Sri Lanka :Abaturage bariye karungu ,Akavuyo muri Politiki ,Perezida agiye kwegura

 

Akavuyo muri Sri Lanka

Bwana Gotabaya Rajapaksa yatangaje tariki ya 13/07 azegura ku mwanya wa Perezida ,ibi bitangajwe nyuma yaho abaturage bagaragaje ko barambiwe Guverinoma ye kandi ko bakeneye impinduka muri Politiki ,ibi bakabiterwa nuko Ubutegetsi bwa Gotabaya bwananiwe guhangana n'ubukungu aho inzara irimo kunuma muri iki gihugu ,rubanda rurimo kwicira isazi mu maso..

Abaturage benshi babarirwa mu bihumbi bateye ingoro y'umukuru w'igihugu ,binjira kwa Perezida mu biro ndetse niwe mu rugo ,Televisiziyo zo muri iki gihugu zagiye zinyuzaho amashusho yaba baturage bicaye mu ntebe za perezida ,abandi bari mu gikoni birira inzoga zo kwa perezida ,abandi biryamiye muri piscine ,mbese ibintu byari akavuyo.

Perezida w'igihugu cya Sri Lanka

Mu rugo rwa Minisitiri w'intebe ho byatangajwe ko rwatwitswe rurashya rurakongoka ,abarinda Minisitiri w'intebe bamenyeshejwe ko abaturage barimo kwerekeza  ku rugo rwe ,ako kanya yahise ahungishirijwa ahantu hafite umutekano kugeza ubu hatari hamenyekana.

Ubu burakari bukomeye bw'abaturage bwatewe nuko muri iki gihugu ,ubuzima bwahenze ku buryo bukomeye ,abantu benshi bigarijwe n'amapfa ,ibikomoka kuri Peteroli byabuze ,abantu bafite imodoka zabo bwite barazihagaritse ,ibitaro yabuze ibikoresho bifashisha mu buvuzi ,ahantu hose haragaragara ubukene n'imibereho mibi.

Guverinoma ya Bwana Gotabaya Rajapaksa yanenzwe kunanirwa gukemura ibibazo bya rubanda ndetse inanirwa no guhangana n'ikibazo cy'Ubukungu ,ikaba inashinjwa kumugwa na ruswa no kuba ubutegetsi buri mu maboko ya bamwe.

Ibintu ngo byatangiye kuzamba nyuma yaho Uburusiya butangije ibitero ku gihugu cya Ukraine aho bimwe mu bihano byashizweho byatumye bimwe mu bicuruzwa nk'ibikomoka kuri peteroli bibura.

Ikinyamakuru cya BBC dukesha iyi nkuru kivuga ko Umukuru w'inteko ishinga amategeko ariwe watatangaje ko Bwana Gotabaya ,Perezida wa Sri Lanka yafashe icyemezo co kuva ku butegetsi ku bushake bwe kugira ngo amahoro baoneke ,ubwigure bwe bukaba buzangazwa tariki ya 13 uku kwezi.

Nyuma yo gutangazwa ukwegura kwa Perezida ,ibi byateye akanyamuneza muru rubanda ndetse na Minisitiri w'intebe nawe akaba yatangaje ubwegure bwe.

Ibinyamakuru nka Reuters bivuga ko igihugu cya Sri Lanka cyugarijwe n'ibibazo bikomeye by'ubukungu aho ifaranga ryabo ryataye agaciro ,ibicuruzwa ntibikigera mu gihugu aha harimo ibikomoka kuri peteroli ,imiti n'ibiribwa .,ibi bikaba bitari byarigeze bibaho mu myaka 70 ishize yyose.

Kugeza ubu nta muntu uzi aho umukuru w'igihugu cya Sri Lanka aherereye ariko bivugwa ko yajyanywe n'inzego z'umutekano aho zimurindiye umutekano.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post