Dore impamvu 11 gutunga imodoka zo mu bwoko bwa Tesla ari inzozi kuri benshi ndetse bikaba bimeze nko kwinjira muri paradizo


Dore impamvu gutunga imodoka zo mu bwoko bwa Tesla ari inzozi kuri benshi ndetse bikaba bimeze nko kwinjira muri paradizo

Imodoka z'agatanga zikorwa n'uruganda rwa Tesla ,ni zimwe mu modoka zikoranywe ubuhanga bugezweho ,ndetse wanavuga ko butambutse ubwo igihe turimo ,ni imdoka zikoresha amashanyarazi ku buryo ziri mu nzozi za benshi kubera ko zitangiza ibidukikije kandi ntizinakoreshe ibitoro ubu byabaye ingume .

Uruganda rwa Tesla ,ni urw'umuherwe wa mbere ku isi Bwana Elon Musk ,unafite ibigo bikomeye nka Space X na Neurolink ,icyo ibi bigo bihuriyeho ni ugukora imishinga iza n'ibitangaza mu isi kandi itarigeze ibaho hano ku isi ,mu migambo n'imikorere ye ,akoresha ikoranabuhanga rijyana n'ubumenyi bwa engineering ,ikiremwamuntu kitabasha kumva ko rishoboka.

Reka tugaruke ku modoka za Tesla ,Imodoka zo mu bwoko bwa Tesla ni zimwe mu modoka zigezweho kandi zikoresha ikoranabuhanga ,zigatwarwa n'ingufu z'amashanyarazi ndetse hakiyongeraho n;ibindi bisa n'ibitangaza ku buryo kuyibona ,uba ugira ngo urarota.

Dore ibintu 11 bigira imodoka za Tesla agatangaza 

Imodoka za Tesla .hari ibintu zihariyrho ari nabyo bizigira agatangaza ,muribyo harimo 

1.Kuba zifite ubushobozi bwo kwitwara ubwazo (Autopilot) 

Kuba zifite ubushobozi bwo kwitwara ubwazo (Autopilot)


Ubushobozi bwo kwitwara bufitwe n'imodoka nkeya ,yewe no mu nganda zikomeye zizwi ,ubu bushobozi imodoka za Tesla zibukesha ama Camera ndetse n'utwuma duto twa Sensor tuba uri kuri iyi modoka ,ku buryo ibasha kugenda igenzura aho igira kunyura ndetse ikanashushanya umuhanda inyuramo ku buryo itagongana niyindi cyangwa ngo ibe yakora impanuka .

Izi modoka ziba zifite utwuma twa Sensor 12 ndetse n'ama Camera 8 ku buryo zishobora guhindukira kugeza kuri dogere 360,ibi bigatuma zireba mu byerezo byose kandi icyarimwe ,ariko nuko bimeze gutya ,amabwiriza ariho nuko umushoferi agomba gukomeza gutwara iyi modoka mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kuba yakora impanuka ku mpamvu zitandukanye .

2.Ifite Sisiteme ya Karaoke ituma ubasha kumva no gusubiramo indirimbo mu gihe utwaye iyi modoka 

Ifite Sisiteme ya Karaoke ituma ubasha kumva no gusubiramo indirimbo mu gihe utwaye iyi modoka

Imodoka za Tesla zikoranye sisiteme ya karaoke ,aho umuntu yitwaye abasha kugera ku rutonde rw'indirimbo na lyrics zayo ,kandi ikaba ifite n'uburyo ashobora kugenda asubiramo za ndirimbo nta nkomyi ,nta n'ubwoba bwuko yakora impanuka.

ariko iyi sisiteme ikunda gukora neza iyo imodoka ihagaze ,kandi iyi modoka iba ifite icyitwa TeslaMic .ikaba ari mikoro yabigenewe ikoreshwa kuri iyi sisiteme.nta bundi bwoko bw'imodoka bugira iyi sisiteme ,buretse inganda zifitanye amasezerano na Tesla.

3.Ikoranabuhanga ryo guhangana n'ibitero bigabwe hifashishijwe ibinyabuzima (Bio Weapon Defense System) 

Ikoranabuhanga ryo guhangana n'ibitero bigabwe hifashishijwe ibinyabuzima (Bio Weapon Defense System)


Imodoka za Tesla zo mu bwoko bwa Model S na  Model 3 ,zikoranye iri koranabuhanga ryo guhagarika ibitero wagabwaho ,hakoreshejwe ibinyabuzima (udukoko ) iyi sisiteme izwi nka HEPA ,ikaba ibuza imyuka mibi ndetse n'ibindi bintu byangiza bishobra kwinjira imbere mu modoka .

Byaba ibitero  bikoreshwa imyuka mibi ,byaba ibitero by'ibinyabuzima ,byose iyi modoka irabihagarika ndetse ikanarinda abayirimo ko bahumanywa nabyo.

4.Uburyo bwa Touch Screen 

Uburyo bwa Touch Screen


Ubu bwo ni uburyo ushobora gusanga mu modoka nyinshi zikoranye ikoranabuhanga ariko mu modoka za Tesla .haba harimo umwihariko .Ukoresheje Screen nini iba iri muri iyi modoka ,ushobora gukina ama VIdewo game . kureba amafilime kuri za netflix ndetse no gukurikirana amakuru yo mu mihanda ,harimo no gukoresha internet .

Muri amke .muri iyi modoka hameze nko mu nzu ,uba ushobora gukoresha iyo screen ukazamura akayaga ,ukongera ubushyiuhe ,ugashyiramo akaziki ,ukareba filime ,ugahamagara umukunzi .nibindi...


5.Internet yihuta kandi idacikagurika 

Internet yihuta kandi idacikagurika


Mu gihe uri muri iyi modoka ,ushobora gukora nkuri mu Biro bye ,ibi bigaterwa na internet yihuta kandi inyaruka iba muri izi modoka .

Uba ushobora gukoresha internet neza kandi ukagera ku mbuga zose wifuza ,ugasoma aamakuru kuri internet ,ukumva imiziki nibindi....

6.Uburyo amapine yihaga (yiyongeramo umwuka cg ukagabanuka ) bitewe n'imiterere y'umuhanda 

Uburyo amapine yihaga (yiyongeramo umwuka cg ukagabanuka ) bitewe n'imiterere y'umuhanda


Ubu ni uburyo utapfa gusanga mu bundi bwoko bw'imodoka ,kubera ko ubu buryo buhuzwa na GPS aho umwuka wo mu mapine yayo wiyongera cyangwa ukagabanuka bitewe n'imiterere y'umuhanda ,ibi bikaba birinda imodoka yawe ,bikanagabanya ibyago byo kuba yakora impanuka bitewe n'umuhanda.

Iyi sisiteme kandi ushobora kuyigeraho unyuze muri Tesla Control panel aho ubasha kugenzurira ibintu byose byo ku modoka yawe.

7.Sisteme y'ubugenzuzi n'umutekano w'imodoka (sentry mode ) 

Sisteme y'ubugenzuzi n'umutekano w'imodoka (sentry mode )


iyi ni sisteme ikoreshwa cyane iyo imodoka ihagaze , yifashishije ama Cmera yayo ,iyi sisiteeme igenda ibika amakuru yose y'ikintu cyaba cyegereye iyo modoka cyangwa kikayikoraho ,ku buryo iyi modoka ikwereka abayikoze cyangwa uwaba wayangije .

8.Uburyo bugezweho bwo kuyiparika ikoresheje ama Sensors 

Uburyo bugezweho bwo kuyiparika ikoresheje ama Sensors


Mu guparika iyi modoka ,ntushobora kugonga cyangwa ngo ugire ikindi kintu wangiza ,iyi sisiteme iguha amakuru yose y'ikintu ugiye kwegera no gukoraho ku buryo udashobora ku kigonga bibaho .

9.Gucagingwa mu buryo bwihuse 

.Gucagingwa mu buryo bwihuse


mu gucaginga izi modoka birihuta kandi bikoroha , mu minota 15 gusa iba yuzuye kandi ukaba ushobora kuyigenderaho ibirometero birenga 200 ,ibi bigaterwa na batiri y'agatangaza ,izi modoka zikoranywe nayo .kandi izi modka ziza imbere mu modoka zicagingwa vuba ,zikanabasha kugenda urugendo runini zitarashyiramo umuriro.

10.Inzugi zifungura ukoresheje urufunguzo 

Inzugi zifungura ukoresheje urufunguzo


Iyo ukoresheje urufunguzo  rw'imodoka ,uba ushobora gufungura inzugi zayo ,bidasabye ko wirirwa ukurura cyangwa ngo uhondagure mu gihe urufunga .

11.Apurikasiyo ya telefone ugenzuriraho imodoka yawe  



Imodoka yo bwoko bwa Tesla ishobora kugenzurwa na nyirayo binyuze kuri apurikasiyo ya telefone ,akoresha yibereye na kure yayo ,aho ushobora gucana amatara ,kongera ubushyuhe mu modoka cyangwa ukabuganya ,gufungura ibirahuri ,byose bigakorwa utari kumwe nayo .

ushobora kuyireberaho ibintu biri irhande yabyo ,muri make ikakubera nk'amaso aho iparitse ,
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post