Wifashishije imbaraga z'ikoranabuhanga na internet ,ubumenyi bwose waba ufite ,wabubyaza amafaranga ,bwaba ari ubumenyi mu gutunganaya amafoto n'amashusho ,bwaba ari ubumenyi mu kwandika no kuvuga indimi ,bwaba ri ubumenyi mu kubaka imbuga za internet ,bwaba ari ubumenyi mu kwigisha nibindi ,ushobora kububyaza amafarnga menshi.
Hari urubuga rwa internet rwa Fiverr ushpbora gushakiraho ikiraka kijyanye n'ubumenyi waba ufite ,uru rubuga rurizewe kandi imikorere yarwo ituma ruba urubuga abantu benshi bashobora kuvomaho amafaranga.
Yaba ari umuntu wifuza gutanga ikiraka ,gukoresha serivisi zitandukanye nko gukora ama logo ,kubaka imbuka za internet ,kwandika igitabo nibindi ,ushobora gushaka umunyakiraka wabigukorera mu kanya nkako guhumbya ,unyuze kuri uru rubuga rwa Fiverr.
Kubera internet ushobora gukora akazi wibereye iwawe ,kandi ugakorera amafaranga menshi aruta kure n'umushahara wahembwa mu gihe waba ufite akazi .
Mu gihe waba udafite ubumenyi bwo kugurisha nabwo internet yagifasha kubwiga ,aha twavuga nk'imbuga wakwigiraho ,hari nka Lectera ,Coursera ,Google course nizindi nyinshi ,zimwe ushobora no kwigiraho ku buntu cyangwa ukishyura udufaranga duke..
Urubuga rwa Fiverr rufasha benshi mu gukorera amafaranga kuri internet ,kandi menshi ,aho bagurisha ubumenyi bafite ,nanone rukanafasha abifuza gukoresha serivisi runaka bakazibona vuba kandi bitabahenze.
Muri iyi nkuru turakubwira uko wafungura Konti kuri Fiverr ugatangira gushyiraho ubumenyi bwawe ,bityo ukaba wahabona ikiraka kiguha amafaranga menshi .
Dore uko watangira gukorera amafaranga kuri Fiverr
Kugiran ngo utangire gukorera amafaranga kuri
Fiveer bisaba kuba warabashije kuzuza amakuru yawe neza ,ku buryo abasha gukurura umuntu wifuza kugura serivisi utanga .
Amakuru wuzuza kuri uru rubuga yagereranywa na CV yawe igaragaza ubumenyi ufite nibyo ushoboye gukora ,reka nze nkereke uko wakuzuza amakuru abasha gukurura buri wese wifuza gutanga ikiraka mu bumenyi wujujeho ko ufite.
Iyowujujie ijambo
Fiveer mu isahkiro rya google ubona amakuru avuga kuri uru rubuga ndetse na zimwe muri serivisi rutanga .
Zimwe muri serivisi ushobora kugura cyangwa kugurisha ku rubuga rwa Fiveer
Hari serivisi ushobora kugura kuri uru rubuga zirimo
- Gutunganya amajwi n'amashusho
- gukora cartoons
- gutunganya amafoto
- Gukora logo
- gukora ibyapa
- Kubaka imbuga za internet
- socila media mangement
- Gusemura
- kwandika
- kwandika research
- Gutunganya ibitabo
- Kwandika Memoire ku barangiza kaminuza
- Gukora ibyapa
- Gukora amakarita postale
- Gukora amakariya ya Busness
- nibindi byinshi cyane ....
Reka turebe nka Serivisi ziboneka kuri uru rubuga zijyanye no kwandika n'indimi
Serivisi ziboneka kuri uru rubuga zijyanye n'amashusho na Videwo
Serivisi ziboneka kuri uru rubuga zijyanye no kubaka imbuga nibindi bijya gusa
Muri rusange hari nizindi serivisi nyinshi ,dusanga kuri uru rubuga ,muri make uhageze ntiwabura ubumenyi na buke ushobora kugurisha .
hari serivisi nyinshi ku buryo kugira iyo wibona byoroshye ,buri kiraka ukoze ubundi kigomba kujya hagati y'amadorali 5 n'amadorali ibihumbi 10 .
Zirikana ko buri serivisi uhakoze ari ikiraka gishobora kukuzanira n'abandi bakiriya ,bityo kugikora neza bituma abandi abkiriya benshi baboneka ,ku buyo byanaguhindura umukire.
Dore uko watangirana n'urubuga rwa fiveer
Jya mu ishakiro rya Google ,wandikemo ijambo
Fiveer cyangwa kanda
Hano utangire gukoresha uru rubuga.
numara kugera ku rubuga rwa
Fiveer uzabona ipaji isa niyi yo ku ishusho iri hano hasi
Bakubwira ko wageze ku rubuga ,aho ushobora gusanga ibiraka bitandukanye byaguha kashi ,ibiraka byoroheje nko gukora logo nibindi byoroshye gukora ,ndetse ko ushobora no kuhakora serivisi zitandukanye zijyanye n'ubumenyi ufite.
nyuma yaho bazakwereka izindi serivisi bahafite ariko ariko uzazibona mu gihe ukomeje kugenda umanura iyi paji y'ahabanza .
Iyi foto yo hasi ,iragaragaza serivisi zikunze kugurishwa cyane no gukenerwa na benshi ,ku buryo uramutse uzikora byoroshye kubona abazigura byihuse ,harimo nko gukora ama logo ,kubaka imbuga ukoresheje Wordpress , gutunganya amajwi ,gutunganya amashusho n'ibijyana na socila media (imbuga nkoranyambaga).
Nukomeza kandi ku ipaji y'ahabanza ,uzabona izindi serivisi zitandukanye ,yewe n'amakuru avuag uburyo wakoresha uru rubuga kugira ngo ubashe kururonkeraho amafaranga menshi
Iyi foto yo hasi iragaragaza imbumbe ya serivisi zitandukanye ushobora gusanga ku rubuga rwa
Fiveer
Reka twiyandikishe kur uru rubuga nk'umuntu ushaka kuhakorera kashi
Nyuma yo kugera kuri uru rubuga ,hari amahitamo abiri ,ushobora kuhiyandikisha nk'umuntu ufite icyo agurisha ni ukuvuga umuntu uhashaka ikiraka ,ubwo bivuze kwiyandikisha nka seller .
nanone ushobora kuhiyandikisha nka nka buyer ,nabyo bivuze muri icyo gihe uba wahagiye ugiye kugura serivisi ,muri make ushaka umunyakiraka wagukorera serivisi.
reka rero twiyandikisha nka Seller
Kwiyandikisha kuri uru rubuga ushobora gukoresha Email yawe .kubera ko arinabwo byihuta cyangwa ukaba wakoresha facebook profile yawe .
ibi bituma wihuta kandi ntbigutware umwanya munini wuzuza amakuru bagusaba
aka gafoto ko hasi karakwereka notification ubona ikubaza niba uriyandikisha ukoreshe email cyangwa facebook.
Nyuma yo kwiyandikisha ukoresheje email ,ubwo buvuze ko uba warangije kuhfungura konti kandi ushobora gutangira kuyikoresha
reba mu nguni ,ahagani hejuru ,iburyo urahabona ifoto yawe niba uyifite kuri email ,niba utanayifite uhabona aka imaje ku muntu ,
hakande nkuko bigaragara ku ishusho yo hasi hano ,ubundi uhitemo become a seller aha bivuze ko uzaba ugiye kwiyandikisha nk'umuntu wifuza kugurisha ubumenyi afite (umunyakiraka)
Nyuma yo gukanda become a seller ,uba utangiye urugendo rwawe rwo kuzuza ibikunga nibyo umuntu yaheraho aguha ikiraka.
Iyo wamaze gukanda ijambo rya become a seller ,uba utangiye urugendo rwo gukorera amafaranga ,uhita ubona ipaji ,imeze nkiyi foto yo hasi
Kuri iyom ipaji urongera ugakanda riya jambo rya become a seller ,hanyuma bakaguha indi paji imeze nkiyi foto yo hasi
aha baba bagusobanurira urugendo utangiye rwo gukorera kashi binyuze kuri uru rubuga nk'umunyakiraka
nabwo urongera ugakomeza ugakanda kuri continue ,komeza ,nkuo bigaragra kuri iyi foto yo hasi hanobajkubwira kuzuza profile yawe neza ,utanga amakuru ya nyayo kandi ashobora gukurura umuntu wifuza kuguha ikiraka.
fata umwanya wawe .wuzuze neza ibyo bagusaba nkuko babikeneye kuko amakuru uatnga niyo ashyingirwaho baguha ikiraka ariko hano baba bagusobanurira inzira uracamo.
None bakwereka ibintu ukwiye kwitondera no gutunganya nkuko bigaragara kuri iyi foto yo hasi.
Nyu
Nyuma yo kugusobanurira urugendo rwose uranyuramo ufungura unuzuza profile yawe nk'umunyakiraka ndetse nibyo ukwiye kwitondera ,ubwo uba utangiye urugendo .
nkuko bigaragara ku ifoto yo hasi ,nyuma yo gukanda komeza ,baguha ahantu wuzuza amakuru yawe ,kugira ngo ubashe gukora profile ikurura abufuza kuguha ikiraka.
Ukomeza kugenda wuzuza amakuru yose usabwa kandi ukayuzuza neza , hanyuma iyo urangije kuyuzuza kanda ahanditse Publish.
ibyo bivuze ko uzaba uhize profile yawe ku mugaragaro ku buryo umuntu wese wifuza kuguha ikiraka ,binyuze kuri serivisi wifuza kugurisha yakubona.
Ni uku nguko umuntu yuzuza amakuru amwerekeyeho kuri uru rubuga rwa Fiveer ,ni buiza ko ugerageza kuzuza nez amakuru usabwa kuko niyo ashyingirwaho baguha ikiraka.
Hari abantu batandukanye bakorera amafaranga menshi ku rubuga rwa Fiveer nawe ushobora kuba umwe muribo ,icyo usabwa ni ukuba ufite ubumenyi nkenerwa ariko utanabufite wabwiga nabwo binyuze kuri internet.