Apurikasiyo ya Premise ni imwe mu mapurikasiyo ya telefone ushobora gukoreraho kashi zitubutse ukoresheje telefone kandi bitagusabye ubuhanga buhambaye.
Ukoresheheje Apurikasiyo ya Premise ushobora gutanga amakuru y'agace uherereyemo ,wenda nka sitasiyo ya essence ihari ,amaresitora ahari ,ibitaro ndetse n'ibindi bikorwa remezo bihari ,bityo ukaba wahabwa amafranga kubera ayo makuru watanze.
Aya amakuru utanze ntabwo akoreshwa mu bikorwa bibi ,ahubwo yifashishwa mu kurangira abantu ibyo bikorwa ku babyifuza bakoresheje internet cyangwa nka google map.
Apurikasiyo ya Premise yahujwe na telefone ku buryo ushobora kwishyurwa ukoresheje Mobile Money kandi amafaranga ubarirwa abarwa mu manyarwanda .nanone ushobora kubikuza amafaranga wahakoreye binyuze kuri Coin Base ukaba wakwishyurwa mu mafaranga y'ikoranabuhanga.
Amafaranga make wemerwa ku biuza ku muntu uri bukoreshe MOMO ni 4750 frw naho ku muntu uri bukoreshe CoinBase ni 5000 frw.
Dore uko wakorera amafaranga kuri iyi apurikasiyo ya Premise
Nyuma yo gushyira iyi apurikasiyo muri telefone ,ushobora kuyiyandikishaho ukoresheje email ufite muri telefone yawe ,cyangwa ugahitamo uburyo bwo kwiyandikisha wuzuza amakuru akwerekeye.
Nyuma yo kwiyandikisha kuri iyi apurikasiyo ,uhabwa aho kwemeza agace uherereyemo ,cyangwa igihugu ,ibi bikaba bifasha kumenya tasks baguha ,zijyana n'agace urimo
Nanone iyi apurikasiyo igusaba uburenganzira bwo kugenzura abaguhamagara mu gihe urimo kuyikoresha ,ariko ntibashobora kuyifashisha mu ku kwiba amakuru cyangwa guhamagara umuntu uri muri telefone yawe
Nyuma yo kwemeza ibi byose ,uhabwa ibikorwa cyangwa utubazo usubiza ,bigutegura gusobanukirwa imiterere y'ibibazo uzajya usubiza .
Nyuma yo gusubiza umukoro wawe ,bakubwira ko task yabayee completed ,ahanini bakunze kuguha amasaha 24 bagenzura ibyo wasubije.