Ni gute waboloka imbuga zerekana amashusho y'urukozasoni kuri telefone yawe mu rwego rwo kurinda abana bawe mu gihe bakoresha iyo telefone ?


Ni gute waboloka imbuga zerekana amashusho y'urukozasoni

 Imbuga zerekana amashusho  n'amafoto y'urukozasoni ,zandagaye hirya no hino kuri murandasi (internet ) ntibisaba kuba wujuje imyaka kugira ngo uyarebe ,ahubwo n'umwana wafashe telefone yawe cyangwa mudasobwa yawe ahobora kuyareba ku buryo bumworoheye.

Nk;umubyeyi ni ngombwa kugira impungenge ko umwana wawe ,ashobora kwangizwa mu mitekerereze nayo mashusho ndetse bikanatuma yakwishora mu bikorwa by'ubusambanyi kandi akiri muto .,bikanamwangiriza ubuzima.

Muri yi nkuru twateguye uburyo ushobora gukoresha ,ukabasha kuboroka benez izi mbuga zerekana amashusho y'urukozasoni kuri telefone yawe ,bityo ukaba wizeye ko abana bawe batari buyabone niyo bakoresha internet.

Ikinyamakuru cya todaysparents.com kivuga ko gusobanurira abana ko amashusho y'urukozasoni ari mabi ku buzima bwabo no kubifatanya no kuyaboroka kuri telefone bitanga umusaruro mwiza mu kurinda abana bawe.

Dore uburyo waboroka Porno(amashusho y'urukozasoni)  kuri telefone yawe 

Dore uburyo waboroka Porno(amashusho y'urukozasoni)  kuri telefone yawe


Hari ubunryo butandukanye ushobora kuborokamo aya mashusho aribwo 

 1.Kwemeza uburyo bwa Safe search

Mu gukoresha ubu buryo bisaba kugira ngo ube ukoresha Google nka default browser ,ariko no ku bantu bakoresha iphone nabwo ushobora gukoresha Browser ya Safari.

Wnjira ku rubuga rwa mu ishakiro rya google ,aho iba ari apurikasiyo iri kuri telefone yawe ,,ukareba ahagana hasi mu nguni y'ibumoso ,ahanditse setting (aha hashobora guhinduka bitewe n'ubwoko bwa telefone) 

hanyuma nyuma yo gufungura setting ariko wanyuze kuri browser ya google ,hanyuma ugakanda ahanditse Tun On Safe Search ,,iki gihe uba uborotse ibintu byose byafatwa nka adult content .

kandi ni byiza kuba udafite chrome muri telefone yawe ,kubera ko yo ubu buryo ,abana bashobora kubuvumbura no kubukuramo mu buryo bworoshye ,ibyiza ni ugukoresha agapurikasiyo ka google gusa .

2.Gukoresha screen time ariko ku bantu bakoresha Iphone gusa 

Telefone zo mu bwoko bwa Iphone zikoranye uburyo bwitwa Screen Time aho ushobora kwemeza ibyo umuntu urimo kuyikoresha yemerewe gusa ,ibindi ukaba wabifunga cyangwa ukabiboloka ,ukoresheje umubare w'ibanga.

Ujya muri setting ya telefone ,ukareba ahanditse screen time ,ahanyuma ukahemeza ,ugakomereza ahanditse content and privacy restruction ,hanyuma ukahemeza .hanyuma ukareba ibyo wifuza gufunga ,mu gufunga porono ,ujya ahanditse explicit content ,

4.Gushyira uburyo bwa Parental control muri telefone yawe 

Ubu ni uburyo umubyeyi abasha kugenzura ibikorerwa kuri telefone y'umwana aho uhuza telefone ebyiri wifashishije apurikasiyo yabgenewe ,ubundi ukabasha kugenzura ibikorerwa ku yindi.

hari amoko ya telefone aba akoranye ubu buryo bwa parental control ,ni uburyo bwashizweho mu rwego rwo kurinda no kugenzura uburyo abana bakoresha telefone na internet.

jya muri setting ya telefone ,ushake ahanditse parental control ,ubundi ukurikize amabwiriza ,ariko mu gihe telefone yawe ,idafite ubu buryo ushobora kudawunilodinga apurikasiyo yabigufasha ,unyuze kuri playstore cyangwa appstore.

Umusozo 

ni ngombwa kurinda ko abana bashobora kugera ku mashusho y'urukozasoni .kubera ko ibi byangiza imitekerereze yabo bakiri bato ,bikaba byanabashora mu bikorwa bibi by'ubusambanyi ,bityo uko byagenda kose ugomba kubibarinda.

Nk'umubyeyi ni byiza kugerageza ubu buryo bwavuzwe haruguru kuko bizafasha umwana wawe ,binamurinde guhura nayo mashusho .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post