Uburyo bworoshye bwagufasha kureka no gucika ku ngeso yakubase (Inkuru yahindura ubuzima bwawe)

 uko wareka ingeso yakubase

Mu mugi umw wari uherereye muri kimwe mu gihugu kiri ku mugabane wa Aziya hari umugabo w'umukire ,akagira umwana w'umuhungu w'ikinege ,Ise yari yakoze uko ashoboye kose ngo umuhungu we abone ibyo akeneye mu buzima.

Ariko umwana yari yadamaraye ,maze yishora mu ngeso mbi zitandukanye zirimo ubusinzi ,uburaya ,urugomo ,gukoresha ibiyobyabwenge ,muri make nta kintu kibi yari yarasize inyuma .

Umugabo yaritegereje abona ubuzima buragenda bumucika ndetse n'izabukuru zimugera amajanja ,yigiriye inama yo gushaka umuntu wamushyirira umwana ku murongo ,akamuhindura ,akareka ingeso mbi .

Yigiriye inama yo kujya kureba Uwihayimana wokuri Misiyoni ( Umupadiri ) yari imwegereye  ,,Ubwo yazinduye wa muhungu we ,bafata urugendo ,baragenda bagera kuri Rwa rusengero barinjira ,atekerereza Padiri ,amahano n'ingeso mbi zabase umuhungu we .

Nyuma yo kuganira Padiri yafashe wa muhungu ati ngwino Sha ,tube dutemberana hano mu busitani ,umuhungunawe akurikira Padiri mu busitani ,baragenda bagera ,ku katsi kari karimo kwimeza mu ndabo ,Padiri abwira wa muhungu ati ndandurira kariya katsi ,ako kanya umuhungu akoresheje akaboka kamwe arakarandura.

Bakomeza imbere bagera ku cyatsi kinini cyari kirimo nacyo kumera mu busitani ,bigaragara ko kibangamiye indabo nziza zari zikiri iruhande ,wa mupadiri abwira wa mwana ati ndandurira kiriya cyatsi ,umwana arakirandura .

Barakomeza imbere bagera ku gihugu ,Padiri bwira umwana ati ndandurira na kiriya gihuru ,umwana akoresheje amaboko ye arakirandura nta kibazo ariko akoresha amaboko yombi n'imabarag ze zose kuko cyari kinini cyane .

Ubusitani

Bageze imbere gato bahasanze igiti kinini cyiganzamarumbo ,Padiri abwira umwana ati kiriya giti nashatse ku kirandura ,mbura umwanya ,niba ubishoboye genda ukindandure ndaguhemba ,umwana aragenda arakurura ,arakurura pe biranga ,akoresha imbaraga ze zose ,ariko biranga biba iby'ubusa .

Ubwo wa mwana aragaruka abwira padiri ati kiriya giti cyananiye ,kirakomeye imizi yacyo yacengeye mu butaka cyane ku buryo bidashoboka ko nakirandura ngo bishoboke.

Ubwo Padiri araterura aramubwira ati  Mwana wanjye , burya mu buzima uko icyo giti cyakuze .ninako iyo uretse ingeso ikura ,igakomera ,igashyinga imizi muri wowe ku buryo kuyireka bikunanira ,ukagerageza bikanga , ugakoresha imbaraga zawe zose ,ibitekerezo byawe byose ariko bikanaga bikananira.

Uwihayimana

Uburyo bwiza bwo gutandukana no gutsinda ingeso ni ukuyifatirana ,itarakura ,ingeso nta kiza ikugezaho ahubwo ikwambura ubwingenge bwawe ,igatuma utabasha kwigenzura no kuyobora ibitekerezo byawe ,iterambere ryawe rikagorana.

Burya mu buzima hari ingeso nyinshi ,zirimo kubatwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga ,kwijandika mu buraya ,kubatwa n'ibiyobyabwenge ,imico yo kudakorera ku gihe no kutagira gahunda mu buzima .nibindi..

Iyo turetse izo ngeso akaba arizo zituyobora ,birangira kuzireka bitunaniye ,zikangiza ibitekerezo byacu ,ubuzima bwacu ,iterambere ryacyu ,intumbero zacu n'inzozi zacu.

Mubyo ukora byose ntuzigere wemera ko ubatwa n'ikintu runaka ,jya ugeageza ukore uko ushoboye kose ugutsinda ,kandi kuzirikana ko kikwambura ubwigenge bwawe bizagufasha guhangana nacyo.no kukireka.

Ukeneye no gusobakirwa na byinshi ku buzima bwawe kanda hano

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post