobora no kureba ukabona available balance .nanone ushobora no kureba transacion history zuko wagiye wohereza ,ukanakira amafaranga.

Kohereza amafaranga binyuze kuri Pyypl 

Mu kohereza amafaranga binyuze kuri Pyypl niho bigoranira ,kuko byo bakeka ko bishobora kuba birimo ubujura ,niyo mpamvu ,bagusaba kubanza kuzuzamo amakuru wakoresheje ufungura konti nyawe .

aha twavuga nka Password ndetse n'indangamuntu wakoresheje ufungura konti ariko ibi bikaba bibuza ko hagira undi muntu wakwiba amafaranga yawe mu gihe ayaba yafashe kuri telefone .


Muri rusange Apurikasiyo ya Pyypl  ni bumwe mu buryo bwizewe bwo guhererekanya amafaranga binyuze kuri internet ariko busaba kwitnda no kurinda umutekano wayo ,wirinda gusangiza undi muntu ,umubare wawe w'ibanga .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post