Byatangajwe n'ikinyamakuru cya RT News ko umuturage wa Ukraine ,kimwe n'abaturage batuye muri Repubulika za DonBass ko bashobora kubona ubwenegihugu bw'Uburusiya kimwe n'impapuro z'inzira ku buryo bworoshye.
Ku Munsi wo kuwa mbere nibwo Perezida W'Uburusiya Bwana Vladmir Putin yasshize umukono ku itegeko ryemerera abanya Ukraine kuba basaba ubwenegihugu bw'Uburusiya ku buryo bworoshye cyane cyane ariko hakibandwa abatuye mu duce twa DonBass.
Kandi harimo ko umuturage wa Ukraine ashobora gutura mu Burusiya agahabwa uburenganzira bwo kubona akazi no gutunga ibindi yifuza ,akaba ashobora no gusaba ubwenegihugu bw'Uburusiya bidasabye ko ahamara imyaka 5 nkuko itegeko risanzwe ryabiteganyaga.
Mu mpera z'Ukwezi kwa kabiri nibwo Uburusiya bwatangaje ko Bwemera Repubulika za Luhansky na Donetsky ziherereye mu gace ka Donbass nka Repubulika zigenga ,aya mahirwe yashizweho akaba areba cyane abatuye muri utu duce .
Guhera mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ,abanya Ukraine bagera ku 950.000 batanze ubusabe bwabo busaba ubwenegihugu bw'uburusiya ,ubu abarenga 770.000 bamze kubuhabwa.
Mu kwezi kwa Gatanu ,nibwo abaturage batye mu duce twa Zaporozhye na Kherson nabo bari mu batangiye koroherezwa kubona ubenegihugu bw'Uburusya ku buryo bworoshye.
Tariki ya 24 Gashyantare 2022 ,nubwo Uburusiya bwatangaje ko bwatangiye ibitero bidasanzwe bya Gisirikare ku gihugu cya Ukraine ,aho buvuga ko Ukraine yananiwe kubahiriza amasezerano ya Minsk .
Mu kwezi kwa kabiri nanone nibwo uburusiya bwatangaje ko Bwemera Repubulika ya Luhansky na Donestsky nka Repubulika zigenga ,abantu batandukanye bakaba bavuga ko ibi Uburusiya bwabikoze mu rwego rwo gushaka urwitwazo rwo gutera igihugu cya Ukraine.
Uburusiya bukaba bwaranzwe n'Abo mu burengerazuba gukoresha iturufu yo gutanga ubwenegihugu mu rwego rwo kwigarurira imitima y'abanya Ukraine.