Iyo wohererejwe ubutumwa bugufi kuri Whatsapp ,nyuma yo kubusoma ,uwabwohereje ahita abona ko wabubonye ndetse ko wanabusomye ,bitewe n'ubwko bwa whatsapp urimo gukoresha ubona ijambo seen cyangwa ukabona ko bwivivuye n'utumenyetso tubiri kaba twahindutse ubururu.
hari igihe umuntu akoherereza ubutumwa ukaba udaska ko yabona ko wabusomye ,yenda utanifuza ku busubiza ,kugira ngo atabona ko wabubonye wakwifashisha ubu buryo ukabusoma ariko ntabone ko wanabubonye.
Whatsapp ikoreshwa na benshi ,bityo muri abo wasanga hari abakwandikira ariko utifuza gusubiza no gukurikirana ibyabo ndavuga ubutumwa bakoherereza.
Dore uburyo wakoresha ugasoma ubutumwa bwa Whatsapp ariko uwabwohereje ntabibone
Hari uburyo 4 wakoresha ugasoma ubutumwa bwa Whatsapp ,uwabukoherereje ntabone ko wabuboye aribwo
1.Banza ufungure Airplane Mode hanyuma ubone gusoma ubutumwa
Mu gihe ubonye notification ko wakiriye ubutumwa buguf kuri Whatsapp ,uhita ujya muri settinga ya telefone yawe ,hanyuma ugakora cyangwa ugafungura akantu kanditseho Airplane mode (gufungura akadege)
Nyuma yo gufungura akadege ,fungura whatsappp ,hanyuma usome bwa butumwa ,witonze uwabwohereje ntabwo ari bubone ko wabubonye
Iyo umaze gusoma ubwo butumwa ,ufunga whatsapp ariko akadege ko kaba kagifunguye , wamara gufunga whatsapp wayivuyeho nibwo ufunga ka kadege .
Ubu ni uburyo bworoshye kandi bwihuze kuba wahita usoma ubwo butumwa bugufi kuri whatsapp ariko bisaba ko no mu gihe wongeye gufungura whatsapp ,wongera nabwo ukaba washizemo akadege ,kuko iyo katarimo ,ugafungura whatsapp bwa butumwa wasomye kare ,buhita bwivivura ko wabubonye.
Ongera kuyifungura mu gihe wumva witeguye ku busubiza cyangwa kugira icyo ubukoraho.
2.Gufungura whatsapp ugahagarika ibyitwa Read Receipts
Aha ufungura whatsapp ,ukareba iburyo ahagana hejuru ,haba hari utudomo dutatu ,uwo tudomo udukoraho ,hanyuma hagahita hagaragara urutonde rwa menu ,kanda ahanditse Setting ,
Nyuma yo gukanda kuri setting , kanda ahanditse Account ,nyuma yaho ukande privacy , hanyuma ushakishe ahantu handitse Disable read receipts .
Nyuma yuko ufunze read receipts ,wagenda ugasoma ubutumwa bwawe ,nta mbogamizi ,uwabwohereje nabwo ntabwo yabona ko wabubonye.
3.Gukoresha apurikasiyo yitwa Unseen App
mu gihe ubu buryo 2 bwa mbere ,bukogoye ushobora kudawunilodinga apurikasiyo yitwa Unseen App ,iyi wayisanga muri Google playStore.
Jya muri Play Store ku bakoresha fone zaAndroid ,kanda mu ishakiro ryayo ushakishe Unseen app ,nyuma yo kuyinbona yishyire muri fone yawe .
Nyuma yo kuyishyira muri telefone ,yifungure ,uzabona akamesaje gatuma kagusaba kuzajya wakira notification ,kanda ok.
Hanyuma jya muri setting za telefone yawe ,iyi apurikasiyo ya unseen uyihe uburenganzira bitewe na telefone yawe ujya ahanditse notification access.
Hanyuma nyuma yo guha uburenganzira iyi apurikasiyo uzajya wakira ubutumwa bugufi kuri whatsapp ,ubundi ubusomere muri iyi apurikasiyo ya Unseen.
Ibi kandi bizatuma ushobora gusoma ubutumwa bwose uzakira ,ababwohereje batamenye ko wabubonye.
4.Koresha Apurikasiyo ya Blue tick last Hider App
Iyi nayo ni Apurikasiyo ushobora gukoresha ,ubundi ukabasha guhisha umuntu wakohererej ubutumwa ko wabubonye .
Kimwe na Unseen app nayo ujya mu bubiko bwa Playstore ,ukayidawunilodinga kuri telefone yawe ,nyuma yo kuyishyira kuri telefone urayifungura.
Ukayiha access kuri telefone yawe ,nanone nayo ujya muri Setting nawo iyi apurikasiyo ukayiha access kuri telefone yawe ,nyuma yo gukora ibi .
bizajya bituma ,ubasha gusoma ubutumwa bwawe ,nta kibazo kandi uwabwohereje ntabone ko wabusomye .