Abantu 15 bapfiriye mu irasana ryabereye mu kabari

Abantu 15 bapfiriye mu irasana ryabereye mu kabari

 Polisi yo muri Afurika yepfo yatangaje ko abantu bagera kuri 15 bapfiriye mu irasana ryabereye mu kabari gaherereye mu gace ka Soweto.ibi bikaba byarabaye ku munsi wo ku cyumweru.

Ikinyamakuru cya SABC cyatangaje ko hari abantubesnhi bakomekeye muri iki gitero ,iki gitero kikaba cyarabaye mu masaha y'ijoro aho agatsinda k'abantu bitwaje binjiye muri aka kabari bitwaje imbunda na pistoli za milimetero 9, akabri binjiyemo kitwa Nomzamo kari hafi y'umugi wa Johannesburg ,ako kanya bakinjira mu kabari bahise batangira kurasa.

Polisi yo muri aka gace yatangaje ko abantu 23 aribo barasiwe muri ako kabari ,12 muribo bahise bahasiga ubuzima ,11 bahise bihutanywa kwa muganga aho 2 muribo bapfiriye kwa muganga.

Kugeza ubu Polisi ivuga ko abakoze ibi byaha batarafatwaa riko amaperereza arakomeje hashakishwa aba banyabyaha.

Umukuro wa Polisi muri aka gace witwa Mawela ubwo yaagniraga n'ikinyam,kuru cya ENCA yavuze bigaragara ko abantu besnhi barasiwe mu kivunge ubwo bagergezaga gusohoka biruka bakiza amagara yabo.

Ati turimo gukora ibishoboka byose ngo dushakire ubutabera  izi nzirakarengane ,kandi avuga ko Polisi iri gukora ibishoboka byose ngo abakoze ibi byaha bafatwe bagezwe imbere y'Ubutabera.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post