Ibintu 9 bitangaje kandi utari uzi ushobora gukoresha Email ya Gmail

 

Ibintu 9 bitangaje kandi utari uzi ushobora gukoresha Email ya  Gmail

Gmail niyo iza ku mwanya wa mbere mu bwoko bwa ma Email akunze gukoreshwa ,ikoreshwa na benshi kurusha za yahoo ,za hotmail ndetse nizindi nyinshi cyane.

Abantu benshi dukoresha Gmail twohereza tunakira ubutumwa bugufi cyangwa se twiyandikisha kugira ngo dukoreshe serivisi runaka kuri internet harimo na Service za gogle.

Ariko burya hari ibindi bintu ushobora gukoresha Gmail yawe kandi kugeza ubu waruziko bidashoboka ,muri ibi bintu nubisobanukirwa ,urasanga gmai yarubakanywe ubuhanga n'ubushobozi bwo korohereza abayikoresha no gutuma ubuzima bwabo bugenda neza.

Dore ibintu 9 ushobora gukora na Gmail yawe ,waruziko bitabaho

Hari ibintu 10 bitangaje ushobora gukoresha Gmail yawe birimo

1.Kumenya ko Ubutumwa bwawe bwasomwe

Hari igihe woherereza umuntu ubutumwa bugufi ,nyuma akaza kukubwira ko atigeze abona ubutumwa bwawe ,nawe ukaba ushobora kubyemera kuko ,wabonye ko bwoherejwe ariko ntiwabonye ko bwasomwe.

Hari uburyo bwashizweho na Google ,ukoresheje Chrome extension yitwa Intelliverse email tracker cyangwa sidekick ,utu twombi wagufasha kumenya niba email yawe yasomwe ,inshuro yasomwe kandi ukamenya uwayisomye aho yari aherereye.

2.Kugarura ubutumwa warangije kohereza ndetse no kuba ubutumwa bwakwisiba ubwabwo

Google yashizeho uburyp bwo kugarura ubutumwa bwoherejwe mu gihe wakoresheje gmail ariko bigakorwa mu kanya gato ,mu gihe ubonyeko ushobora kuba wibeshye . iyo ukimara kohereza ubutumwa ,uhita ubona akamenyetso kavuga ngo "Undo" iyo ugakozeho bwa butumwa buragaruka ,ntabwo buba bukigiye.

Kugira ngo rero usibe ubutumwa bwawe warangije kohereza kare ,ushyiramo chrome extension yitwa Dmail iyi ituma ubutumwa ubwabwo bwisiba .

3.Gukorera (Gupangira ) gahunda y'umunsi kuri gmail 

Niba ukunda gukoresha gmail ,uzitegereza ahagana hirya ku ruhande rw'iburyo ,haba hari akantu kanditseho Task  ,iyo ugakozeho bakubwira ngo add task ,hariya rero uhapangira gahunda y'umunsi ,ukuzuzamo ibikorwa wifuza gukora kuri gahunda y'umunsi.

ibi bikaba binagufasha ko gmail yakwibutsa ,kandi ikagendera uko wagiye upanga ibikorwa byawe ndetse n'isaha wagiye wuzuzamo.

kandi ikaba inagufasha kuba wanasangira ibyo bikorwa n'abandi bantu ,bakabona kuri message ko icyo gikoaribo bagomba kubikora ndetse n'igihe bagomba kugikorera ,gmail yo irabyikorera ,ikabihera ubutumwa .

4.Gutanga  no kuba yakwibutsa gahunda ukoresheje Gmail 

Ukoresheje Gmail ushobora gukoresha gmail ushobora gutanga gahunda (appointment) cyangwa ikaba yakwibutsa  gahunda ufitanye n'umuntu ,

ibi bisaba kuba warujujemo ko icyo gihe ufite gahunda ahantu runaka cyangwa fitanye gahunda n'umuntu runaka .igakora nka Reminder.

5.Guhamagara ku buntu 

ukoresheje gmail yawe ,ushobora guhamagara abantu bawe ,aha wakoresha nka skype ,hangouts .outlooks nizindi apps .

gmail igufasha kugera ku bantu bawe kubera ko igenda ibika contacts zawe ndetse wakwifuza ku bahamagara bikoroha .

6 .guhindura ubutumwa mu rurimi wifuza rwose 

Iyo wakiriye ubutumwa kuri gmail ,wenda buri mu rurimi udasobanukiwe ,ushobora guhita ubuhindura mu rurimi wiyumva ,

uragenda ugafungura bwa butumwa umaze kwakira ,hanyuma wamra ku bufungura ,ukitegereza ku ruhande ahantu hari utudomo 3 ,kuri utwo tudomo niho Uclicka , hanyuma bakaguha amahitamo menshi ,wowe uhitamo ahanditse Translate. hanyuma ugahita ururimi wifuza cyaba icyongereza cyangwa igifaransa.

7.kugena igihe ubutumwa bwawe buragendera

mu gihe wifuza kohereza ubutumwa mu gihe uraba uri offline ,ushobora kugena igihe ubutumwa bwawe buri bugendere .

nanone ushobora kwamndika ubutumwa mu gihe ufite umwanya ,ukaba wagena igihe buzagendera ,ibi bikaba byagufasha.

8.gushyira kuri gahunda ubutumwa bwawe bitewe n'agaciro bugufitiye 

Kuri gmail habaho ibyitwa labels ,ibi bigufasha gukategoriza ubutumwa bwawe , bishyingiye ku gaciro n'uburemere ubuha.

gmail irabyoroshya ku buryo ihita ibyoroshya kuba washyira mu matsinda ubutumwa wakira.

9 .kohereza ubutumwa bumwe ku bantu benshi 

gmail itanga amahitamo yo kohereza ubutumwa bumwe ku bantu benshi kandi bose bakabwakira mu gihe kimwe ,ibi bikba bigufasha gusavinga umwanya wawe no kuba byakwihutisha akazi kawe.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post