Uwahoze ari umugore wa Donald Trump yitabye Imana ku myaka 73

 

Umugore wa Donald Trump

Byatangajwe na bwana trump ko uwahoze ari umugore we ,banabyaranye abana batatu ko yitabye Imana mu magambo ya trump yagize ati " yari umugore w'intore mwiza kandi utangaje ,yabayeho  mu buzima bukomeye kandi bwo kwigiraho byinshi.

Madame Ivana Trump yashyingiranwe na Bwana Trump mu mwaka wa 1977 ,baje kumarana imyaka 15 ,batandukana mu mwaka wa 1992 ,bamaze kubyarana abana batatu aribo Donald Junior,Ivank Trump na Eric Trump .

Uyu mugore akaba ari we wa mbere Trump yarongoye ,Ivana Trump akomoka mu gihugu cya Repubulika ya Checque ,ababyeyi be baje muri Amerika nyuma yuko avuka,

Icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana neza ariko ikinyamakuru cya Associated Press kivuga ko  bikekwa ko yaba yahitanywe n'impanuka ,ayo akaba ari amakuru cyahawe numwe mu ba polisi .

Muri ayo makuru kandi bivugwa ko uyu wahoze ari umugore wa Trump yasanzwe iwe yataye ubwenge bigaragara ko yahanutse ku nzu ariko aya makuru nta remezwa neza .akaba yari atuye muri New York.

Donald Trump n'umugore we bamenyekanye cyane mu myaka ya 1980 na 1990 kubera ubwiza uyu mugore yari afite bigakubitiraho ko Trump yari umusore uzamuka neza ,ufite amafaranga ,wandikwaga mu binyamakuru byari bikomeye muri icyo gihe nk'umuntu w'icyitegererezo.

Donald Trump n'umugore we bagishyingiranwa

Bwana Donald Trump yanditse igitabo acyita Raising Trump aho ashoimira uyu mugore ndetse akavuga uburyo ari umugore yigiyeho byinshi kandi wareze abana be neza ,akabaha uburere buri wese yakwifuza ,uyu mugore wa Donald Trump apfuye yari umushoramari mu bijyanye n;ibikoresho nkenerwa n'abagore mu kongera ubwiza no kwirimbisha.

Donald Trump yabaye Perezida wa Amerika mu gihe cya manda imwe ,aho yagiye ku butegetsi asimbuye Bwana Barack Obama ,nawe yaje gusimburwa na Bwana Joe Biden ,uriho kugeza ubu.

Donald Trump nyuma yo gutandukana nuyu mugore nawe yashatse abandi bagore ,baje no kubyara abandi bana .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post