Sobanukirwa Affiliate Marketing n'uburyo wayibyaza amafaranga

 

Sobanukirwa Affiliate Marketing n'uburyo wayibyaza amafaranga

Hari uburyo butandukanye bwo kwamamaza no gutuma ibicuruzwa cyangwa serivisi utanga bimenyekana ,Affiliate marketing ni bumwe mu buryo bukoreswa mu kumenyekanisha ibyo ukora ndetse no mu gutuma ubucuruzi bwawe bukura .

Affiliate marketing ni ukwamamaza igicuruzwa runka cyangwa serivisi runaka ,ao uwamamaza ahabwa amafaranga ya commission kuri buri gicuruzwa yamamaje kikagurwa ,kuri bensi bishobora gufatwa nk'ubukomisiyoneri.

Affiliate marketing ni business modal ikunze gukorerwa kuri internet aho umuntu agenda agafata igicuruzwa runaka ,ubundi cya gicuruzwa ukacyamamaza ku mbuga nkoranyambaga ,ku mbuga z'amashakiro ,hagira ugura anyuze kuri ya link wabahyae ukabona komisiyo yawe.

Reka tubyumwe neza ,ushobora kugenda ugafata igicuruzwa ku rubuga rwa Amazon ,ariko ni nyuma yo gusaba ko wakwinjira muri Amazon Affiliate ,wamara kwemerwa ,bagenda baguha ama link ya byabicuruzwa byab ushobora gusangiza abandi ,hanyuma bagura kuri Amazon banyuze kuri ya link ukabona komisiyo.

Ntiwumve ko affliate marketing ari ikintu cyorosye cyangwa kimeze nk'ubukomisiyoneri busanzwe ,hari abantu benshi bakijijwe nayo ,bashobora no kubona miliyoni 20 ku kwezi .yewe nizirenga .

Reka dufate urugero ,uramutse ufite konti ya instagram ikurikirwa n'abantu ibihumbi 50 ,hanyuma ukaza kwamamaza igicuruzwa ,ubonaho komisiyo y'amafaranga 100 ,muri babantu ibihumbi 50 ,muribo  abantu 1000 akaba aribo bagura cyangwa bagira icyo bakora kuri cya gicuruzwa ,ufashe 100x1000 byahwana na 100.000 tekereza uramutse ugiye ubasangiza igicuruzwa buri munsi ukabona ibihumbi ijana bya komisiyo buri munsi , mu gihe git waba wabaye umuherwe.

Affiliate marketing si buri gihe ko ugira icyo ugurisha ngo ubone komisiyo ahubwo hari n'igihe biba bisaba ko umutu yakwiyandikisha cyangwa agatanga imeyili bityo uwo muntu yabikora ukabona amafaranga ,ibi byitwa pay per click cyangwa pay per leads ,hari n'igihe babyita pay per action (CPA).

Ni gute utangira na Affiliate marketing ?

Ni gute utangira na Affiliate marketing ?


Kompanyi nyinshi zikorera kuri murandasi nka ,Cj,CpA grip ,Amazon . ndetse nizindi nyinshi zigira ibyitwa affiliate program ,aho ugenda ukiyandikisha ,nyuma yo kwiyandikisha baguha link yo kuzajya usangiza abandi ,iyi hagize ugura anyuze kuri ya link ,nibwo ubona komisiyo . urumva ko umubare w'amafaranga uzinjiza uzaterwa n'umubare w'abantu baguze banyuze kuri ya link yawe.

Link ni nka address iuza igicuruzwa ndetse n'ubuga kiriho ,buri kintu cyose cyashizwe kuri internet kiba gifite link ,yaba inkuru ,igicuruzwa ,ifoto ,videwo nibindi...

Ni gute Affiliate Marketing ikora ?

Ni gute Affiliate Marketing ikora ?


Nkuko twabibonye affiliate marketing ni ugukora nk'umukomisiyoneri w'igicuruzwa runaka cyangwa serivsis runaka ,hanyuma ukaza uhabwa amafaranga ya komisiyo mu gihe wa mukiriya aguze cyangwarimwe na rimwe  mu gihe wamuzanye  gusa .ariko byose bigakorerwa kuri murandasi.

Dore inzira binyuramo 

  • Wiyandikisha ku rubuga rufite porogaramu ya affilitae marketing
  • Uhabwa link cyangwa banner yo kuzajya usangiza abandi
  • Usangiza abandi link ku mbuga nkoranyambaga ukoresha ,cyangwa ikinyamakuru cyandika ndetse nahandi hose hashoboka nko kuri youtube
  • Uko umukiriya aguze anyuze kuri ya Link ubona amafaranga ya komisiyo yawe.
  • Hanyuma ukishyurwa

Ibyiza bya affiliate marketing 

Mu mwaka wa 2017 ,Amafaranga yatembereye ku isoko rya affiliate marketing angana na miliyaridi 5,4 ,bikaba bitganywa ko muri uyu mwaka wa 2022 ,amafaranga azakoreshwa akanatembera kuri iri soko azaba angana na miliyaridi 8,2 z'amadorali ya Amerika.,

  • Ni uburyo bworoshye gukoresha bisaba gusa kubisaba ubundi ugahabwa link yo kuzajya usangiza abandi
  • nta gishoro bisaba ,bisaba ubushake no kuba ufite abantu benshi bagukurikira ,nta kurangura cyangwa gucunga ibicuruzwa giramo uruhare.

Uburyo 5 abakora affiliate marketing bashobora kwishyurwa

 
Uburyo 5 abakora affiliate marketing bashobora kwishyurwa

ushobora kwishyurwa binyuze mu buryo butandukanye burimo 

  1. Kwishyurwa ari uko wagurishije(pay per sale ) : umukoriya yinjiriyr kuri konti yawe aragura hanyuma ubona komisiyo 
  2. Kwishyurwa aruko hagize ukanda (pay per click)  aha wishyurwa mu gihe hagize uwiyandikisha ku rubuga runaka cyangwa serivisi runaka 
  3. Kwishyurwa mu guhe hagize igikorwa (pay per action)  kwishyurwa mu gihe uwinjiriyekuri link yawe yagize  icyo akora nko kwiyandikisha ,kureba ibintu runaka nibindi...
  4. Kwishyurwa mu gihe hagize udawunilodinga cyangwa akensitalla (pay per install )  ubu nabwo wishyurwa mu gihe hagize uwensitalla apurikasiyo runaka cyangwa akadawunilodinga ikintu runaka
  5. Kwishyurwa mu gihe wazanye umukiriya (pay per leads) aa uzana umukiriya ,hanyuma ukisyurwa.

Ni hehe wakwamamaza link yawe ?

Ni hehe wakwamamaza link yawe ?


Ushobora kwamamaza  link yawe binyuze ku  mbuga nkoranyambaga nka facebook , instagram ,tiktok ,,youtube ,na whatsapp group ,nanone ushobora no kwamamaza affiliate link binyuze mu binyamkuru bikorera kuri internet 

Ni gute nawe wakorera amafaranga kuri internet binyuze muri affiliate marketing ?

Birashoboka ko buri wese ,yakorera amafaranga kuri affilitae marketing program , u gihe yaba afite umubare w'abantu benshi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ,cyangwa afite nk'ikinyamakuru cyandika kuri internet.

Bnnza  uhite ubwoko bw'igicuruzwa wifuza kwamamaza

hari amoko menshi y'ibicuruzwa ushobora kwamamaza ,hari ibicuruzwa bifatika ,amasomo ,ibicuruzwa byo kuri murandasi ndetse nibindi byinshi.

hanyuma guhitamo igicuruzwa wifuza kandi ubona abagukurikira bashobora gukenera no kwifuza gukoresha , ibi akaba ari nabyo biguha amahirwe yo kubona abakiriya cyangwa abakenera serivisi benshi.

Hitamo Kompanyi wifuza gukorana nayo

Nyuma yo guhitamo igicuruzwa wifuza kwamamaza binyuze muri affiliate marketing ,nibwo ureba i kompanyi igifite aha twavuga nka 
  • Affiliate Future
  • AvantLink
  • CJ Affiliate
  • ClickBank
  • FlrxOffers
  • LinkConnector
  • ShareASale
N'urubuga rwa Amazon narwo rugira ubury bwa affiliate marketing bukoreshwa na benshi bifuza kwamamaza ibicuruzwa byarwo ,bakabona komisiyo kuri buri gicuruzwa bagurishije .


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post