Ishami rya Polisi rishinzwe riahinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga rytangaje ko kuva ku munsi w'ejo tariki ya 15 Nyakanga kugeza tariki ya 22 Nyakanga ,abantu bifuza gukorera impushya z'agateganyo n'impushya za Burundu zo gutwara ibinyabiziga bashobora kwiyandikisha
Abaziyandikisha muri iki gihe cyagenwe bazakora ibizamini kuva mu kwezi kwa kanama kugera mu kwa ukwakira 2022.
Ibisabwa kubiyandikisha
Abifuza gukorera impushya z'agateganyo barasabwa kuba bafite indangamuntu y'umwimerere
Abifuza gukorera impushya za burundu barasabwa kuba bafite uruhushya rwa gateganyo rutararangira cyangwa bafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga narwo rutararangira.
uburyo bwo kwiyandikisha ni ubusanzwe ni ukunyura ku rubuga rw'irembo .
Tags:
Amakuru