Ni gute wakoresha urubuga rwa internet mu gihe mu gace urimo rwafunzwe cyangwa rwaraborotswe ?

 

Ni gute wakoresha urubuga rwa internet mu gihe mu gace urimo rwafunzwe cyangwa rwaraborotswe

Hari igihe ikigo runaka gifta umwanzuro wo gufunga urubuga rwa internet runaka ,wenda bitewe nuko bakeka rurangaza abakozi nko mu gihe cy'akazi ,cyangwa ugasanga nko ku mashuri bafunze imbuga runka ,wenda nkizerekana amashusho y'urukozasoni .

Hari n'igihe ,igihugu gifata umwanzuro wo gufunga imbuga nkoranyambaga ,bitewe nuko n'ibihe barimo ,wenda nk'ibihe by'amatora ,zigafungwa kubw'ituze n'umutekano bya rubanda.

Muri iyi nkuru ,turakubwira ,uburyo butandukanye ushobora gukoresha ukabasha kugera kuri urwo rubuga nta nkomyi ,ukabasha gukoresha urubuga rwafunzwe muri ako gace kandi ukoresha ya Connection rwafungiweho

Dore uburyo butandukanye wabasha gukoresha urubuga runaka ku murongo /agace rwafungiweho 



Hari uburyo butandukanye ushobora gukoresha urubuga rwafunzwe mu gace runaka ,umurongo se cyangwa n'ahandi hose baruborotse ku mpamvu zitandukanye. muri ubwo buryo harimo

1.Gukoresha version ya telefone yurwo rubuga (mobile version) 

Burya akenshi usanga imbuga za internet zigira versisiyo ya telefone ,iyo umuyobozi (administrator ) ygenzura iyo connection ya internet igaburira ako gace agiye gufunga no kuboroka urubuga runaka ,ahanini bakunze kwibagirwa gufunga verisiyo ya telefone yurwo rubuga 

Reka tuvuge ko ku kazi bafunze urubuga rwa Facebook ,ukaba udashoborab kurukoresha , uko ubigenza ,ubundi mu buryo busanzwe ,ukoresha urubuga rwa facebook ,unyuze kuri www.facebook.com ,iyo bagiye kuboroka uru rubuga niyi Url yarwo baboroka.

Iyo ushaka gukoresha verisiyo ya telefone yarwo ,wandika muri browser yawe www.m.facebook.com aho wandikamo www.facebook.com.

nanone mu gihe urimo gukoresha mudasobwa ,ni ngombwa kugabanya iyo paji ku buryo iraba ntoya bishoboka .

mu gihe buno buryo bwanze gerageza ubundi buri hasi.

2.Gukoresha IP  Address ya website wifuza kugeraho 

Ip Address ugenekereje  ni nka nimero iranga ikintu ariko binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga ,buri rubuga rwa internet rugira IP yarwo rudahuje n'urundi .kimwe burya nuko buri mudasobwa cyangwa buri gikoresho cyose cy'ikoranabuhanga gifata internet kigira IP yacyo.

aha muri browser ushaka gukoresha yaba google cyangwa chrome .wandikamo ya mibare iranga IP address yurwo rubuga .ubundi ugakanda Yes ,ariko ubu buryo ntibukunda kuri website zose kuko hari izihisha Ip Address zazo .izindi zigakoresha Adress irenze imwe.

Mu kubona iyi Ip address ukoresha indi mudasobwa ukayireba ,ushobora no guhamagara mugenzi wawe uri ahandi hantu urwo rubuga rwemwe ,akayikurebera akayikubwira ,hanyuma ,uyuzuza muri browser ,ubundi ugafungura urubuga rwaborotswe.

Ubu buryo buramutse budakunze ,koresha ubukurikira 

3.Koresha Browser ya Tor 

Tor Browser ni browser ikoresha ibanga rikomeye mu kwinjira no gucengera mu bintu byaborotswe ,kandi ikaba ikoresha internet y'umwijima izwi nak Dark Web.

Browser ya Tor uyensitara mu mashin yawe ,wenda nko ku kazi ,hahandi bafunze urubuga runaka ,yewe niyo igihugu cyaba cyarafunze urwo rubuga ,nyuma yo kuyishyira mu mashini yawe nkuko ubigenza ku zindi browser utangira kuyikoresha .

Dore uburyo wakwensitara Tor Browser muri mudasobwa yawe.
  • Jya ku rubuga rwa www.torproject.org  muri browser ,iyo ariyo yose ,yaba google ,chrome ,mozilla ,firefox ......
  • Hnayuma nyuma yo kugear kuri urwo rubuga jya ahanditse Download link
  • nyuma yo kyidawunilodinga ,kora install
  • Genda ukurikiza amabwiriza amabwiriza yose usabwa
  • Hanyuma fungura Browser ya Tor 
  • Knada ahanditse Connect 
  • Mu mwanya wo hejuru wo kwandikamo andikamo urubuga wifuza gusura(rwa rundi rwaborotswe ) .ubundi ukande Enter ,urahita urufungura ako kanya 

4.Gukoresha VPN 

VPN ni Private Virtual Network ikoresha ibyitwa routing binyuze kuri proxy servers ,aho iguha ubushobozi bwo kubona inyandiko zaborotswe ndetse no  gukoresha website zafunzwe muri ako gace.kandi ari nako ihisha amakuru akwerekeyeho.

Serivisi za VPN ahanini ziragurwa ,ariko ushobora no kuyikoresha ku buntu ariko ikaba itizewe ,hari amakompanyi menshi wasanga kuri internet ,bakaguha uburyo bwo gukoresha VPN kuri mudasobwa yawe ,nyuma yo kwishyura amafaranga .

Mu makompanyi agurisha serivisi zaVPN ,twavuga nka Exprss VPN ,NordVPN .SurfShark ,nizindi....


Umusozo 

Hari uburyo bwishi bwo gukoresha imbuga za internet zaborotswe mu gace runaka ,bukaba ari uburyo bwizewe kandi bukunda ., mu gihe uburyo bumwe budakunze ,ugerageza ubundi.

Muri iyi nkuru twavuze uburyo bumwe ariko hari n'ubundi buryo bwinshi wakoresha ,ukabasha kugera ku mbuga zaborotswe ,aha twavuga nka uburyo bwa portable browser ,gukoresha Proxysite ,gukoresha uburyo bwa hideme proxy  nubundi bwinshi.
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post