Uko byagenda kose ,ugomba kuba wowe ,ntihazagire ikintu na kimwe kikugamburuza (Inkuru y'umumonko na Scorpion0

 


Umunsi umwe umugabo w'umumonko (Uwihayimana) yarimo kugenda ,agera ku mugezi ,ubwo yarimo ashaka gutambuka ngo yambuke umugezi ,yyaritegereje abona agasimba gato kitwa Scorpion(soma sikorupiyo) kaguye mu mazi ,kandi kananwe kuvamo .

Wa mugabo yakagiriye impuhwe ,aka gasimba ntikazi koga ,yumvise yagafasha kuva mu mazi .yaciye bugufi arambura ikiganza cye agakura mu mazi aho kari kaguye .aki gafata karamuruma ,aka gasimba ka sikorupiyo gakunda kurumana ,kandi karababza cyane .

iyi kakurumye kaba kameze nk'ikintu kikubabye kandi kibabaza cyane ,wa mugabo w'umumonko nyuma yo kumuruma karamucitse karongera kagwa mu mazi ,aho kamurumye hamze guhora (atakibabara) yarongeye arambura akaboko ke agashyira ku kiganza agerageza kugakura mu mazi.


Karongeye karamuruma ,ibyo biba inshuro nyinshi ,uko agerageje ku gakuramo kakamuruma kandi kakamubabaza bya nyabyo ,ariko ku nshuro ya nyuma yaje kugakura mu mazi akageza imusozi.

Hari umugabo wa mureberaga kure ariko aho yashoboraga kubona neza ibyo uwo mu mumonko yakoraga byose ,yashoboraga no kubona uburyo iyo sikorupiyo yamurumaga ubwo yageragezaga kuyikura mu mazi.

yegereye umumonko aramubaza ati " Nakwitegerezaga ubwo wageragezaga gukura iriya sikorupiyo mu mazi ,n'uburyo yakurumaga nabibonye .ese iyo uyihorera ukigendera ukayirekera mu mazi koko? ubu ntubona uburyo yakurumye ,ikagutera ububare n'uburozi bwayo "

Wa mumonko yamusubije ati sinagombaga kureka kuyitabara nubwo bwose yandumaga ,ati ni ukuberiki njye nahindura kamere yanjye mugiye iyi sikorupiyo itari guhindura iyayo, ati kamere yanjye ni iyo gufasha abandi ,uko byagenda kose nta kintu cyangamburuza ,nkuko muri kamere ya kariya gasimba harimo ku rumana .


Burya mu buzima ,ikintu gito cyangwa kinini gikunda kugamburuza benshi ,bakareka amahame n'imico myiza baybo ngo nuko hari ikintu kibi kitagenze neza mu buzima , kigatuma utakaza umwimerere wawe n;imico myiza yawe ,

Ntukwiye kugira ikikugamburuza mu gihe wumva ko uri mu kuri ,mu gihe ibyabaye nta ruhare wabigize ,mu gihe ibyabaye kandi ntacyo wabihinfuraho ,ibyo byose ntibikakubuze icyanga cy'ubuzima n'uburyohe bwabwo.

Kandi ntihazagire uwo urenganya kubera agahinda n'umubabaro ufite ,ahubwo ,. ibitubaho mu buzima byose bizajye bitubera isomo ryo kwigiraho no kurushaho kuba beza .

Kuba mwiza ,kwitwara neza no kugira ineza ntacyo bitwaye ,nta burwayi byagutera ,nta ninabi byakugiraho ,niyo abandi bakurenganya ,bakakugirira nabi ,nawe ntukagire nkabo ,jya uhora ku kuri kandi uharanire gukora ibyiza gusa.



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post