Uko wakoresha Ultrasulf mu gufungura imbuga zafunzwe cyangwa zibuzanyijwe

 

Sobanukirwa :Imikorere ya Ultrasulf , gahunda ya mudasobwa igufasha kwinjirira internet no gukwepana n'ifungwa ry'imbuga zimwe na zimwe

Gahunda ya mudasobwa ya Ultrsulf ni gahunda yamekanye kubera ubushobozi bwayo bwo kuguha ubushobozi bwo gukoresha imbuga zafunzwe cyangwa zaborotswe ,ikaguha ubushobozi bwo gukoresha internet mu gace rubaka ,udasize ibimenyetso biranga mudasobwa yawe bizwi nka IP Address.

Hari igihe mu kigo ukoramo ,mu kigo cy'ishuri wigamo bafunga imbuga za internet runka nka facebook cyangwa youtube ,hari n'igihe mu gihugu bafunga imbuga nkoranya wenda nko mu gihe cy'amatora cyangwa mu kindi gihe .abategetsi babone bishobora gushyira igihugu mu kaga bityo bigakorwa mu rwego rw'umutekano.

gahunda ya mudasobwa

Mu gihe wakoresheje ,gahunda ya mudasobwa  ya ultrasulf ,ushobora gukuraho izo bariyere ,ukaba wakoresha izo mbuga nta nkomyi ,ukazikoresha mu gihe ku bandi byanze kandi mudasobwa cyangwa telefone yakoresheje iyi ultrasulf mu gukwepana niri kumirwa ntihagire umuntu wayivumbura.

Gahunda ya mudasobwa ya ultrasulf ,n gahunda izwi nka VPN (Virtual Private Network) cyane cyane koreshwa mu gukoresha ikoranabuhanga rya internet mu ibanga ndetse no gufungura imiryango yafunzw /yaborotswe ariko mu rwego rw'ikoranabuhanga rikoresha internet ,Ultasulf ariko ni buntu bitandukanye nizindi serivisi nyinshi za VPN.

Ultarsulf yasshinzwe mu mwaka wa 2002 ,ishingwa n'ikigo cya Ultrarech cy'abashinwa ,Ultrasulf yatangijwe n'abantu batavuga rumwe na Leta y'ubushinwa .ishingwa mu rwego rwo gua uburenganzira rubanda nyamwinhi kuba bagera ku makuru biboroheye ,dore ko hari imbuga nyinshi Leta y'ubushinwa ifunga kubera ko zivuga ibihabanye n'imirongo ya politiki yabo.

Gukoresha ultrasulf ni ubuntu ,kandi ntibigusaba gukora registration ,ushobora kuyisanga kuri telefone ari apurikasiyo cyangwa ukaba wayikoresha nka Chrome extension ,no mu zindi browser zose wayikoresha nka firefox, mozilla nizindi ....


Dore uko watangira gukoresha gahunda ya mudasobwa ya Ultrasulf

Mu gukoresha Ultrasulf ugomba kuzirikana ko bisaba kureba amatangazo banyuzaho (Ads) nko mu gihe uri nko gukoresha Youtube ,ibi bikaba ariho nabo bakura inyungu zo gukomeza korohereza aabntu gukorsha imbuga za internet zafunzwe.

Kugeza uyu munsi Ultrasulf iboneka mu bihugu 150 ku isi yose ,ushobora kuyikoresha kuri mudasobwa zikoresha sisiteme ya Windows ndetse no ku matelefone akoresha Android ,ku bantu bakoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga bikoresh sisitemya     IOS.

Mu gukoresha ultasulf ,Jya muri Browser yawe ,iyo ariyo yose yaba Mozilla ,Fire fo, internet explorer nizindi ,hanyuma wandike ijambo "Download Ultrasulf " nyuma yo kuryandikamo ukandi Search ,ubundi uyidawunildinge ,numara kuyidawunilodinga uyifungure ku buryo uyensita muri browser yawe

Haza ,ikinyamkuru ubona gufite hejuru ku mutwe handitse Ultrasulf ,hariho n.amakuru atandukanye nkuko bigaragara kuri paji yo hasi ,hanyuma ,hariya hari box  ya Seach ,wandikemo urubuga rwafunzwe wifuza gusura.

 ,

Uko wakoresha Ultrasulf muri Browser ya Chrome 

Ku bantu bakoresha Browser ya Chrome ,biroroshye gukoresha Ulrasulf ,Ujya mu kuri Chrome ,ukayifungura ,hanyuma ugasacinga ikintu bisanzwe nkuko ugishyiramo mu gihe  wifuza gushaka ijambo runaka cayngwa amakuru runaka .



Iyo wanditsemo neza ,biba bigaragara nkuku bigaragara ku ifoto yo hasi 


Hanyuma rero urakomeza ukemeza gukoresha ultrasulf nka Chrome extension ,ibi akaba ribyo biguha uburenganzira bwo gukoresha ultrasulf nta kibazo kandi mu buryo bworoshye.







Nyuma yo kwemeza gukoresha Chrome extension ,ako kanya hahita hafunguka indi paji ,ikgaragaza urubuga rwa Ultrasulf ari naho byose bitangirira .ukabibona nkuko bigaragara ku ifoto igaragara hasi hano.

Mu gukoresha urubuga rwose wifuza kugeraho ,rwa rundi rwafunzwe ,wandika izina ryarwo ,muri iriya box ya seach ,hanyuma rugahita ruza ukemeza ibyo ushaka.

Ni gute wakoresha Ultrasulf kuri telefone?

Gukoresha Ultasulf kuri telefone nabyo birashoboka ,byo kimwe nuko wayikoresha kuri mudasobwa ,ujya muri browser ya chrome ,muri telefone yae ,ukandikamo Ultrasulf ,nabwo ugakurikiza amabwiriza twavuze haruguru nkuko ubigenza kuri mudasobwa .

Nanone ushobora gukoresha apurikasiyo ya Ultrasulf ushobora kudawunilodinga ,uyikoye muri playstore ya telefone yawe.



Iyo umaze kudawunilodinga ,apurikasiyo ya ultrasulf muri telefone yawe ,uhita uyifungura nuko usaznwe ufungura andi mapurikasiyo ,ubundi ugakanda ahantu haba handitse Connect ,ako kanya ugahita utangira gukoresha ultrasulf
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post