Hatangajwe impamvu ya nyayo Tetsuya yamagami yarashe Uwahoze ari Minisitiri w'Ubuyapaani Bwana Shinzo Abbe ,Ese ubundi uyu mugano ni muntu ki?

 

Uwahoze ari Ministiri w'ubuyapani Bwana Shinzo Abbe

Ku munsi wo kuwa gatanu nibwo byatangajwe uwahoze ari Ministiri w'Ubuyapani Bwana Shinzo Abbe yitabye Imana ,ni nyuma yo kuraswa n'umugabo witwa Tetsuya Yaamagami ,aho yari mu ruhame arimo atanga imbirwaruhame y'ishaka rye.

Bwana Shinzo Abbe yabaye Minisitiri w'ubuyapani mu gihe kirekire ,apfuye afite imyaka 67 akaba yaraguye mu bitaro bya Nara Medical University nyuma y'amasaha atanu amaze kurasw ,abaganga bakoze uko bashoboye ngo barokore ubuzima bwe ariko biranga.

Uyu mugabo Tetsuya Yamagami niwe wamurasiye mu ruhame akoresheje imbunda ubwe yikoreye ,nyuma yo kumurasa yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi aho arimo guhatwa ibibazo hakorwa n'ipererereza ryo kureba niba ntabandi bantu babyihishe inyuma.

Ubundi Tetsuya Yamagami ni muntu ki?

Ubwo Tetsuya yari kuri Polisi yatangaje ko impamvu yatumye yica Shinzo Abbe ari uko yari amufitiye urwango kubera ko ngo Shinzo Abbe abarizwa mu matsinda y'ibanga atufuriza ibyiza rubanda.

Ikinyamakuru cyo mu buyapani cya NHK (Kyodo News Agency ) cyatangaje ko Polisi yavuze ko Nyina wuyu mwicanyi nawe anbarizwa muri iryo tsinda ryavuzwe.

Nyina wa Tetsuya abarizwa mu itsinda ryitwa Family Federation For World Peace and Unification ,ugenekereje ni nk''itsinda riharanira amahoro kui isi ,ariko uyu mwicanyi ntabwo yigeze barizwa muri iri tsinda.
Tetsuya Yamagami byavuzwe ko nta kibazo cyo mu mutwe afite kandi ko nta kazi yagiraga ,mu kwezi kwa 10 2020 nibwo yabonye akazi ariko nyuma yaje kukavaho ,umwe bakoranga nawe yavuze ko Yamagami ari umuntu udakunda kuvuga kandi wihererana ibye.
 
Uyu mugabo Yamagami Tetsuya yafatiraga ifunguro rya Saa sita mu mudoka ye gusa .muri make yabagaho asa n'umuntu uri mu bwigunge.

Imbunda Yamagami yakoresheje arasa Shinzo Abbe ni imbunda yikoreye ubwe ikozwe n'impombo ebyiri .inzengurukijwe na bya supradara ku buryo bigaragata ko ari imbunda idakoranye ikoranabuhanga ariko ibasha kurasa igahamya.

Mu nzu ye atuyemo ,ubwo yasakwaga basanzemo izindi mbunda yikoreye ubwe ndetse n'ibindi biturika nabyo yikoreye ubwe.

Ubwo yabazwaga na Polisi yatangaje ko ubuhanga bwo kwikorera imbunda yabukopeye mu mavidewo yarebaga ku rubuga rwa Youtube ,ndetse akaba yaranajyaga mu isozi kwitoza kurasa no guhamya.
Inzego zari zishinzwe kurindira umutekano Shinzo Abbe zanenzwe kuba zaragize uburangare kugeza aho ubuzima bwa Shinzo Abbe bugiye mu kaga.

Shinzo Abbe yabaye Ministiri w'Ubuyapani ,yashimiwe iterambere yagejeje  ku gihugu cye ndetse n'uburyo agiye agirana imibanire myiza nibindi bihugu bitandukanye ,abakomeye hirya no hino ku isi bakomeje kwifuriza iruhuko ridashyira umuryango wa Shinzo Abbe 
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post