Ibanga ryo gutsinda intambara y'ubuzima no kugera ku ntsinzi abandi batagukekeraho

Gutsinda intambara iri imbere muri twe


Kera cyane hariho Ubwami bubiri ,Ubwami bwa mbere bwari Ubwami bunini cyane kandi bukize cyane ,bufite igisrikari gikomeye n'intwaro zihambaye ,bari bafite imyitzo ihambaye yo kurwanira ku migongo y'amafarasi ndetse banasobanukiwe n'urugamba .

Ubwami bwa kabiri bwari buto cyane ,bufite abaturage bake ariko bunze ubumwe ,baziranye hagati yabo ,bavuga ururimi rumwe banizera ibintu bimwe , 

Bwa bwami bukomeye  kandi bunini bwafashe umwanzuro wo gutera ubwami buto ,ubwami bunini bwari bwizeye intsinzi kubera ko cyari igisirikari kinini kandi cyatojwe gifite n'ibikoresho bihagije ,Bwa bwami buto nabwo byaragaragara ko bugomba gutsindwa kubera ko bwari bugiye guhangana n'igisirikari kinini kikubye icyabo inshuro nyinshi haba mu bwinshi bw'ingabo no mu bikoresho.

Umuntu wese wumvise urwo rugamba yumvaga ari nk'urugamba rw'intare n'intama ,ingabo n'abagaba b'ingabo bose bo mu bwami buto bose ,bumvise bamanika amaboko bakemera gutsindwa batarwanye ariko Umwami wabo yari umunyabwenge yanze kubyemera.
Umwami w'umunyabwenge



Umwami yigiriye inama yo kujya kubaza inama umugabo wari mu bwami bwe w'umunyabwenge kandi wari warihaye Imana ,Umwami ahageze atekerereza uwo munyabwenge uburyo bimeze ndetse nuko abagaba b'ingabo babyumva.

Umugabo mukumara kumva  ibyo umwami amubwiye yaramusubije ati " Nyagasani ,mpa ingabo zawe nziyobore ku rugamba kandi tuzatahukana intsinzi , Umwami yabnje gusa nutinze kumusubiza ,abanza gutekereza uburyo uwo mugabo nta experience y'urugamba afite ,yewe bwari nabwo bwa mbere yari agiye kujya ku rugamba .

Ariko kubera ko Umwami yamwizeraga akizera n'Imana ,yarabimwemereye ,ubwo basubirana Ibwami ,bukeye mu gitondo ingabo zose zibyukira ibwami ziteguye urugamba ,zimaze kumva ko zigiye kuyoborwa n'umugabo utazi iby'urugamba ,zitangira gutinya ,ariko kubera ko ryari itegeko ry'umwami kujya ku rugamba ,nta kundi bagombaga kubigenza ,uwari bwange yari gucibwa umutwe.

Ubwo bafashe urugendo rwo kujya aho urugamba rugomba kubera ,wa mugabo w'umunyabwenge yari imbere yabo ,baragenda bageze ku rusengero arahagarara ,aterura ijwi abwira ingabo zose ati " Mbere yo kujya ku rygamba ,mureke tubanze twiragize Imana ,tunayibaze niba turatsinda ,nitaduah ikimenyetso cy'intsinzi turasubira mu rugo n'iduha ikimenyetso ,nta kabuza turatsinda urugamba, 

Wa mugabo yafashe igiceri ,abwira ingabo zose ati " iki giceri ninkiterera hejuru ,kikagwa umutwe uri hejuru ,icyo ni ikimenyetso cyuko tuributsinde ariko nibigenda ukundi ni ikimenyetso cyuko turatsindwa ,turakata dusubire i muhira.
Umugabo w'umunyabwenge



Yaterereye cya giceri hejuru mu kugwa ,kigwa umutwe uri hejuru ,ubwo mu ngabo hose ,morali yarazamutse ,urusaku rurazamuka ,nta kabuza bari bizeye intsinzi ,baragiye bageze ku rugamba ,kubera ,Morali no kwizera byari bibarimo batsinze za ngabo z'ubwami bunini ,bazimarira ku bugi bw'inkota zabo.

ubwo bari batahukanye intsinzi bavuye ku rugamba ,bongeye kunyutra kuri rwa rusengero ,wa mugabo w'umunyabwenge ,arababwira ati Reka tubanze dushimira Imana yaduhaye intsinzi ,Hanyuma ingabo zose zirahagarara zibanza gusenga ,
Gutsinda


Bamaze gusenga arazibwira ati Imana niyo gushimira nibyo ,ariko ni mwebwe mukwiye kwishimra bwa mbere ,akura cya giceri mu mufuka arakibereka ,arababwira ati kino giceri gifite imitwe hose ,uko cyagomba kugwa umutwe nawo wagombaga kuza hejuru.

Ahubwo icyizere ,imbaraga n'ubushake mwifitemo nibyo byatumye mutsinda urugamba ,iyo mutaza kugira Morali n'ubutwari  tuba twatsinzwe ,ubwo ako kanya ingabo zose zaguye mu kantu ,zumva ko byose bishoboka ku muntu ushaka.


Burya mu buzima ,Muntu ahiora ahanganye n'ibibazo by'isi ,imihangayiko y'imibereho .uburwayi .ubukene,abakwanga ,wowe ubwawe ni wowe wifitemo imbaraga n'ubushobozi bwo gutsinda ibyo byose .

Ntuzigere ugamburuzwa n'imitego y'ibyago ubona imbere yawe ,ku bushake bwawe no kwiyizera ya mitego uzayirenga ,uzatsinda .uririmbe intszinzi ,wicibwa intege n'abandi akdni nawe wikwica intege ubwawe ,jya uhora ushaka ikintu cyose cyagutera imbaraga kikazakuzamurira kwigirira icyizere.

Mbere ya byose jya wibuka gusenga no kwiragiza Imana
Ingoro y'intsizni


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post