Uko wakorera amafaranga atubutse ku gapurikasiyo ka Premise ukoresheej telefone (Ubuhamya bwa nyabwo)


Uko wakorera amafaranga atubutse ku gapurikasiyo ka Premise ukoresheej telefone (Ubuhamya bwa nyabwo)

Apurikasiyo ya Premise ni imwe mu mapurikasiyo ya telefone ushobora gukoreraho kashi zitubutse ukoresheje telefone kandi bitagusabye ubuhanga buhambaye.

Ukoresheheje Apurikasiyo ya Premise ushobora gutanga amakuru y'agace uherereyemo ,wenda nka sitasiyo ya essence ihari ,amaresitora ahari ,ibitaro ndetse n'ibindi bikorwa remezo bihari ,bityo ukaba wahabwa amafranga kubera ayo makuru watanze.

Aya amakuru utanze ntabwo akoreshwa mu bikorwa bibi ,ahubwo yifashishwa mu kurangira abantu ibyo bikorwa ku babyifuza bakoresheje internet cyangwa nka google map.

Apurikasiyo ya Premise yahujwe na telefone ku buryo ushobora kwishyurwa ukoresheje Mobile Money kandi amafaranga ubarirwa abarwa mu manyarwanda .nanone ushobora kubikuza amafaranga wahakoreye binyuze kuri Coin Base ukaba wakwishyurwa mu mafaranga y'ikoranabuhanga.

Amafaranga make wemerwa ku biuza ku muntu uri bukoreshe MOMO  ni 4750 frw naho ku muntu uri bukoreshe CoinBase  ni 5000 frw.

Dore uko wakorera amafaranga kuri iyi apurikasiyo ya Premise 

Mbere na mbere banza ujye mu bubiko bwa Playstore cyangwa Appstore udawunilodinge iyi apurikasiyo kuyigeraho Kanda Hano.

Nyuma yo kuyishyira muri telefone yawe ,uyiyandikishaho ukoresheje uburyo butandukanye burimo na Email ,nyuma yo kwiyamdikasha baguha utubazo duke usubiza ,nyum a yo kudusubbiza bakagenda bagiha task zishyurwa .
Mu bubiko bwa Appstore cyangwa Playstore ,Apurikasiyo ya premise ni uku iba igaragara ,winjira muri ubu bubiko ,ukandika Premise mu ishakiro ryabwo ,hanyuma ukabona apurikasiyo imez gutya 
Nyuma yo kuyensitalla no kuyfungura ,ubona ifite ibara ry'umutuku nkuko bigaragara kuri iyi foto ,hari izindi apurikasiyo nyinshi bijya gusa ,ni byiza gushishoza ko wadawunilodinze iya nyayo.
Nyuma yo gushyira iyi apurikasiyo muri telefone ,ushobora kuyiyandikishaho ukoresheje email ufite muri telefone yawe ,cyangwa ugahitamo uburyo bwo kwiyandikisha wuzuza amakuru akwerekeye.

Gukoresha email bituma byihuta kandi bigakuraho inzitizi zo kuba ushobora kwibagirwa umubare w'ibanga wo kuri iyi apurikasiyo ,kuko iyo wakoresheje email nyine ubwo uba ari uwa email yawe usanzwe ukoresha.
Nyuma yo kwiyandikisha kuri iyi apurikasiyo ,uhabwa aho kwemeza agace uherereyemo ,cyangwa igihugu ,ibi bikaba bifasha kumenya tasks baguha ,zijyana n'agace urimo 

Ibi bikaba bikenewe cyane kuko mu makuru utanga ajyana n'agace urimo.
Nanone iyi apurikasiyo igusaba uburenganzira bwo kugenzura abaguhamagara mu gihe urimo kuyikoresha ,ariko ntibashobora kuyifashisha mu ku kwiba amakuru cyangwa guhamagara umuntu uri muri telefone yawe 
Nyuma yo kwemeza ibi byose ,uhabwa ibikorwa cyangwa utubazo usubiza ,bigutegura gusobanukirwa imiterere y'ibibazo uzajya usubiza .

buri gikorwa cyangwa ikibazo usubiza hano cyitwa task (umukoro) uko usubiza neza nibyo bituma ubasha kugirirwa icyizere no guhabwa task nyinshi atuma winjiza amafaranga afatika .

Nyuma yo gusubiza umukoro wawe ,bakubwira ko task yabayee completed ,ahanini bakunze kuguha amasaha 24 bagenzura ibyo wasubije.



Kugira ngo urebe amafaranga umze kugira ukanda ahanditse wallet ,wamra kwinjiramo niho bakwereka amafaranga umaze gukorera mu mikoro baguhaye.

Dusoza 

Biragoye ko wakorera amafaranga menshi kuri iyi apurikasiyo ,ariko ushobora kuhakora udufaranga wakwifashisha mu gukemura utubazo duto.

Uko ugenda ukoresha apurikasiyo ya Premise kenshi ,ukanabasha gusubiza ibibazo byinshi ,bituma ugira amahirwe yo kubona imikoro myinshi ,ibi bikanatuma ubona amafaranga menshi..
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post