Ukraine irategura ibitero Simusiga byo kwigarurira uduce twayo twafashwe n'Uburusiya

 

Ingabo za Ukraine

Igihugu cya Ukraine kirimo kwegeranya ingabo nyinshi ndetse kinakangurira abakorerabushake bafite ubushake bwo kujya ku rugamba ,aho byatangajwe ko kirimo kwitegura kugaba ibitero bikomeye ku ngabo z'abarusiya ziri mu duce twa Don Bass twamaze kwigarurirwa n'Uburusiya .

Bwana Oleksii Reznikov ,Minisitiri w'Ingabo mu gihugu cya Ukraine yatangaje ko bateganya kugana ibitero bikomeye bifashishije intwaro bahawe nabo mu Burengerazuba kugira ngo bigarurire uduce twa Ukraine twigaruriwe n'uburusiya.

Aya magambo si ubwa mbere avuzwe n'abategetsi bakomeye bo muri Ukraine kuko na Perezida wa Ukraine Bwana Volodymyr Zelenski yatangaje ko nta na santimetero y'igihugu cya Ukraine bazigera begurira Uburusia ,yavue ko bazakora ibishoboka byose bakigarurira  uduce twawo twafashwe n'uburusiya.

Ukraine yohererejwe ibitwaro bikomeye birimo ibitwaro bya Himars bishobora kurasa mu ntera ndende ,ibihugu bitandukanye by'Abanyaburaburayi n'Abanyamerika bakomeje kurunda ibitwaro bikomeye muri Ukraine harimo ibitwaro bwa Missile ,ibibunda birasa ibifaru ,sisitimu 'ubwirinzi za gisrikari.

Ubwo nanone yari mu kiganiroBwana Rezniov yatangaje ko bashimira Ubwongereza mu kubera ubufasha butandukanye bakomeje guha Igihugu cya Ukraine burimo Intwaro zagiye ziva mu bihugu bitandukanye bya OTAN harimo n'ibyakorewe mu basoviyete.

Yakomeje agira ati kandi dukeneye ubundi bufasha bwinshi bw'intwaro zirimo ubwirinzi bw'basirikari ndetse n'imbunda zirasa kure kugira ngo babashe kurinda ubuzima bw'abasirikari bari gutakariza ku rugamba.

Leta ya Ukraine yatangaje ko buri munsi itakaza ubuzima bw'abasirikari bayo bagera ku ijana ,amagambo yose yatangajwe na Ukraine ko irimo gutegura igitero gikomeye nta kintu gikomeye Uburusiya bwa bwabitangazaho ariko Uburusiyaburimo burakoresha umuvuduko munini  mu kwigarurira uduce twaao muri Donbass cyane cyane uduherereye muri Repubulika ya Donestsky.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post